Kagame niwe ujya avuga ko ikipe itsinda idasimburwa. Ariko twizeye ko yemera ko iyo irimo ihusha cyangwa itagitsinda yagobye guhindurwa. Muri ino minsi Kagame n’ubutegetsi bwe cyane cyane abo twakwita barutaha izamu be mu bubanyi n’amahanga barimo barerekana ubuswa buteye isoni. Ikipe ahanganye nayo FDLR twavuga ko imaze kwinjiza ibitego bibiri Kagame agifite zero. Icya mbere n’igihe bashyiraga intwaro hasi imbere ya LONI n’ibihugu bikomeye kw’isi. Igitego cya kabiri n’isesekara rya FDLR mu butariyani aho barimo basobanurira amahanga uburyo bashakira igihugu cyacu u Rwanda amahoro arabye.
Nawe irebere aho MUSHIKIWABO yihanukira akavuga ko bamwe mu bavandimwe bacu bari muri Congo bagomba gukurikiranwa bakaraswa bazira ko bahunze ubutegetsi bw’igitugu bwa KAGAMAE:
Ibi bivuzwe n’umunyahanga nka Mende wa RDC uhanganye na Kagame nabyumva. Ariko kubyumva bivuye mu kanwa kuyu mutegarugori nkaho ari MUSHIKIWA Mende, biteye ubwoba n’agahinda.
Muri iki kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda yagaragaje ubuswa bwinshi akaba ariyo mpamvu ntarinze kubisubiramo, nagiraga ngo namwe mwiyumvire uyu mutegarugori wagirango aracyari muri 1994:
|