Bamporiki akomeje guhakirizwa kwa Kagame!

Ibaruwa Depite Bamporiki yandikiye Perezida Paul Kagame ku munsi wo kwibohora

 

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda,
Mutabazi Mukuru mu babimburiye itabaro, 
Mugaba w’ikirenga Nyirikubahwa,

Munyemerere mu cyubahiro mbagomba, mbashimire urugamba rufite impamvu mwatangije mukabohora abari babikeneye kuko bari baboshye bigaragarira amaso, mukabohora n’abatari bazi ko babikeneye kuko bari baboshye imitima.

Imyaka ya 1959-1994

Abayobozi bababanjirije bakoze politiki mbisha yo kwanganisha Abanyarwanda, iyo nzira yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi ; ibyo bikorwa nita ubugwari byasibanganyije ubutwari bwaranze Abanyarwanda dukomokaho twese babayeho hagati y’umwaka wa 1958-0001.

Uru rugamba rufite impamvu, rwaranzwe n’akazi kenshi k’ubwitange umuntu atabonera igihembo ; 1994-2014 Dufite icyo kuvuga kuko mwaduhaye ijabo n’Ijambo Ntwari, n’abazadukomokaho mwabahaye intango, ‘Ndashimye’.

Inzira ndende ntibura ndarushye…

Nyakubahwa Perezida ndabashimira ko mwirengagije uyu mugani mugakora mu gihe gishoboka n’ikidashoboka, mwanze kugira uwo musiganya, murananirwa cyane ntimwiganda, amahanga abatereranye ntimwaduta, muritanga kugeza n’ubu, ariko koko ngo niko bigenda, burya abatabazi ntibaba babiri, ‘ Ndashimye’.

Mwavanye Bus Rwanda ku manga

U Rwanda ngereranya na Bus itwaye Abanyarwanda, uwababanjirije yarayitwaye ayiparika ku manga, Abanyarwanda basigara mu kangaratete, amahanga aradukwena, Nyir’impuhwe nyinshi, utabara udateye inzuzi ngo Imana zere, uramira ab’epfo n’aba ruguru.. Bus Rwanda iva ku manga uyiha icyerekezo… aha hari hakwiriye umutabazi, ‘Ndashimye’.

Utabarutse atutira aba yujuje

Nyakubahwa, mbashimira munyemerere nshimire abameneye u Rwanda amaraso, bamwe bagatabaruka batabonye n’uko rusa, munyemerere bose mbite bakuru kubera ubwo bwitange, burya nta muto ku itabaro ; kandi ubwo bayameneye u Rwanda, rukaba ruriho ku bwabo, batabarutse bagitutira, ariko burya ibyuzuye nibo ntango, ‘Bashimwe’.

Ibikomere…

Turi ikinyejana cyakomeretse, hari abakomerekejwe na Jenoside bakorerwaga (Physical Genocide), hari abakomerekejwe n’uko ababo bakoraga jenoside, bibwiraga ko bari kwica abatutsi gusa, ariko nyabusa babaga bica abana n’abagore babo mu buryo butaziguye (Moral Genocide) ; twese abakomerekejwe n’ayo mateka ni mwe dushakaho icyomoro, ‘Ndashimye’.

Ibimene by’amacupa

Itabaro mwagiyeho ngo mbohoke ni urugendo rurerure ngereranya no kunyura mu bimene by’amacupa, mu cyerekezo muduhaye tuzakomeza kuzirikana ko mwababaye ngo tubeho kandi nzaharanira ko aya mateka meza mwubatse abato bazayasanga adatobamye kubera njye.

Ntimwaba mwaranyuze mu bimene by’amacupa ngo nanirwe guca mu bimene by’ibicuma.

Igihango…

Nyakubahwa, Mwarwaniye Ineza,

Amahoro n’uburenganzira by’Abanyarwanda, abariho icyo gihe, abariho none n’abazaza ejo… nsoje iyi baruwa mbasezeranya ko mu minsi yo kubaho kwanjye nzaba umurinzi w’ibyo mwagejeje ku Rwanda nkazabisanganiza abazankomokaho, kandi nzaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cy’indashyikirwa ku isi kuko mwaduhaye intango inyemeza ibyo.

Umuryango wanyu Nyakubahwa urindwe n’Imana kandi wubahwe na bose, Umuryango w’ inkotanyi zose usogongere kuri iri shimwe mbatuye.

Edouard Bamporiki, MP

 

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo