Mu rwego rwo gutunganya imikorere ya guverinoma no kugabanya umutwaro w’ingengo y’imari ishyirwa mu mishahara y’abakozi ba Leta bitari ngombwa, hitezwe impinduka zigabanya bamwe mu bakozi baba basa nk’aho bakora akazi kamwe cyangwa inshingano bafite zitari ngombwa.
Nk’uko tubikesha The New Times, inyandiko ya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo igaragaza ko izi mpinduka zitezwe muri uyu mwaka imari wa 2014-2015 zikurikiye ubushakashati bwakozwe ku bigo bya Leta hagati ya Kamena 2013 na Gashyantare 2014.
The New Times ivuga ko nta gushidikanya ko impinduka zizakora ku bakozi bamwe na bamwe, cyane cyane aho usanga hari abakora inshingano zijya gusa mu bakozi ba Leta, aho kuri ubu babarirwa ku bihumbi 94 mu gihugu hose.
Guverinoma y’u Rwanda yateganyaga gutanga miliyari 207 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishahara y’uyu mwaka w’imari wa 2014-2015 mu gihe umwaka ushize bagenzeho zisaga miliyari 195.
Ubugenzuzi bwakorewe ibigo byose bya Leta bwagaragaje icyuho gihambaye mu miterere y’inzego za Leta, hakaba harafashwe umwanzuro wo kuzisubiramo.
Amakuru aturuka mu bakozi ubwabo, yagaragaje ko hari abakozi badakoreshwa cyane, ugasanga bahabwa inshingano nke cyane n’abakoresha babo, bituma akenshi bahemberwa ibyo baba batakoze mu mutungo wa Leta.
Gusa na none kandi birumvikana ko ibi ari byo byatumye Guverinoma ishaka impuguke ziturutse hanze zo gusuzuma imikorere y’abakozi ba Leta. Ikigo cyatoranyijwe gukora uyu murimo ni icyo muri Singapore (Singapore Cooperation Enterprise/SCE).
Itangazo riragira riti “ Impinduka ziri mu buryo bwo guhangana n’icyuho cyagaragajwe mu miterere y’umurimo mu bigo bya Leta no kubifasha kugera ku nshingano zabyo”. Itangazo na none kandi rigaragaza ko abayobozi bakuru bungirije bashobora gukurwaho mu bigo bimwe na bimwe.
Rikomeza rigira riti “ Nk’igisubizo, guverinoma izagabanya ingengo yatakazwaga ku mishahara n’izindi nyungu bizazamura umusaruro. Impinduka zizafasha kongera ubushobozi n’intsinzi ku bigo bya Leta”.
Abazagerwaho n’ingaruka z’impinduka bazahabwa igihe cyo kwitegura gusezera bahabwe ibyo bagombwa n’amategeko byose. Na none kandi impinduka zitezweho guhuza abakozi ku buryo bufatika binoroshye igenzura iryo ari ryo ryose ryakorwa ku bakozi no ku bushobozi bwabo.
Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Edmond Tubanambazi, yemeje ko impinduka zitegerejwe mu gihe gito cyane. Yasobanuye ko impinduka zizafasha guverinoma kwegereza zimwe mu nshingano abaturage bijyanye na gahunda ya Leta isanzweho yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Gaspard Mupiganyi, unuyobozi wa gahunda mu impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) yavuze ko kuba hagiye kuba impinduka zemewe n’itegeko nta kibazo gishobora kuvukamo.
Yagize ati “Umukoresha afite uburenganzira bwo kwirukana abakozi ariko bigomba gukorwa hagendewe ku itegeko. Hari amategeko yashyiriweho kurinda abakozi ba Leta n’inyungu bakwiriye kubona ku murimo bakoraga iyo birukanwe ; iyo ibi byose byubahirijwe, twe nta mpungenge tuba dufite”.
Source: Igihe.com |