RWANDA: Gutsindwa kwa RDF/M-23 nk’ikimenyetso ndakuka kigiye gushyira iherezo ku ndagu za Magayane na Nyirabiyoro ku Rwanda/BAZIGUKETA F.
Publié par Nkusi Joseph sur 1 Novembre 2013, 11:07am
Muri Kiliziya gatolika iyo bagiye gutanga ubusaseridoti(ubupadiri) buhabwa umudiyakoni. Umwepiskopi cyangwa Musenyeri aba yicaye ku ntebe iciye bugufi, umudiyakoni ugiye guhabwa ubupadiri amupfukamye imbere maze Musenyeri akamubaza ati: Usezeranye kuzanyubaha no kuzanyumvire n(jye) n’abazansimbura bose? Umudiyakoni agasubiza ati ndabisezeranye.
Iyo amaze guhabwa ubupadiri aba ategetswe kumvira no gushyira mu bikorwa ibyemezo byose bya Musenyeri we nta mpaka. Iyi mvugo n’ubwo hari uwayumva akumva ari umwimerere wa Kiliziya Gatolika, nyamara urebye neza ni nayo ikoreshwa mu gisirikari no kukiyobora aho umusirikari muto aba ategetswe kumvira shebuja igihe n’imburagihe kandi akabikora ku neza byaba ngombwa akabikora ku nabi.
Uyu mutwe wa M23 nta gushidikanya ko wavukiye mu migambi n’imitekerereze ya FPR Inkotanyi Uko kuvukira i Kigali kwatumye abasirikari benshi bo mu ngabo z’u Rwand babona uburyo bwo kujya muri RD Congo gusahura no kurwana aho ubu imiturirwa y’amazu yubatse i Kigali na Gitarama ari iy’abasirikari bakuru kandi bakaba ayo makashi barayakuye muri Kongo-Kinshasa.
Mu migambi ya Kigali, nta na rimwe byigeze biteganywa ko M23 ishobora gutsindwa bene aka kageni n’ubwo hari bamwe bataremera ko yatsinzwe uruhenu. N’ubwo ntawe uzi ibigiye gukurikiraho, ikigaragara ni uko nk’uko nakomeje kubyandika, gutsindwa kwa M23 biratuma iyi dosiye ikomerera kagame kuruta uko yari imukomereye bataratsindwa.
Mu gusesengura iyi nkuru nagira ngo mbanze mbagezeho agace gato kari mu ndagu za Nyirabiyoro n’agace gato ko mu ndagu za magayane zirebana cyangwa zijya kwegera ukuri kw’ibirimo kuba muri iyi minsi. Nyirabiyoro ati :.”…….Intebe ihabwa rukirigitangwe rwa mudatinya (Kagame Paul) akarangwa n’uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo.
Ndabona rwego rukangura-shyamba afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he? Ndabona rukirigitangwe rwa mudatinya (Paul Kagame) ashinze icumu i Bunyabungo bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona i Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe?
Ko mbona rutuku (Umuzungu) agaruye induru impundu zikabura? Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo ariko ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza bose ati u Rwanda ndarubogoye. Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.”
Naho Magayane ati :” …Aba bavantara baturutse i Bugande (FPR-Inkotanyi) bazafata kino gihugu nta kabuza, ariko bararye bari menge kuko umuzungu uzakibaha azahindukira akakibavanamo ku bufindo.”
Mu by’ukuri ndi umukirisitu, njya mu Misa buri gitondo no kucyumweru ku misiyoni kandi amizero yanjye y’ejo hazaza ntabwo ashingiye ku bapfumu n’ubukonikoni ariko na none si byiza gusuzugura ibyo abakuru bavuze ahubwo ibyiza ni ukubisesengura ubijyanishije n’ibihe n’amateka.
Urebye ibyo aba bahanuzi bombi bahanuye kandi byinshi bikaba byarabaye, nta gushidikanya ko n’ibindi biri munzira ngo bisohorere ku Rwanda. Ubu abantu benshi barimo gukeka ko M23 ishobora kongera kurwana n’ingabo za FARDC kandi koko kuri uyu mugoroba baraye bakozanyijeho ariko mu busesenguzi bw’umunyamakuru kandi umuhanga mu birebana n’imitegekere na Demukarasi mu karere k’ibiyaga bigari, muri Shikama.fr turabona M23 idashobora kongera gushoza intambara muri RD Congo ngo iyitsinde kuko irwana n’ingabo nyinshi zifite imbaraga naho yo ikaba n’abayishyigikiye barasananiwe n’isi yose.
Impamvu ya mbere ni uko Kongo ifatanije n’ingabo zitandukanye kandi zifite ubushobozi mu bikoresho, impamvu ya 2 ni uko M23 nta muntu n’umwe ukiyicira akari urutega bityo n’u Rwanda rwakomeje gukekwaho kuyitera inkunga ubu rukaba rutagisinzira kubera igitutu cy’amahanga adasiba kurusaba guhagarika inkunga iyo ariyo yose kuri uwo mutwe.
Na none M23 nk’ikibazo nimero ya mbere mu Rugwiro.
Kugira ngo mwumve uburemere bwa dosiye ya M23 i Kigali mu Rugwiro, ngiye kugaruka kuri ya ndahiro wa mudiyakoni ugiye kuba Padiri agirana na Musenyeri ari we twagereranya na shebuja. Uko kumwubaha ntabwo biza mu cyuka gusa kuko na Musenyeri agomba kugira ibyo amuha birimo ibihembo bya buri gihe, ibikoresho n’ibindi byumvikana.
Tubigaruye mu gisirikari n’imitegekere yacyo, nta gushidikanya ko M23 ijya kwiyemeza kurwana muri RD Congo yari ifite amasezerano yahawe na shebuja Kagame harimo kuzabageza ku butegetsi i Kinshasa, no gucyura Abanyamurenge ariko ibi byo ntibyarimo kuko Abanyamurenge benshi bemeza ko iwabo hariyo umutekano ahubwo bafashwe bugwate na Kigali kugira ngo babagire igikangisho cyo gukomeza gusahura igihugu cyabo. Ibindi bisobanuro mwabisanga mu imvo n’imvano yahise kuri BBC kuwa gatandatu ku italiki 27 Ukwakira 2013.
Ubwo M23 itsinzwe ni ukuvuga ko ibyo shebuja yayijeje bitagezweho kandi ari byo byabateraga morali ku rugamba. Kubera iyi mpamvu, bikaba bivugwa cyane ko mu gihe ingabo zarwanaga Kongo iyo wabaga waroherejwe mu kirombe gucukura zahabu, mu gihe utahutse yose yagombaga guhabwa Kabarebe na Afandi mukuru kandi bakagusaka wambaye ubusa buri buri ngo hato utagira na gato uhisha kugera no ku bugabo. Ibi byemezwa n’abasirikari kandi bikaba byarabateye umujinya w’uko bakorera umuntu umwe kandi uwo mujinya bakaba bawusangiye n’abari muri M23 nabo mu by’ukuri batazi icyo barwanira utitaye kuri siyasa ya Kazarama JMV kuri BBC.
Inzira y’ubucamanza mpuzamahanga cyangwa kuzana umujinya i Kigali
Kubera ukuntu Leta ya Kinshasa yasobanuye ko nta mbabazi izagenera abarwanyi bo muri uyu mutwe, bihita byumvikanisha ko bagomba gushyikirizwa ubutabera bwaba mpuzamahanga cyangwa ubw’ikindi gihugu. Ibi ariko byashoboka ari uko Kagame abashyikirije ubucamanza nari mvuze hejuru. Mu nkuru ziheruka, hari aho nababwiye ko bishoboka cyane ko M23 nitsindwa ku rugamba ishobora kuzahindukiza iminwa y’imbunda ikayirebesha i Kigali ikitura umujinya uwabohereje kurwana muri Kongo Kinshasa.
Iki gitekerezo cyo kugaruka i Kigali urebye nicyo gishoboka cyane kuruta kujyanwa mu bucamanza kuko, Kagame ataba yaranze kubategeka gusinya ku masezerano yo gushakisha amahoro muro RD Congo, ngo yemere kubatanga mu rukiko mpuzamahanga.
Icya kabiri ni uko, kubera igitutu cy’amahanga ubu kidatuza kuri Kigali, Kagame aramutse yumviye abazungu akemera kubatanga mu nkiko, bishobora kumuviramo ingaruka z’ingabo zamwivumburaho mu rwego rwo kumwereka ko ari we wabashutse abashora mu menyo ya Rubamba akabohereza hakurya bityo akaba adakwiye kubohereza yo ngo we asigare kuko yaba akabije kwikunda akanga abo yashoye mu byaha ariko mu kuri ukurikije uko dosiye imeze aho kugira ngo abatange yahitamo kubanambaho ikibazo cyasigara kikaba kumenya ngo azabanambaho kugeza ryari?
Umuzungu wahaye Kagame ubutegetsi ashobora kubumwambura ku bufindo?
Iyi nteruro n’ubwo nyigaruye ibaza (?), Magayane wayivuze we ntiyabazaga ahubwo yaremezaga. Akenshi iyo abantu babona umutegetsi cyane cyane abo ingoma ye yakamiye ntibemera ko ashobora kuva ku butegetsi ari nayo mpamvu burya nta ngoma ibura abayoboke ku isi yose. Niyo waba ukora nabi, ntihabura abahuje n’imyumvire n’imigirire yawe maze mugasunika iminsi. Impyisi yagiye kwiba intama barayirukankana, iraturubikaa igeze ku wundi musozi abantu bayiha induru nayo iti :”Ubwo basakuza cyane buriya ngeze mu gihugu cy’iwacu!!!”
Abantu ubu batangiye kubona ko byose bishobora kuzashoboka kubera ko wa mugani wa Magayane wa muzungu wamuhaye igihugu (USA) ubu niwe urimo kumushyira ku nkeke amusaba byinshi birimo kureka gukomeza gushyira abana mu gisirikari, kureka gutera inkunga M23 n’ibindi bijyana nabyo birimo no kumusaba gutegeka uwo mutwe gusinya ku masezerano yo kuzana amahoro muri RD Congo no kwisenya
Mu gusoza iyi nkuru birasa n’uko ubu nta mahitamo Rukirigitangwe rwa Mudatinya agifite kuko kubonera igisubizo uriya mutwe bishobora kuzahindura byinshi ndetse bikagera no kuri we bwite bityo indagu za Magayane zikagera ku musozo wazo u Rwanda rugatemba amata n’ubuki nk’uko Nyirabiyoro yanzuye indagu ze.
Baziguketa F.
Shikama.fr
Icyitonderwa: reba idangu za Nyirabiyoro na Magayane hasi aha.
UBUCURABWENGE : INDAGU
1. NYIRABIYORO.
VERSION 1
Nyirabiyoro ati : “Rukara rw’Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure imiborogo.
NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi, akaba n’ umupfumu wari uzwiho ubuhanga busesuye.
Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, w’ari warasimbuye Mutara Il Rwogera, NYIRABIYORO yari afite
imyaka 55. Icyo gihe (ahagana mu w’i1880), igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy’Ijwi
cyarigometse, gitegekwa na NKUNDIYE wa KABEGO.
Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo bushimishije, u Rwanda ubona
rwugarijwe n’akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure insinzi y’ako kaga.
Kubera ko RWABUGIRI yateguraga gutera Ijwi mu Ndorwa n’Ubunyabungo akahagarura,
NYIRABIYORO amuragurira ko azabatsinda.
Amubwira n’amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe kitari kure, abana be RUTARINDWA na
MUSINGA bakayirwanira bigacika ku Rucunshu. Koko rero ahagana mu mpera z’umwaka w’1896 MIBAMBWE
RUTARINDWA yimye ingoma (RWABUGIRI amaze gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA)
ho umugabekazi, bafata izina ry’ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na
RUHINANKIKO, bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA,bakayiha mwishywa wabo YUHI MUSINGA.
Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu,
bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma, nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI.
NYIRABIYORO yaraguriye RWABUGILI kandi iby’umwaduko w’abazungu n’ibintu bizawukurikira:
NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu
Marangara. Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA rw’igisunzu rugenda ruseta ikirenge,
ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka ari menshi.
NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: “Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu cya RWOGERA”.
Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu Bishugi, uragenga u Buhoma,
mu Buberuka no mu Bwanacyambwe, urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro.
Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera ubusa.
RWABUGIRI, yireke Rusine yonke.. NYIRABIYORO Rusine rw’incike ruzima inka rutazibyarira
ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ? Dore bazaza abagabo b’urutuku rwera,
bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye. Bazakigabira umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi,
Rwoga, Rwamo na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi
wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y’inzira buzahura n’ubwo
haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi.
Azamugenda runono Rukara rw ‘igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza Rukara rwambaye
utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo ruvuga umugore ruvuga umuhoro.
Dore abasangirangendo bararyana ijoro n’umunsi. Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka
akagera, ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana n’abavantara…
Dore Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye.
Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe. Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire.
Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe
zizicazeho Rukirigitangwe rwa Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara
ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara.
Ese izi mandwa ko mbona zisatiye ku Mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate ?
Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye
ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga
afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga.
Indagu igeze aha Rwabugiri wali wicaye ku gisasiro igihe Nyirabiyoro yamuhanuriraga ibi byose.
Yasabye ko yabanza akibambika, yaza kwibambura umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye,
akamubwira n’intsinzi. Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama,
Umwe muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga uyu ameze
nk’ubabaye kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari asohoka atekereza ati
uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano. Amucumita ikimito mu rwano amwica atarangirije
Kigeli indagu, ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo.
None se ko ibindi byose Nyirabiyoro yavuze twabibonye uko bingana,
ubu twizere ko amahoro yavuzwe agiye kutugera ho ?
VERSION 2
INDAGU ZA NYIRABIYORO
————————————–
Ku batarumva uwitwa Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, dore igice cy’amagambo yuzuye
ubuhanuzi yateranye na Kigeli III Ndabarasa, Umwami w’u Rwanda wabayeho mu kinyejana cya 18;
ibi byagiye bihererekanywa par tradition orale, ibi byandukuwe mu kinyamakuru CANARD ENCHAINE
N° O43 (page 5) cyasohotse mbere y’intambara ya 1994. Icyo kinyamakuru cyandikwaga mu gifransa;
nyiracyo yandikaga n’ikindi mu Kinyarwanda:”NYABARONGO”.
Iyi version yasohotse muli za 1993,
NYIRABIYORO NA NDABARASA (1741)
….NYIRABIYORO ati n’ubwo unyise incike ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina
bitazagira icyo bimarira ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA[1]
uzarasana inkundura mu myambi n’ibishirira.
Ati azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama[2].
NDABARASA wari umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza NYIRABIYORO ati
ntacyo RUTAMU[3] azaramira ingoma.
NYIRABIYORO: Umunsi se RUTAMU yatsindiriwe kuri SINE[4]
ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda bite?
NDABARASA: Yireke RUSINE[5] yonke.
NYIRABIYORO: Uravuga se RUKARA mbona rurebera mw’ihembe?[6]
Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona azarutera amacumu
akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa rugakongoka ![7]
NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira.
NYIRABIYORO: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya?
Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura[8] nk’urw’impinja
bizaza bitereye amasuka[9] ku ntugu azabikizwa n’iki?
Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI
wa KABEJA azagitsindisha iki?[10]
Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera
I Bunyabungo wowe urayibona?[11]
Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA
abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite?
Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12]
NDABARASA: RUKARA rw’amabuno[13] azime ingoma.
NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’incike[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru
rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha,
narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?
NDABARASA: RUKARA rundi azaramire ingoma.
NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko
ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje?[15]
Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze.
Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe[16].
Ese zirajya he CYIMUMUGIZI, RWOGA, RWAMO na KALINGA ![17]
Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara,
ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[18]
Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI.[19]
Ariko ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka amagambo[20].
RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu
azirenza NYANGUFI, igihugu akigabire umugore[21].
Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[22],
RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe n’abavantara.
Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge[23] aririwe ntaraye.
Uru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[24]
Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko
igihugu gicura imiborogo,intore zigarura ituze,
intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu mboni[25].
Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo.
Ndabona RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA afite inkoni y’icyuma mu ntoki.
Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka.
Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he?
Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu I Bunyabungo
bavuga amacumu abakuru b’ingabo.
Ndabona I Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu barizihirwa.
Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe?
Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?
Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo
ariko ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo
atangariza bose ati u Rwanda ndarubogoye.
Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.
” Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye.
Uliya RUGILI uzataha munda y’inyoni agatanga ihumure ni nde?? “
Source: CANARD ENCHAINE No.43, page 5
——————————————————————————–
Ibisobanuro:
[1] RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugiri
[2] Kigeli IV Rwabugiri yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi I Bunyabungo,
hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’I Rubengera.
[4] SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutarindwa yimitswe ari impfubyi atagira nyina.
Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se Kanjogera
nyina wa Musinga. [5] RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera.
Niwe Nyirabiyoro yita Rukara rurebera mw’ihembe. [6] Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane, ku buryo wabonaga asa n’ureba imirari. [7] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu,
aho ingabo za Musinga afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare,
bateye umwami Rutarindwa iwe bakahatwika hagahinduka umuyonga. [8] Aha arashaka kuvuga abazungu
[9] Amasuka ni imbunda.
[10] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe n’indogobe,
bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda. [11] Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera I Bukavu wambukiranyije u Rwanda.
Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri. Ntabona neza umutwe n’umurizo. [12] Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu Abapadri bera muri 1931 bazacira Musinga I Kamembe,
hanyuma akahava ajya I Moba muri Kongo aho yaguye. [13] RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa
[14] Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye.
Yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (mu ndege)
ajya I Bulayi muri 1949 no muri 1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri yayo.
Hanyuma kuwa 25 Nyakanga 1959, Rudahigwa yaguye I Bujumbura hagaruka umurambo. [15] Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V Ndahindurwa.
[16] Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu.
[17] Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami.
[18] Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga,
yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi,
inzara, kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba ingumba. [19] Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda.
[20] Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga,
avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi. [21] Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be
nibo bicaga bagakiza muri iki gihugu. [22] Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije
na Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa. [23] Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya gisirikare
akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato.
Waba utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri. [24] Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi.
[25] Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame,
imboni ku maso zimuranga ni amadarubindi yambara.
Uwatanze ibi bisobanuro ntabwo yakomeje ngo arangize
ubanza ibikurikira ubutegetsi bwa Kagame atabyifuza.
————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————–2. MAGAYANE
UBUHANUZI BWA MAGAYANE
.
Le messager Intumwa n° 29 du 16 / 03 / 1993.
1.MAGAYANE YAHANULIYE HABYARIMANA KW’AZAPFA AZIZE GUSOGOTWA INKOTA.
Ibinyamakuru byinshi byagiye byandika kubuhanuzi bwa Magayane, abenshi bakiyongereraho
n’ibyifuzo byabo. Byinshi mubyo Magayane yahanuye byarasohoye. Ibindi turacyabiteze yombi.
Hali abitwa NYIRABIYORO, MUKUNZI, MINANI, MUKABAZIGA, nabo ubuhanuzi bwabo murabusanga
muliyi numero.
L’ERE DE LIBERTE n° 9 mars 1993 yanditse impanuro za Magayane. Nkaba nifuza kugeza
kubasomyi b’ikinyamakuru icyo mbiziho kuko nafungiwe mu Ruhengeri igihe kirekire.
Magayane yanditweho byinshi, sinzinduwe no kubisubiramo, ahubwo ndagirango nunganire
uliya MPAYIMANA, ngire utuntu ngenda nkosoramo n’utundi nongeraho.
2.MAGAYANE AFUNGWA
yafunzwe n’urukiko rwa kanto ya Komine Gatonde mu 1978
rumukatira amezi
atandatu (6 mois) azira ko yilirwaga abwira umuhisi n’umugenzi ati HABYARIMANA
ndamukandagiye nimitse KANYARENGWE, ageze mu Ruhengeri ntiyongeye kujya
avuga izina.
Kanyarengwe muruhame, yamwitaga RUGANZU, uzambuka AKAGERA,
akazafata u Rwanda.
aliko ntarutegeke. Ati ntazageza kumyaka ibili ategeka u Rwanda.
3.Kw’ifungwa rya Major RIZINDE yagize ati:
Hali umugabo munini wambaye amataratara uzaba ashorejwe imbunda yilindishaga,
akulikirwe n’abandi bambaye utubuye kuntugu (inyenyeli) ; arakomeza ati:
abo nibamara kugera muli special, baliya bicwa n’inzara buli munsi,
ntibazongera kwicwa n’ inzara, aliko hali intumbi aliko itishwe
n’inzara (Hali igisambo gikomoka muli préfecture Butare
cyali gikatiwe imyaka 40 cyahapfiliye muli mars 1983 kizize ko umuyobozi wa gereza
SUKIRANYA yanze kukivuza gipfa ali inyo umubili wose.
Yali yarakubiswe azize gutoroka gereza ya Butare.
4.Yabwiye SEMBAGARE wacungaga gereza ya Ruhengeri ati:
Sha, nawe uzafungwa kandi umusilikali uzagusimbura gutegeka iyi gereza nawe
ntamahirwe afite
kuko nawe azafungwa hanyuma igitero kizaza gufunguza abasilikali bazaba bafungiye
muli spécial, bazahamusiga azahicirwe n’agahinda.
IBISOBANURO
Sembagare yabajije Magayane ati: Insinzi ni iyihe kugirango ntazafungirwa muli spécial?
Ati: uzabajishe umuvuba uwushyire imbere y’ umuryango wa spécial aliko umunsi wahavuye
nibwo uzafungwa.
uwo muvuba wahavanywe na CYARAHANE le 23 avril 1980 uwo munsi kandi nibwo
Sembagare yinjiye gereza ya Kigali, abasilikali bamuvanye ku Kabaya aho yali yalimuliwe.
CYARAHANI ntabwo yishwe na LIZINDE nkuko uliya mwanditsi abivuga.
ahubwo Inkotanyi mugufungura cachons Cyarahani yali afungiyemo,
zarashe akabuno k’ingufuli, kugirango bayitulitse, Cyarahani aho
yakwikinze kukibambasi cya kasho nkuko abandi babigenje, aza kurugi rwa kasho,
isasu liramukomeretsa, ba Lizinde mugusohoka, babura uko batwara Cyarahani kuko
yali yakomeretse cyane.Adj chef Sukiranya niwe wahorahoje Cyarahani nkaho yamuvuje.
Yangaga ko Cyarahani yazashinja Habyarimana iyicwa ry’abapoliticiens bo muli
Repubulika yambere.kubera ko Habyalimana aliwe wihereye Cyarahani amategeko
yo kwandika ku mafishi y’amahimbano ngo abo bapoliticiens bazize indwara
yitwa werewere (beliberi = avitaminose)
Magayane yarangije amezi atandatu yali yarakatiwe arataha ajya iwe;
ageze iwe aza kulya inka nyabingi yali yaramubujije, nibwo imusajije;
ubutegetsi bwa Komine bumufungira muli gereza ya Ruhengeri.
Mbabwire ko Magayane ageze mu Ruhengeri1980 yigeze kwegera za kasho
zegeranye na spécial abwira abali bafungiyemo alibo: Dogiteri MUREGO Donat,
Commandant BARIHUTA Damien, Capitaine UWABANDI, na SEBAHUNDE Maurice ati:
Bana banjye nje kubahumuliza, nimuhumure muzafungurwa,
mutahe nta n’umwe uzagwa muli gereza.
Ibyerekeye transfert ya Magayane muli gereza ya Kigali:
Magayane yaravuze ati: kandi muminsi ine sinzaba ngifungiye muli iyi gereza.
Abanyururu baramuseka bati: “agasaza karalindagiye”
Nibwo kumunsi wa kane asimbutse ahagarara kugisoro cyali kimanitse kurukuta
rutandukanya igipangu cy’abagore nicy’abagabo (akoreshejwe n’imbaraga zitali
izo kuli iyi si; icyo gikuta gifite nka metero 2 z’uburebure) atangira kwicundagura,
nyuma asimbukira hejuru y’amabati ya gereza agiye gusimbuka igipangu,
umunyururu arulira aramumanura.
Diregiteri wa gereza Cyarahani amwohereza gufungirwa i Kigali.
Kugera kuli bus yaherekejwe n’abanyururu: MWITIREHE na NTAMUHANGA.
Uwo Ntamuhanga wo muli komine Karago, wali ukatiwe gufungwa burundu,
yali yaligeze guteza utuyuzi kuli Magayane; Magayane ati:
wowe uzafungurwa aliko uli igikenya hanze ntuzahamara kabili.
Uwo Ntamuhanga yafunguwe muli 1983, akigera hanze akubitwa n’inkuba.
Hali abavuga ko Magayane yishwe n’abategetsi aliko sibyo:
yego Commandant BALIYANGA yaramukangaye, Magayane amaze kumubwira ati:
wishe abantu aliko nawe uzafungwa, ati igihe uzaba wubakisha ibigega uzamenye ko
igihe cyegereje.Ibyo bigega Baliyanga yabyubakishije mw’Ikora ku Gisenyi
…abihunikamo ibirayi
Magayane yazize FALIYARA wali capita w’abasazi ukomoka i Cyangugu ali
nawe wabahaga imiti, wali sergent mungabo z’u Rwanda.
Faliyara yahanuje Magayane ati: ese muzehe jyewe nzakizwa n’iki ?
Magayane ati: ntamukiro wundi uteze, uretse guswera abasazi.
Faliyara yararakaye aha Magayane imiti myinshi iramunangura.
Magayane yahanuye umunsi azapfiraho muli aya magambo:
Yabwiye umwana wali umutekeye imboga, hali kuwa kabili ati:
mwana wanjye ihangane sinzakurushya iminsi kuko nzapfa kuwagatanu.
Koko rero yapfuye ali kuwagatanu murukerera sa kenda na mirongo ine n’itanu z’ijoro (3 h 45 du matin)
Ihene yahanuwe na Magayane ko izinjira muli gereza yinjiye muli kamena 1982,
ntabwo rero ali muli 1981 nkuko byanditwe muli ERE DE LIBERTE.
Biliya byanditse kuli page 3 n° 9 muli icyo kinyamakuru cya Mpayimana Eliya,
ivura y’iminsi itatu ntabwo iragwa, izagwa mw’ivanwaho ry’ikinani.
Ahubwo ziliya mbabazi Habyalimana yatanze igihe PAPA asura u Rwanda,
Magayane yali yaravuze ko abo banyururu bazataha.
MUKABAZIGA DAFOROZA.
Uwo mukecuru yaraguliraga abategetsi bakomeye benshi halimo:
Habyarimana, Lizinde; Kanyarengwe; Buregeya; Serubuga (hajyagayo umugore)
n’abandi benshi tutarondoye, n’abandi…
Yaraguye ko Habyarimana azasimburwa n’umuntu uturutse inyuma y’igihugu,
aliko atali Kigeli, ngo kuko nta mwami uzongera gutegeka u Rwanda.
Yavuze ko kuvaho kwa Habyalimana bizabimbulirwa n’umuntu uzaba
umukulikira m’ubutegetsi uzicwa. Avuga ko uzasimbura Habyalimana
azagarura za chefferies; avugako mukuvaho kwa Habyarimana hazima abatutsi,
aliko n’abategetsi bose bategekana na Habyarimana bazicwa ali benshi,
aliko nyuma ya Habyarimana ikibazo cy’abahutu n’abatutsi
kikazarangira burundu.Kandi ko u Rwanda ruzakira.
Yabwiye Lizinde ati:
Nuva muli uyu mwanya wa maneko, uzagusimbura ntazigera yegulirwa uwo mwanya
(ni HABIYAMBERE Joseph) ati aliko uzasimbura uwo, azaba mubazagambanira Habyarimana
(uwo mugambanyi wahanuwe ni NDUWAYEZU).
Sé MUKABAZIGA Daforoza.
UMUPFUMU WO MU MUNIGI
Umupfumu wo mu MUNIGI(zaïre hafi yo mu Byahi)
Muli 1981, yavuze ko HABYARIMANA bazamukanda avuye mu mahanga kandi ko
icyo gihe hali invura y’amahindu izaba imaze kugwa mu RWANDA.
Yanavuze ko bazarasa indege ye, akazapfana n’abagabo batatu.
Ati kandi ntanva ya Habyarimana izigera ibaho.
Hali umupfumu nyirasenge wa Habyalimana, witwa Kamashara(utuye i Kabare)
yazaniye mwisengeneza we uwo mukecuru wali utatse amasaro umubili wose ati:
Mwana wanjye bazakwica, kandi igitero kizaza hali umunsi mukuru mulimo,
abazahunga bazirukanke mumasaka.
Yabimuraguliye bali mugasiza kw’ivuko.
UMWANZURO.
Izo mpanuro zose zihuliza kukintu kimwe.
Habyarimana azavaho yoretse abantu benshi. Aliko nawe ntazarokoka.
Ngo ukwanze atiretse agutura inzoga y’amanywa, kandi ngo umuntu
asiga urumwirukaho, aliko ntasiga urumwirukamo.
Inkotanyi zizafata KIGALI zinjiliye mu Bugesera, kandi intambara
ikazamara iminsi itatu Bikazaba ali mugihe cy’invura nyinshi.
Kubaraguye imihungire ya Kigali, bavuga ko uzahunga yerekeza aho amazi aturuka,
ni ukuvuga rero ko ali ukuzerekeza i Gitarama.
Abo bapfumu bose bavuze ko, nta insinzi bizagenda nk’uko byahanuwe.
Izo ndagu zose Habyarimana arazizi.Buli gihe iyo Habyarimana yenda kujya
mu mahanga, Yatumizaga Mukabaziga , akamara iwe I Kanombe ibyumweru bibili,
agataha ali uko Habyarimana atahutse.
(ubu Mukabaziga yitabye iyo hejuru).
Source: Shikama.fr