Miss Rwanda.Nahawe umujyanama udashoboye utanazi icyo agomba gukora Ibishashagirana byose si zahabu. Ibi nibyo biri kuba kuri Miss Rwanda Akiwacu Colombe aho benshi bazi ko ari umwe mu babayeho neza bitewe n’ikamba yambitswe rya Nyampinga uhiga abandi bakobwa mu Rwanda. Mu by’ukuri uburyo Miss Akiwacu abayeho mu ruhuri rw’ibibazo kubera ikamba yambitswe, aho nawe ubwe yibaza impamvu igihugu gitegura amarushanwa ya Nyampinga mu gihe azahura n’ibibazo nk’ibyo ari guhura nabyo ndetse akaba adateze no gukurikiranwa.
Mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru The New Times, Miss Akiwacu Colombe asobanura ko afatwa nk’umwamikazi cyangwa umuntu wo hejuru, ahubwo agashimangira ko akeneye ubufasha bwo kurangiza inshingano yahawe nka Nyampinga w’ u Rwanda. Gusa amahirwe yo kubigeraho aracyabarirwa ku ntoki.
Miss Colombe avuga ko yahawe umujyanama udashoboye utanazi icyo agomba gukora
Miss Colombe yavuze ko bisa nk’aho uwitwa ko ari umujyanama we ntacyo ashoboye mu by’ukuri. Yagize ati : “Birakomeye cyane, nta bufasha na buke nahawe na Minisiteri yUmuco na Siporo , ndetse n’umujyanama bampaye ntabwo azi icyo gukora. Minisiteri yanshyize mu maboko ya Rwanda Inspirational Backup Company (Imwe muri Sosiyete yari mu zateguye itangwa ry’iri kamba) ariko magingo aya nta kintu na kimwe bakora ngo ngere ku ntego nihaye neza uko mbiteganya.”
Akiwacu akaba avuga ko duke abasha gukora, abishobozwa n’ubufasha bw’ababyeyi be n’inshuti ze za hafi.
Ubusanzwe, Miss Rwanda agenerwa umujynama umufasha kunoza no gushyira mu bikorwa intego aba yarihaye ajya gutorwa dore ko mu byo babazwa bahatanira ikamba, habamo n’ibyo baba bateganya gukora umunsi babashije kwambikwa ikamba. Mu biteganyijwe gukorwa n’uyu mujyanama, harimo kumutegurira igenamigambi n’ingengabihe, kumushakira impapuro z’ingendo mu marushanwa mpuzamahanga hamwe no kumugira inama mu bikorwa bya buri munsi.
Nyamara, uwitwa Dieudonne Ishimwe, bahimba Prince Kid, ufite izi nshingano zo kuba umujyanama wa Miss Rwanda, we avuga ko ntako aba atagize nubwo Akiwacu we atari ko abibona. Uyu mujynama wa Akiwacu Colombe kandi, anakorera sosiyete East African Promoters (EAP) ari nayo yafatanyije na Rwanda Inspiration Backup (iyobowe n’uyu Prince Kid) mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda
Ishimwe Dieudonnee, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup Kuba Prince Kid ari nyiri Rwanda Inspiration Back Up akaba anakorera East African Promoters nk’uko Akiwacu abisobanura, bituma atamenya neza ushinzwe kumukurikirana uwo ari we. Aha yagize ati : “Sinzi niba ari Rwanda Inspirational Backup cyangwa EAP(East African Promotors) imfite mu nshingano zayo, birajijishije ndetse simenya n’uwo nabaza.”
Miss Colombe amaze gucikwa n’amarushanwa mpuzamahanga menshi kubera uburangare bw’abamushinzwe
Kuba Nyampinga w’Igihugu, bituma ugihagararira ahantu henshi ku Isi mu marushanwa ya ba Nyampinga, ariko kugeza ubu Akiwacu Colombe amaze kubura amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga abiri. Muri Kamena 2014, yagombaga kujya mu Bufaransa no muri Esipanye ariko abura impapuro z’inzira. Gusa, ngo ubu bari kumushakira impapuro z’inzira zizatuma abasha kujya muri Afurika y’Epfo no muri Nigeria.
