Nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya havuzwe byinshi cyane. Abenshi bashinje Leta ya Kagame ko ariyo yahitanye Colonel Karegeya, intore ziva inyuma mu kumuhanaguraho icyaha ariko ziza gukorwa n’isoni zisanze hari imigambi zishorwamo zitazi ibyayo. Ministri w’ububanyi n’amahanga yavuze amagambo ateye agahinda yunganirwa na ministri w’intebe maze Kagame we araza yiyemerera ku mugaragaro ko ari we wishe Karegeya.
Hagati aho ariko hari igihuha cyavuzwe ngo ko Kagame yapfuye, abantu bava mu mirimo yabo mu mujyi wa Goma ngo barishimira ko Kagame yapfuye. Ababikurikiranira hafi bakemanze Kagame kuba ari we wapanze iki gihuha kugira ngo nibura abantu barangamiye urupfu rwa Karegeya baba baretse kubivuga akibagirana nk’uko ba Sendashonga bahise bibagirana. Gusa rero Kagame yasanze aho iterambere mu itumanaho rigeze, bidashoboka ko ikintu nka kiriya kiba bikibagirana. Ikindi kiyongeraho ni uko ubu mahanga amaze iminsi arangamiye ibibera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ku buryo bigoye kuyobya uburari. KANDA HONO USOME INKURU YOSE