Ndi umunyarwanda ntigamije gushyira ku nkeke Abahutu-Dr. Habumuremyi
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” itagamije gushyira ku nkeke Abahutu, ahubwo igenewe Abanyarwanda bose kubera ibihe u Rwanda rwanyuzemo.
Dr. Habumuremyi, yavuze ibi mu gutangiza igihembwe cyo gutera igiti, igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013, mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.
Mu kiganiro Minisitiri w’intebe yagiranye n’abaturage b’akarere ka Muhanga, nyuma y’umuganda rusange, yavuzeko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itagamije gushyira ku nkeke Abahutu ahubwo ko ireba umunyarwanda wese.
Yagize ati : “Ndi umunyarwanda ntabwo ari siyasa cyangwa Politike, ahubwo igamije guteza imbere Abanyarwanda, Nta rwicyekwe rukomeje kurangwa hagati yabo.”
Minisitiri w’intebe Habumuremyi, yavuze ko Abanyarwanda bakwirinda gukomeza guheranwa n’amateka ngo bakomeze gushingira ku Buhutu, Ubututsi cyangwa Ubutwa.
“Ntawe ujya muri Banki ngo barebe amazuru ye, ayo mazuru yanyu ntacyo amaze n’ibindi bitandukanya abantu. Ujya muri banki ugatanga umushinga wawe babona ufatika, bakaguha amafaranga. Mu murenge SACCO ni uko. Ubwo Buhutu, Ubututsi n’Ubutwa ntahantu waburisha.”
Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda.
Ati : “Twese Abanyarwanda nta muntu ufite uburenganzira mu gihugu buruta ubw’undi, nk’uko cyera byahoze. Niyo mpamvu tugomba kubaka icyizere cyatakaye.”
Dr. Habumuremyi, yavuze ko hakozwe byinshi ariko ko hakibura gahunda y’ubwizerane, ari nayo gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije.
“Twakoze byinshi. Turimo turatera imbere ariko hari ibyo tutarageraho ; Ubwizerane.”
Habumuremyi yavuze ko Abanyarwanda baciye mu bihe bibi bakanicana ari nayo mpamvu bagomba guca bugufi bagasabana imbabazi.
Yanavuze ko uburyo bwo kugarura ikizere mu Banyarwanda bugishoboka
Ati : “Ndabasaba ibintu bigera kuri bitanu, kugira ngo Abanyarwanda twongere tugirirane icyizere ; Kuvugisha ukuri, kubabazwa n’ibyabaye mu Rwanda, Kwitandukanya n’ibibi byabaye muri iki gihugu, Gusaba imbabazi niba ufite inkomanga ku mutima, no Kwiyemeza guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera.
Dr. Habumuremyi, yavuze ko abayobozi batangiye, ati : “Niba abayobozi twaratangiye abaturage musigaye ku ki ?”
Minisitiri w’intebe, yongeye gusaba ababyeyi kureka ingeso mbi yo kwigishiriza abana ingengabitekerezo ku ishyiga, aho Umuhungu w’Umuhutu akunda umututsikazi ababyeyi bakabyanga, umukobwa w’Umuhutukazi agakunda umusore w’Umututsi bikaba uko ! “Mwa babyeyi mwe muri mu biki ?”
Muri iki kiganiro Dr. Habumuremyi, yanasabye Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo bakomeze guteza igihugu cy’u Rwanda imbere.
rubibi@igihe.rw