GLPOST

Abanyarwanda bajya Goma bakomeje guhohoterwa bashinjwa gukorera M23

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2013

Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bavuga ko nubwo M23 yatsinzwe, inzego z’umutekano wa Congo zitaborohera mu kubahohotera no kubambura zibashinja gukorana na M23.

Kumwami Elie utuye mu karere ka Musanze umurenge wa Mohoza taliki 25/11/2013 saa 10h30 yahagaritswe n’inzego z’abashinzwe umutekano ku mupaka muto ku ruhande rwa Congo bamubwira ko agomba kubaha amadolari 3000 atayabaha bakamujyana Kinshasa bamushinja kuba muri M23.

Kumwami Elie yamburiwe amadolari 1000 ku mupaka wa Birere.
Nyuma y’amasaha menshi yisobanura ko ntaho ahuriye na M23, bamwe mu Banyarwanda bashoboye gutabaza ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku mupaka muto bushobora gukora ubutabazi ariko atanga amadolari igihumbi kugira ngo ashobore kurekurwa nyuma y’uko bari bamaze guhamagara imodoka yo kumutwara.

Kumwami Elie yatangaje ko bamwe mu bamufashe bavuga Ikinyarwanda bavuga ko atabahaye amafaranga ashobora guhura n’ibibazo bikomeye, bamwe mubamusabye amafaranga basanzwe bakora mu nzego z’iperereza i Goma harimo abitwa Sadiki na Fabrice.

Kumwami Elie avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ku Banyarwanda bamburirwa Goma n’abahohoterwa.

Taliki 23/11/2013 undi Munyarwanda witwa Yamuremye Daniel uvuka mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yamburiwe miliyoni 4 ku kiyaga cya Kivu inyuma y’umosozi wa Goma.

Abashinzwe umutekano ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bashinjwa kwambura Abanyarwanda.
Yamuremye avuga ko yambuwe n’abari bamugambaniye ubwo yari agiye kurangura ibitenge bamufashe bakamwambura ibyo afite akaza gukizwa n’umwe mu bapolisi waje kumugirira impuhwe usanzwe asengera mu itorero rya Adventist.

Aba bombi bamburiwe Goma nyuma y’uko undi Munyarwanda yiciwe i Goma umurambo we ukagumishwa mu bitaro aho yaje kurekurwa na procureur mukuru wa Congo nyuma yo kubimenyeshwa n’itangazamakuru ubwo yari yaje Goma.

Sylidio Sebuharara

Source: http://www.kigalitoday.com/

Exit mobile version