GLPOST

Aba badepite bose bararuca bakarumira iyo Kagame agiyeyo akabatuka none bavugije induru ngo Dr Habumuremyi ntiyabitabye!

Min.w’Intebe kutitaba Inteko byateje impaka mu badepite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse bamwe bakavuga ko bisa no gusuzugura Inteko yatowe n’abaturage, nubwo ariko ngo Ministre w’Intebe n’undi muyobozi itegeko rimwemerera kutaboneka ariko agatanga impamvu.

Gahunda yari iteganyijwe saa cyenda, zageze abadepite bagera hafi muri 70 bicaye mu Nteko bategereje Ministre w’Intebe, nyuma gato Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatille yabwiye inteko rusange ko Minisitiri w’Intebe atakibonetse kubera gahunda zihutirwa zasabwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndetse ko gahunda yimuriwe mu gihe bazamenyeshwa.

Abadepite babaye nk’abatera hejuru bagaragaza ko batabyishimiye.

Ubwo bahabwaga ijambo ngo bavuge igitumye bazamura amajwi, bamwe bavuze ko batabyishimiye kuko ngo ari ku nshuro ya kabiri Minisitiri w’Intebe atitaba Inteko rusange ngo asobanure ibibazo bigaragara mu iyimurwa ry’abaturage ku nyungu rusange.

N’ubwo harimo abenshi bumvaga neza ko hashobora kuvuka impamvu yindi yihutirwa yatuma Minisitiri w’Intebe atabitaba, ikibazo basaga n’abahuriyeho ni icyibaza ngo “Ko ubushize atatwitwabye, n’uyu munsi akaba atatwitabye byatewe n’iki?” Hari n’abatekerezaga ko bifite aho bihuriye n’impanuka yabaye uyu munsi mu karere ka Gatsibo igahitana abantu bagera kuri 16, gusa bakanibaza igihe azazira kwitaba Inteko.

Hon. Nkusi Juvenal, yibukije Abadepite 75 bari bitabiriye inteko rusange ko igikorwa cyo gukurikirana no kugenzura imikorere ya Guverinoma bari bagiye gukora kigenwa n’itegeko ngenga kandi umuntu wese akwiye kuryubahiriza.

Ati “Nyakubwahwa muyobozi wacu murabizi neza ko ibyo yababwiye aribyo?”

Depite Karemera Thierry, wo mu Ishyaka ry’Iterambere ry’Ubusabane (PPC) yavuze ko n’ubwo habaye impanuka nta gikuba cyacitse kandi n’iyo cyaba cyacitse amategeko agena uko inzego zikorana muri ibyo bihe.

Aha Hon. Karemera akaba yibukije ko itegeko ngenga rigenga igikorwa bari bagiye gukora rivuga ko umukozi Minisitiri w’Intebe cyangwa undi batumije iyo agize impamvu ituma ataboneka abimenyesha nibura umunsi umwe mbere y’umunsi wagenwe ugera, ndetse anasaba bitarenze mu cyumweru gitaha ubwo hazaba indi nteko rusange yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Minisitiri Habumuremyi yaba yatumijwe akaza gutanga ibisobanuro yari ategerejweho uyu munsi nk’uko ingingo ya 16 y’itegeko ibiteganya.

Abadepite batandukanye bakomeje gufata amajambo ariko bagasa n’abagaruka ku bintu bijya gusa, banunganirana mu gihe cy’iminota isaga 40, hanyuma Perezida Mukabarisa Donatille asaba ko bakwemeza kubwiganze busesuye ko gahunda yari iteganyijwe isubitswe, n’ubundi haboneka abakomeza kuzamura majwi bavuga ko batabyishimiye.

Mukabarisa asaba ko batora umwanzuro, uruhande rw’abashyigikiye ko impamvu Minisitiri w’Intebe yatanze yumvikana baba benshi kuruta ababifataga nko kubasuzugura cyangwa kutubaha itegeko rigena igikorwa barimo. Abadepite 57 batoye yego, umwe atora oya, abandi batandatu batora Ndifashe, n’abandi batanu batatoye.

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Madame Mukabarisa Donatille mu gusa n’usubiza aba badepite batishimye yavuze ko nta gahunda y’inteko rusange ishobora kuba ubuyobozi bukuru butabizi, bityo ngo niba ubuyobozi bukuru hari ibindi bwashinze Minisitiri w’Intebe ngo bigaragaza ko ibyo bwamushinze aribyo byihutirwa kuruta ibyo bari bamutumiyemo (Inteko), ndetse abasezeranya ko Komite iza gutegura undi munsi ikazabamenyeshe.

Ikindi bafasheho nk’umwanzuro ni uko batangira kuvugura itegeko ngenga rigena uburyo bagenzura imikorere ya Guverinoma kuko ngo ritajyanye n’igihe kandi ritagena igikwiye gukorwa mu gihe umuyobozi atabitabye nk’uko byagenze.

Abadepite bari bitabiriye iyi nteko rusange kandi banafashe umunota wo kunamira yahitanye abantu 16 ndetse banihanganisha imiryango yabuze ababo.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version