Abana b’abahungu batatu bo mu mirenge ya Mudende na Busasamana mu karere ka Rubavu bari barafashwe bugwate n’ingabo za Congo mu duce twa Kibumba barekuwe bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa 19/11/2013.
Niyibizi na Rukara basanzwe batuye mu murenge wa Busasamana uhana imbibe na Congo aho bagiye nkuko bisanzwe bagafatwa n’ingabo za Congo zibita abarwanyi ba M23.
Niyibizi avuga ko bari bafunzwe ari Abanyarwanda 11 aho bahoraga bakubitwa n’ingabo za Congo bavuga ko Umunyarwanda wese ari intasi ya M23. Uretse gukubitwa ngo ntibahabwaga ibyo kurya aho bari bafungiye ahasanzwe hakorera abasirikare.
Rukara Bizimungu ufite imyaka 18 wafatiwe i Tongo avuga ko ingabo za Congo zamufashe zikaza kumenya ko atari umurwanyi wa M23 kuko bageze ku muvandimwe we banga kumurekura badahawe amafaranga.
Rukara avuga ko kuba bashoboye kurekurwa ari ubutabazi bagiriwe na MONUSCO ubundi bari barashyizwe mu barwanyi ba M23 kandi batarigeze bakandagira mu gisirikare.
Abasirikare ba Congo ngo baba barahamagaje MONUSCO kuza gutwara aba Banyarwanda nyuma y’uko abana babili b’Abanyarwanda bitabye Imana bazize inzara Kanyarucinya aho bari bafungiwe harimo uwitwa Niyibizi.
Aba bana bana batatu b’Abanyarwanda barekuwe bari bafashwe bugwate n’ingabo za Congo batahanye n’impunzi 20 z’Abanyarwanda bari basanzwe mu mashyamba ya Congo, aho bavuga ko uretse aba batatu batashye ngo hari n’abandi batatu basigaye mu kigo cya MONUSCO.
Sylidio Sebuharara
Source: kigalitoday.com