GLPOST

ABAPOLISI BA UGANDA BAKOMEJE GUHOHOTERA IMPUNZI ZO MU NKAMBI YA RWAMWANJA.

15 novembre 2013

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu mpunzi z’abanyekongo zahungiye mu Buganda, kubera intambara zimaze iminsi ziyogoza uburasirazuba bwa Congo, aravuga ko ejo hashize tariki ya 14 ugushyingo, ubwo izo mpunzi ziba mu nkambi ahitwa Rwamwanja, (Aha ni naho umukuru wa polisi y’Ubuganda, Kale Kayihura akomoka, ), zarimo zifata ibiryo (kuri Saint Michael) zagabweho igitero n’abapolisi bari baje kubiba ibyo biryo bari bamaze guhabwa.

Kale Kayihura uyoboye polisi ya Uganda, ntacyo akora ngo arengere impunzi zihungira mu gihugu cye.

Impamvu ngo ingana ururo, abapolisi 2, harimo umwe witwa AGABA, usanzwe unakorera aho ku nkambi, baraje maze bambura umwe mu mpunzi ibiryo yari amaze gufata, hari nyuma ya saa munani kuko abakozi ba UNHCR na Samarithan bafatanya gutanga ibiryo bari bamaze gutaha.

Izindi mpunzi zibonye ko mugenzi wabo arenganye, batangiye kubaza abo bapolisi impamvu baza kubasahura. Induru nyinshi zaravuze, ariko biba iby’ubusa kubera ko rwabuze gica, ahubwo ibyari impaka byavuyemo imirwano yamaze hafi isaha n’igice, maze umwe mu bapolisi arakubitwa undi yamburwa imbunda.

Ibi impunzi zabishoboye, kubera ko bya byuka biryana mu maso, abapolsi byari byabashiranye, maze  kubera uburakari abenshi mu mpunzi bari basanzwe bafitiye uwitwaMUGENYI, Commandat uyobora inkambi uhora atoteza abantu, byatumye umuturage wafashe imbunda yihutira kuyijyana kuri bureau za UNCHR, maze aho yacaga mu nzira arasa umuntu mu nda, ndetse aza no guhura n’igitero cya polisi, ariko kuko azi imbunda kubarusha yahise yihisha mu bigori maze ahangana nabo maze arasa umupolisi ufite ipeti rya LT Colonel n’umurinda, kuburyo uwo afande ibitaro by’inkambi byananiwe kumuvura bafata icyemezo cyo bamwohereza ahitwa 4T.

Mu gitondo cy’uyu munsi abapolisi bayobowe na MUGENYI, (Umuntu mubi cyane mu buzima bwe bwose kuko n’ubundi asanzwe abuza impunzi amahoro) baramutse birukanka ku mpunzi basenya ibikorwa by’impunzi, ndetse akaba yanatwaye imodoka y’uwitwa KEWUSI kandi ngo yiyemeje guhangana n’impunzi, ariko nyine ukurikije uko asanzwe akora, arishakira ruswa kuko niko ngo abayeho. No mu ijoro ryakeye baraye bahondagura impunzi, ndetse bakomerekeje umudamu umwe banatwaye moto 4, banyirazo bakomeretse cyane, ubwo bageragezaga kuzirwanira n’abo babisha ngo ni abapolisi.

Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ngo uwo mubisha witwa MUGENYI, ngo yafashe icyemezo kibisha cyo kuba ahagaritse itangwa ry’ibiryo ku mpunzi z’abanyekongo ziri muri iyo nkambi ya RWAMWANJA.

Igihugu cya Uganda gikomeje kwerekana ku buryo budasubirwaho ko kititaye ku masezerano cyasinyiye yo kurinda impunzi cyakiriye ku butaka bwacyo. Uretse n’ibi byo kwambura impunzi no kuzikubita, mwibuka ko maneko z’u Rwanda zihora zishimuta impunzi z’abanyarwanda zahungiye i Kampala, leta ya Uganda ikaryumaho. Abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu bagombye guhagurukira ikibazo cya Uganda ikomeje kwica amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

 

Gasigwa Norbert

Source: Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version