Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yagize icyo ivuga bwa mbere ku kibazo cy’abantu bafungirwa ahatazwi ,ababurirwa irengero ndetse n’ikibazo cy’iyicwa rubozo kivugwa hamwe na hamwe mu Rwanda .
Iyi komisiyo yemeye ko hari aho yabonye ibikorwa nk’ibi bikozwe n’abashinzwe umutekano.Gusa ngo abo byagaragarayeho bashyikirijwe inkiko barahanwa. Na ho ku kibazo cyo gufungirwa ahatazwi ,iyi Komisiyo ivuga ko ku byaha bikomeye bidatangaje ko ukekwa yabazwa mu buryo budasanzwe .
Ikibazo cy’abantu baburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ahantu hatazwi ni kimwe mu byo abanyamakuru babajije abakuru ba Komisiyo y’igihugu yuburenganzira bwa muntu. Hashize iminsi havugwa abantu bazimira ,police ikavuga ko itazi aho baherereye ikazemera nyuma ko ibafunze.
Iki kibazo se abashinzwe uburenganzira bwa muntu barakizi?
Umunyamategeko Laurent Nkongori ni Komiseri muri iyi Komisiyo yabwiye abanyamakuru ko gufungirwa ahazwi ari ihame ariko ngo rishobora kugira irengayobora ku bakekwaho ibyaha bikomeye . Muri iyi minsi kandi mu nkiko zo mu Rwanda hakomeje kugaragara abaregwa bihakana inyandiko mvugo basinye mu gihe cy’iperereza ry’ubugenzacyaha .
Aba biganje mu mnaza zibonekamo abasirikare bavuga ko zimwe mu nyandiko mvugo bazikoreshwa ku gahato ubundi bakemera gusinya kubera gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Ibi byabonetse nko mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be hafi ya bose bateye utwatsi izi nyandiko bavuga ko zakozwe zikurikira ibikorwa bibabaza umubiri .
Bwana Deogratias Kayumba wungirije umukuru wa Komisiyo yemeye ko hari aho ibikorwa nk’ibi byagaragaye bikozwe n’abapolisi ariko baje kubihanirwa . Muri iki kiganiro havuzwe no ku bantu babibiri baherutse kuraswa bakicwa bigatangazwa ko bashatse gutoroka .
Abanyamakuru bakibaza nib anta bundi buryo bushoboka bwo guta muri yombi ukekwa ugaragaje ubushake bwo guhunga . Nubwo kurasa ari bumwe mu buryo bushobora gukoreshwa ,abakuriye iyi komisiyo bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza rirambuye kugira ngo bimenyekane niba uwarashe yarakurikije amategeko arebana n’imicungire y’imbunda .
Source: BBC Gahuza