Abanyamurenge bahungiye ubwayi mu kigunda. Nta Mobutu nta Kagame!

Nyuma y’urupfu rwa Col. Jules Mutebusi abantu bavuze byinshi harimo kuvuga ko Kagame na DMI ye aribo bamuhitanye. Nubwo bizwi ko Col Mutebusi atari afashwe neza mbere yuko bamwica, icyatangaje kurushaho n’uburyo leta ya Kagame yitwaye amaze kwitaba imana n’amaniza bashyize k’umuryango we mw’ishyungura rye.

Barabanje babwira umuryango we ko bagomba kujya kumushyingura i Gisenyi ariko leta ya Kagame ibonye abantu babishakuje harimo n’urubuga rwacu, bahita bahindura bemera ko yashyingurwa i Rusororo muri Kigali. Uburyo yaherekejwe n’abanyamurenge barenga hafi ibihumbi 2 birerekana ko yari akunzwe koko nabo yitangiye kurinda, Abanyamurenge.

 

Ariko aho leta ya Kagame yazanyemo iby’ubutindi nuko bakoze ibishoboka byose agashyingurwa nk’umusivili aho kumuha icyubahiro cye yari akwiye cyo gushyingurwa nka Coloneli. Kagame nubwo yayoboye imirwano we ntabwo yigeze arwana kurugamba kuburyo yagombaga kureka Col. Jules Mutebusi we warwanye ku rugamba bakamuherekeza kandi bakamushyingura aho abandi basirikari bo hejuru bashyingurwa.

 

Ikindi kintu gitangaje nuko ntaho twigeze twumva cyangwa dusoma itangazo riturutse muri leta ya Kagame ivuga kuri uru rupfu rwa Col. Mutebusi ngo wenda banamushimire kuko hari byinshi bamukoresheje. Ubundi bugome burengeje ukwemera nuko ngo baba barangiye Gen. Laurent Nkunda kujya guherekeza no gushyingura mugenzi bafatanije urugamba Col. Mutebusi. Tega amatwi wumve nibura aho BBC Gahuza yo yagize icyo ivuga kw’ishyingurwa rya Col. Mutebusi:

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo