Ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu mwaka wa 2012, rigaragaza ko Abanyarwanda barenga gato miliyoni 4 bari ku isoko ry’umurimo ariko bafite akandi kazi bakora.
Nk’uko raporo y’ ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire ribigaragaza, miliyoni 4,3 nibo Banyarwanda bose bari ku isoko ry’umurimo, aho 3,4% by’aba, ni ukuvuga 146,218, ari abadafite imirimo bakora na busa ; iri barura ku bijyanye n’isoko ry’umurimo ryibanze ku Banyarwanda bagejeje ku myaka 16 y’ubukure.
Nk’uko bitangazwa na NISR, Abanyarwanda bose ubu bagera kuri miliyoni 10,5.
Undi avuga ko icyatuma ashaka akandi kazi ari ukuba agira uruhare runini mu kwinjiriza umukoresha we byinshi, ariko ntahembwe mu buryo bujyanye n’umusaruro yatanze.
Imijyi yo mu Rwanda niyo ifite abantu benshi batagira akazi aho umubare w’abantu bayituyemo batagira akazi nk’uko ibarura ryabigaragaje, ukubye inshuro eshatu abatuye mu cyaro. Imibare igaragaza ko abatagira akazi bagera kuri 7% bibera mu mijyi yo mu Rwanda mu gihe mu cyaro bagera kuri 2,6%.
Abagore nibo bagize umubare munini w’abantu badafite imirimo aho bari ku kigereranyo cya 4%, mu gihe abagabo ari 2,8% muri rusange. Gusa mu mijyi birahinduka kuko abagore badafite akazi bazamuka bakagera kuri 11% hirya no hino mu gihugu.
Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ni ko kabimburira utundi mu kugira umubare munini w’abantu batagira imirimo naho Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba kakagira umubare muto w’abantu bagejeje ku myaka yo gukora (imyaka 16) badafite imirimo.
Mu kiganiro Minisiteri y’abakozi ba Leta yagiranye n’abanyamakuru mu mpeza z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka ubwo hategurwaga umunsi w’umurimo, hagaragajwe ko zimwe mu ngamba zafashwe harimo kubaka udukiriro tugezweho mu turere twose tw’igihugu, kongera umubare w’abiga amashuri y’imyuga aho ugomba kuva kuri 40% by’abarangiza icyiciro rusange ukagera kuri 60% no gukora amasaha menshi.
Muri iki kiganiro hagaragajwe kandi ko imyumvire yo gukora amasaha menshi ikiri hasi cyane kuko abantu bagera kuri 2/3 by’abafite akazi bakora amasaha 35 gusa mu cyumweru kandi umuntu yakagombye gukora nibura amasaha 45.
rubibi@igihe.rw |