GLPOST

Abanyeshuri ba Kaminuza bafite ibabazo bya buruse naho Umubyeyi Kagame yirirwa yinezeza areba karere y’abazungu!

Abemerewe guhabwa buruse umwaka ushize bari mu bibazo by’urusobe

Abanyeshuri bemerewe guhabwa inguzanyo na Minisiteri y’Uburezi biga mu mashuri makuru na kaminuza barahangayitse kuko bamwe babuze ubushobozi bwo kwishyura neza ifunguro ribatunga, amacumbi n’ibindi kuko inguzanyo bemerewe bayitegereje bakayiheba kuyihabwa uko byari biteganyijwe.

 

Aba banyeshuri bemerewe ko bagomba guhabwa amafaranga y’inguzanyo bakunze kwita “buruse” nyuma yivugurura ryakozwe hagendewe ku byiciro by’Ubudehe, aho abanyeshuri babarurirwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aribo bari bemerewe gufashwa, harimo amafaranga y’ishuri n’amafaranga ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda azajya abafasha kubatunga ku ishuri.

 

IGIHE yasuye amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri bagaragaza ko amafaranga babonye ari ay’amezi ane babonye muri Gashyantare 2014, bigeze muri Kamena babwa ibihumbi 25 gusa nyamara amasomo y’umwaka ararangiye, abanyeshuri basigaye ku ishuri ni abari mu kwandika ibitabo bisoza kaminuza.

 

Ubusanzwe iyi nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 25 iba iteganyijwe kubafasha kwibeshaho. Umnwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye n’ubuhinzi mu ishami rya UR i Huye yagize ati “Ubusanzwe amafaranga ya buruse yadufashaga mu buzima bwa buri munsi, kwishyura icumbi, kurya no gufotoza note ubuzima bukagenda, ariko ubu bimaze kwanga.”

 

Yakomeje avuga ko abanyeshuri batangiye gushyiraho udutsinda two gufasha abababaye cyane. Byongeye kandi hari n’ubwo kubona ifunguro bigora. Yagize “Iyo waburaye uragenda ukegera umuntu w’inshuti yawe ukamusaba akagenda akagusinyira ku ikarita ye nawe ukarya ubuzima bukagenda gutyo.”

 

Uyu munyeshuri kimwe n’abandi yasabye Minisiteri y’Uburezi ko yabarenganura buruse bakayihabwa kuko ari inguzanyo atari impano. Akavuga ko ikibabaje iyo nguzanyo uwayemerewe itaza neza. Yagize ati“Ngiye kujya mu mwaka wa gatatu ariko nta mwaka n’umwe muyo maze nari nabona buruse iza yuzuye.”

 

Umunyeshuri wemerewe guhabwa iyo nguzanyo aba agomba kuzahabwa amafaranga ibihumbi 250 mu mezi 10 agize umwaka w’amashuri wa kaminuza n’amashuri makuru.

 

Baguweho n’ibibazo kubera kudahabwa iyo nguzanyo

 

Mu ishami rya UR riri mu Mutara abanyeshuri bamwe ibikoresho byabo byafatiriwe n’abantu babakodeshaga amacumbi. Uwaho yabwiye IGIHE ko ahagana ku itariki 9 Gicurasi ubwo abenshi bari bagiye gutaha ibintu byabo byafatiriwe, basabwa kwishyura amafaranga bari babereyemo ababacumbikiye.

 

Mu ishami riri i Musanze naho byabaye uko. Kandi ubuzima ngo bwarabakomereye mu kwiga. Umunyeshuri waho yagize ati“Umuntu agobokwa na mugenzi we, ubuzima burakomeye cyane”.

 

Twagerageje kuvugana na Karamage Louise ushinzwe ibikorwa byo gutanga inguzanyo mu banyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza ariko ntibyadukundiye. Twamuhamagaye kuri telephone ntiyayifata, n’ubutumwa bugufi busobanuza ikibazo cyabayeho ntiyabusubiza.

 

Abanyeshuri barira ko batahawe inguzanyo bemerewe na Leta, bari bayemerewe binyuze mu byiciro by’Ubudehe byagaragazaga ko ari abakene bakwiye gufashwa kugira ngo babashe kwiga, ariko ntibyakozwe uko bikwiye.

 

rubibi@igihe.rw
Igihe.com

Exit mobile version