Asobanura ibi yagize ati : “Nari natumiwe kujya muri Afurika y’Epfo, na n’ubu ndacyategereje impapuro z’inzira n’ibindi byangombwa. Hari ubundi butumire bwaturutse muri Nigeria, ariko nabyo ni nk’uko ndacyategereje, nkeka ko nari kuba narabonye impapuro zose hakiri kare, iyo mba mfite umujyanama mwiza.”
New Times ikomeza ivuga ko, ku ngingo irebana n’amikoro, niho uhita wumva ko Akiwacu yatereranwe mu buryo bukomeye, aho humvikana ko yirengagijwe ntanahabwe ubufasha mu kunoza inshingano ze mu gihe nta kandi kazi kazwi akora kamuha amafaranga yamufasha kugira icyo yifasha dore ko Minisiteri n’abo bajyanama yahawe ntacyo baramufasha kugeza ubu.
Miss Rwanda nta n’urupfusha ahabwa ngo yuzuze inshingano ze
Miss Akiwacu Colombe avuga ko kuba yarahawe Manager udashoboye byamudindije cyane binamwongerera umutwaro wo kwishakira amikoro yifashisha mu kazi ke. Iyo umubajije ibijyanye n’ubufasha bw’amafaranga yaba ahabwa, we arisekera.
Aha Colombe yagize ati : “Nta n’urupfusha mpabwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo ngomba gukora. Ubundi batekereza ko nakora iki ubwo ? Nta mafaranga mpabwa buri kwezi nyamara ngomba gushyira amavuta mu modoka yanjye, guhamagara kuri telephone ndetse no kwiyitaho kuko hari uko ngomba kwiyitaho nkahesha isura nziza u Rwanda nk’umukobwa uruhagarariye”. Akomeza agira ati : “Ntabwo nshaka guharabika ariko nimumbwire ukuntu nakwigira mu masosiyete y’ubucuruzi runaka kwishakira abaterankunga ? Ibyo ni akazi ka Manager wanjye (Rwanda Inspiration Backup cg EAP), mpura na we gake, akamvugisha rimwe na rimwe”.
Imodoka ishaje Miss yahawe nk’igihembo byamubereye umutwaro
Hashize ukwezi Akiwacu atijwe imodoka y’uwo yasimbuye ku mwanya wa Miss Rwanda kubera ko iyo yari yahawe yari ishaje ndetse ikaza no kugira ibibazo igahera mu igaraje. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho ahawe imodoka yakoze yo mu bwoko bwa Nissan Altima mu gihe bahatana, bababwiraga ko bazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai.
Iyi modoka bayihaye Miss imaze umwaka igenda ku butaka bw’u Rwanda Kuri iyi ngingo agira ati : “Siniyumvisha ukuntu baha Miss Rwanda imodoka ya caguwa (yakoreshejwe). Ifite ibibazo byinshi ngombwa kurwana nabyo njye ubwanjye. Maze iminsi ine nyivanye mu igaraji ariko ni umutwaro wari uremereye kuri njye kuko byose ni njye wabyikoreye.”
Iyi modoka yatumye Miss Rwanda amara igihe kirenga ukwezi asiragira mu bakanishi
Iyi niyo modoka Miss yagombaga guhabwa bayisimbuza ishaje ku mpamvu zitazwi Akiwacu, avuga ko yifuza guhabwa ubufasha bushoboka kugira ngo abashe kuzuza inshingano yiyemeje ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda. Akiwacu Colombe ntarabasha gushyira mu bikorwa intego yari yihaye
Akimara gutorwa, Akiwacu yari yatangaje ko mu byo azakora harimo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko ubu ntarabigeraho.
Yagize ati : “Hari udushinga duto nabashije kugeraho ariko n’uriya wa mbere nzawukora. Ntabwo ari umushinga woroheje kuko usaba amikoro afatika kugeza ubu ntafite. Nzagerageza gukorana na Polisi y’Igihugu n’abandi bantu.” Sikandali y’icyapa cya Airtel
Muri Gicurasi, mu bice byinshi by’ u Rwanda hamanitswe ibyapa byamamaza isosiyete ya Airtel byagaragaragaho Colombe na Aurore basoma King James. Ibi ntibyavuzwe rumwe ndetse mu minsi yakurikiyeho, iki cyapa cyahise kimanurwa.
Ku ruhande rwa Akiwacu, we yumva nta kidasanzwe yakoze nubwo gusomana mu muco nyarwanda bitarakirwa na bose. Yagize ati : “Ku bwanjye nta kibazo na kimwe mbifiteho. Mu muco wa cyera ntabwo dusomana arikokuba gusomana byaradutse byaraninjiye muri benshi, numva ari ibisanzwe.”
Akiwacu aracyafite icyizere cyo kuzagira ibyo ageraho
Nubwo manda ye igeze hagati ndetse akaba ahura n’ibibazo byinshi, we avuga ko adateze gucika intege ngo abe yakwegura kuri uyu mwanya. Asa n’utebya, yagize ati : “Dukeneye intwari, kubera iyi mpamvu nzitanga uko nshoboye nkore ibyo natorewe”.
Hari icyo Minisiteri y’Umuco na Siporo ibivugaho
Ubwo umunyamakuru yabazaga Makuza Lauren ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’ Umuco na Siporo, yasabye ko ibyo abazwa byose babibaza manager wa Miss, gusa anavuga ko bari mu nzira zo kugenzura isosiyete (Rwanda Inspiration Back Up) yahawe akazi ko gufasha no kugira inama Miss Rwanda.
Ku ruhande rwe Ishimwe bita Prince Kid, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Sosiyete yahawe inshingano zo kwita kuri Miss Rwanda no kumugira inama, yavuze ko bagerageza uko bashoboye ngo bakore ibyo basabwa ariko bakabangamirwa n’amikoro. Yagize ati : “Turagerageza ariko duhura n’ibibazo by’amikoro ndetse biranaruhije kubona sosiyete igira icyo itugenera.
Ku bijyanye n’andi marushanwa Akiwacu agomba kwitabira ku rwego mpuzamahanga, Ishimwe yagize ati, “Twamaze kohereza impapuro zisabwa mu bategura ibizabera muri Afurika y’Epfo, dutegereje ibisubizo, hari n’ibindi byo muri Nigeria bigikurikiranwa nkeka ko bizaza vuba.” Kubijyanye no kuba hari amikoro Akiwacu yagenerwa nka Miss, Ishimwe yavuze ko bigoye kuba hari amafaranga runaka bagenera Miss buri kwezi.
Yagize ati, “Ntabwo twabasha guhemba Miss buri kwezi kubera ko nta mikoro, dufite buje nto. Turabibona ko ayakeneye ariko ntacyo twabikoraho, ntabwo turi ku rwego rwabasha kubona ibikenewe byose.”
Iyi Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na EAP, ni zo Sosiyete ebyiri zafatanyije mu gikorwa cyo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Mu bice bitandukanye banyuzemo mu gihugu bashakisha abakobwa 15 bahataniye iri kamba, bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kuba hari uduce tw’igihugu bageragamo kubona abakobwa baza guhatana bikaba ingume bityo bagafata abo babashije kubona hatitawe ku byasabwaga cyane kugira ngo umukobwa ajye mu irushanwa.
Muri Gicurasi 2014 , Miss yakoze ikizamini cya Permis nyuma y’iminsi mike imodoka ijya mu igaraji Ku munsi nyir’izina wo kwambika ikamba Miss Rwanda, iyi Rwanda Inspiration Back Up yasize umugani kubera akajagari kari muri iki gikorwa. Kuri Colombe, ngo nubwo ari mu bibazo bingana gutya, ntateze kuzacika intege ngo areke iri kamba yahawe.
Source: Umusaza.com |