Kimihurura: Uruganda rusya ibigori rwahiye Kimihurura –Uruhererekane rw’inganda esheshatu ntoya zishya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k’inganda, mu Mudugududu w’Ubumwe, Akagari Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri zo zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Izi nganda esheshatu zari iz’abantu batandukanye gusa zikorera ahantu hamwe, izahiye ni urwa Muhizi Marcelin, Saruhara Emmanuel n’urwa Jean Paul Runiga. Umwe muri aba bahuye n’isanganya ariko utashakaga kuvuga n’itangazamakuru cyane kubera akababaro yari afite, yabwiye abanyamakuru mu magambo macye ko ibyahiriye muri izi nganda harimo imashini umunani (8) zirimo izikobora ibigori n’ibishya zibibyaza ifu, n’ububiko bwa Toni zisaga 50 z’ibigori zifite agaciro gasaga Miliyoni 10. Igiteye impungenge ni uko aba bahuye n’isanganya ngo nta bwishingizi bari bafite, bivuze ko bahombye ibyangiritse byose. Hagenimana Innocent, umwe mu bakozi bakoraga muri izi nganda yatubwiye ko umuriro watangiye nka saa cyenda z’amanywa, batangira gukora uko bashoboye ngo bazimye ariko biba iyanga hakomeza gushya. Abakozi bo muri izi nganda bavuga ko inkongi yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zari mu bisenge by’iyi nyubako. Ndahimana Theoneste uvuga ko iyi nkongi yatangiye areba arashyira mu majwi ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura “EWASA” kuko ngo ibyuma by’inganda byari bishya kandi no mu mwaka ushize ba nyiri inganda bari barahinduye insinga z’amashanyarazi zari mu bisenge. N’ubwo batemeranya ku mibare, muri izi nganda ngo harimo abakozi barenga 30 biganjemo ba nyakabyizi bakora badafite amasezerano y’akazi, bose bakaba bafite impungenge z’uko bagiye gutakaza akazi. Mapambano Nyiridandi, umuyobozi w’Umurenge wa Kimihurura yadutangarije ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka banyiri uruganda bari barakanguriwe kenshi gufata ubwishingizi bw’inganda zabo ariko bakaba batarabikoze. Ku kibazo cy’abakozi bagiye gutakaza akazi, Nyiridandi yavuze ko abakozi bahakoraga bose atari abo mu murenge we gusa ngo kuko nabo ari abanyarwanda bigaragaye ko hari uwo byatumye asubira hasi akajya mu buzima bubi ngo umurenge n’Akarere bamufasha mu rwego rw’abatishoboye. Superintendent Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko n’ubwo hangiritse byinshi bari bagerageje gutabarana ingoga kuko kuba bamenyeshwa bitarenze iminota 20 bahise bagera ahaberaga inkongi bazanye ubutabazi. Mbabazi akongera gukangurira abubaka inzu kubahiriza amabwiriza y’imyubakire no kwirinda kubaka mu buryo bw’akajagari. Uretse amazu, ibyuma bishya n’imodoka yari iparitse hafi y’uruganda nibyo byonyine byangiritse, nta muntu byakomerekeje cyangwa ngo bihitane. Ku rundi ruhande amakuru aturuka muri Police y’u Rwanda aravuga ko hari na contineri (container) iriha Gikondo, hafi yo kwa Rujugiro nayo yahiye ibyari biyirimo bifite agaciro ka Miliyoni zibarirwa hagati y’ebyiri n’eshatu birakongoka UMUSEKE.RW |