Ikindi kimenyetso cy’ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda: Yicishije umugabo we ifuni amuhoye ibihumbi 70

Rulindo : Yicishije umugabo we ifuni amuhoye ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014, ahagana saa munani z’ijoro, umugore witwa Musabyimana Donatille w’imyaka 35 y’amavuko yishe umugabo we amuhoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70. Ibi byabereye mu Kagali ka Kiyanza, Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

 

Inkomoko y’urupfu rwa Kalimba Pascal w’imyaka 47 y’amavuko nk’uko bivugwa na Hategekimana Valence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, ngo ni umurima uyu muryango wakodesheje umuturanyi, hanyuma yishyura ubukode mu byiciro bibiri.

 

Musabyimana Donatille wari warahawe umurima n’ababyeyi be ubwo yajyaga kwerekana abana, ngo niwe wabanje kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180 y’icyiciro cya mbere, ariko ahita yahukana. Mu gihe ngo yari iwabo, uwakodesheje umurima yishyuye ikindi cyiciro cy’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda ayaha umugabo.

 

Nk’uko Hategekimana yabisobanuye, ngo mu gihe umugore yari iwabo kandi umugabo yarasigaranye abana batatu mu rugo kandi agomba kubarera, byabaye ngombwa ko akoresha ayo mafaranga.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarabana wari ku itabaro ubwo twamuvugishaga kuri telefoni, yasobanuye ko ubwo umugore yagarukaga mu rugo, yasabye umugabo ko amuha amafaranga bamwishyuye, undi amubwira ko nta yo afite kuko yayatungishije abana, umugore atangira kumutonganya. Gusa ngo ikibazo cyabo cyizweho mu Nteko Rusange y’abaturage kuwa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, abaturage babwira Musabyimana ko akwiriye gutuza kuko amafaranga yakoreshejwe mu gutunga urubyaro umugabo yari yasigaranye wenyine.

 

Sibomana Claude w’imyaka 18 y’amavuko, umwana w’ imfura muri uyu muryango yadutangarije ko mu gicuku yumvise ikintu gikubita, gikurikirwa n’ijwi ry’ umwana urira (umwana muto wari uryamanye n’ababyeyi), ahita (Sibomana) abyuka, ahurira na nyina mu ruganiriro ahunga.

 

Sibomana avuga ko yinjiye mu cyumba asanga se amaze gupfa, nibwo yahise afata nyina amujyana ku biro by’umurenge, kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

 

Sibomana avuga ko nta makimbirane yari aherutse muri urwo rugo kuko ataherukaga kumva ababyeyi be batongaga. Asobanura ko impamvu atatabaye hakiri kare ari uko nta ntonganya zabanje kubaho, ahubwo ngo nyina yari yateguye neza ubu bwicanyi, kuko ngo yahengereye umugabo we asinziriye, akamukubita ifuni mu mutwe, undi ahita apfa.

 

Musabyimana Donatille na Kalimba Pascal babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, bashyingiranywe mu 1996. Ubwo twavuganaga n’abari ahabereye ubu bwicanyi, basobanuye ko umurambo wa Kalimba ugiye gukorerwa isuzumwa kwa muganga hanyuma bakaza kumushyingura nyuma.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntabarana yaboneyeho kugira inama abaturage kujya bagaragaza imiryango irimo amakimbirane ikagirwa inama hakiri kare, kugirango amarorerwa nk’ayo akumirwe ataraba.

 

Source: igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo