Perezida Kagame yasabye ko abanyereza imitungo ya za koperative bahanwa by’intangarugero

Tariki 12 Nyakanga 2014 Isi yose yizihije ku nshuro ya 92 umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, aho mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya cumi ari bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaboneragaho gusaba abakuriye amakoperative ko barushaho guharanira inyungu za benshi kurusha izabo bwite.

 

Umukuru w’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda, Katabarwa Augustin yagarutse ku byo koperative zagezeho byatumye benshi bivana mu bukene mu mirimo itandukanye bakora yaba mu buhinzi n’ubworozi, gutwara abantu n’ibintu, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

 

Muri byinshi byagezweho ariko ngo hari n’ibibazo bitandukanye koperative zihura nabyo birimo ikibazo cy’ikoranabuhanga rikiri hasi muri yo, n’ibibazo bijyanye no kutihutisha imanza z’abaregwa n’amakoperative ndetse n’ibindi.

 

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri mu makoperative bo ubwabo babikemura ndetse ko n’ubuyobozi bufite ubushobozi bwo kubibafashamo. Yagize ati “Ibibazo mwavuze biri mu makoperative, biri mu bushobozi bwacu kandi bigomba gukemuka vuba. Sinumva impamvu bitakemuka. Kuko byose biva mu buyobozi.”

 

Agaruka ku babangamira inyungu z’abagize koperative, Perezida Kagame yagize ati “Ikibabaje ni uko mbere babikoraga bakigendera ariko byagiye bihinduka. Harasabwa kurushaho guhagararira inyungu za benshi. Ababirengaho bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa by’intangarugero.”

 

Perezida Kagame yavuze ko icyifuzo igihugu gifite ari uko kwishyira hamwe byarushaho kuko ari byo byagejeje ibihugu bikomeye aho bigeze, ati “Mu by’ukuri kwishyira hamwe ntaho binyuranya cyangwa bigongana n’ibyo twifuriza umuntu, ahubwo biruzuzanya.”

 

Yagarutse kandi ku kuba n’ibihugu byo mu karere ari uko bibigenza, atanga urugero ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uhuriweho n’ibihugu bitanu (Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi n’u Rwanda), ati “N’ibihugu ni uko nguko. Buriya hari ibintu igihugu kimwe kitakwigezaho cyane cyane iyo bigeze ku bikorwa remezo.”

 

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abanyamuryango b’amakoperative atandukanye bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi akamaro ko kwishyira hamwe, abaha urugero ko iyo uri umwe ushobora guhomba ugasubira hasi burundu, nyamara iyo muhombye muri benshi mugabana igihombo bityo kikaborohera.

 

Yagarutse kandi ku bikorwa byagezweho ko ari ibyo gushima ariko ntihabeho kwirara ahubwo hongerwe ingufu kuko ngo ntawanga inyungu itubutse, ati “Nta cyaha kiba mu nyungu cyeretse iyo wambuye abandi.”

 

Mbere y’umwaka w’1994, mu Rwanda hari amakoperative 1600, aho 553 ari yo yari yanditswe byemewe. Ubu mu Rwanda harabarurirwa amakoperative 6516 yose yanditswe byemewe n’amategeko, 463 muri yo ni ayo kubitsa no kugurizanya azwi nka SACCO. Aya makoperative yose afite abanyamuryango 2,748,832 bafite umutungo usaga miliyari 30,5 (Rwf30,305,180,485).

 

mpirwaelisee@igihe.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo