Ntabwo nshaka guharabikana hano kuko amafoto ari hasi nawe arakwereka ko iri torero ari irya gisirikari atari irya gisivili. Ntabwo wambara imyenda ya gisirikari hanyuma ngo uhabwe imyitozo yo kujya kwicara imbere y’amakayi gusa. Kagame ibintu bye byose biba bicuritse. Aho gutoza itorero ryo kurinda igihugu we arimo aratoza itorero ryo kujya guhiga abana b’u Rwanda ngo nuko bamuhunze.Reba nawe iyo myenda bambaye yanditseho RDF. Ndi Kagame umuntu uba wateguye ibi bintu nahita mufunga. Kugeraho bagira ubwenge buke bakambika izi ntore imyenda yanditseho RDF. None ubu ibi nitubyereka FBI, M6 cyangwa ibindi bihugu ko abari hanze dufite umutekano mucye azabeshya iki? Nta no kugira ubwenge ngo bandikeho ITORERO! Genda Rwanda waragowe!Itorero ry’abiga mu mahanga ryatangiye i Gabiro
Ikiciro cya karindwi cy’itorero ryiswe “Indangamirwa” ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga cyatangirijwe mu kigo cya Gisirikari kiri i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2014. Mu byumweru bibiri bazamara bazigishwa ibijyanye n’indangagaciro z’u Rwanda, umurongo w’iterambere u Rwanda rwihaye ndetse no gusobanurirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Aba banyeshuri biga abandi baba mu bihugu 21 byo ku migabane yose y’isi, muri Uganda haturutse 108, Leta Zunze Ubumwe z’America yo ifite 76 no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Uburayi, Africa, Aziya na America. Mu muhango wo gufungura iri torero byatangajwe ko uko baje atari ko bazasubirayo. Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga baba bageramiwe n’imico n’imigirire yo mu bihugu bigamo ituma bashobora guta indangagaciro z’igihugu cyabo no kwandura ingeso mbi zimwe na zimwe zitamenyerewe mu Rwanda. Aime Mugabo wiga muri Uganda avuga ko kuza muri izi ngando kuri we ari amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa n’intego z’igihugu cye ndetse no kuba yabona ibiri mu gihugu cye akazagerageza guhindura imyumvire y’abavuga igihugu cye uko kitari. Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga ya kure baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga iri torero rizabagirira akamaro kuko bazimenyera ukuri ku bubera iwabo n’icyo bagomba igihugu cyabo. Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kuzatanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu kugisenya. Rugacu ati “Twe nka Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntituri nka Leta zindi zabayeho zahamagariraga abana bazo gusenya igihugu,twe tubatoza kubaka igihugu cyabo. Kwigisha abana gukunda ikiza no kwanga ikibi. Iki ni ikintu gikomeye” Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta avuga ko iri torero ryashyizweho ngo ribe umurunga uhuza urubyiruko rwiga hanze ndetse n’iguhugu cyabo. Minisitiri Dr Biruta yibukije aba bana ko bavukanye ubwenge ndetse n’impano hakiyongeraho amahirwe atarabonywe na buri wese yo kwiga hanze babifashijwemo n’ababyeyi ndetse n’igihugu.
Gusa avuga ko impano ndetse n’ubwenge bidahagije ahubwo icy’ingenzi ari ugukora cyane ngo ayo mahirwe bayabyaze umusaruro baba bari mu gihugu cyangwa badahari bagahoza ku mutima igihugu cyabo. Ati “Iyo tuvuga uburezi n’ubumenyi ntibihagije kuko bigomba kwiyongeraho imyitwarire. Mu bakoze Jenoside harimo abize amashuri ahanitse ariko babura indangagaciro bwa bumenyi babukoresha nabi, nagirango mbasabe ko ubumenyi muzakura hano muzereke abandi ko musubiyeyo muri abantu batandukanye” Minisitre Biruta avuga ko Umunyarwanda aho ari hose yakorera igihugu icy’ingenzi ari ukugihoza ku mutima no kumva ko hari uruhare akwiye kugira mu iterambere ryacyo.
BIRORI Eric |