Site icon GLPOST

Abatera ibisasu ni DMI ya Kagame naho aba bantu 15 nabo kuzakoreshwa batekinika imanza!

Nyuma y’aho kuwa Kabiri bagezwa imbere y’ubutabera abantu 15 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, bamwe bakemera icyaha ko bagize uruhare mu gutera gerenade mu Mujyi wa Musanze, no kurasa Umupolisi, Urukiko rw’ibanze rwa Musanze rwabakatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

 

Bagezwa bwa mbere imbere y’ubutabera, abunganira abarengwa bari basabye urukiko ko abakiriya babo baburana bari hanze, kuko kuburana bafunze atari itegeko. Ibyo ariko Urukiko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe rwateye utwatsi icyo cyifuzo, Perezida w’Inteko y’abacamanza yari , Isabelle Riziki, mu isoma ry’urubanza yategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu kwirinda ko hagira abatoroka mu gihe bababurana bari hanze.

 

Muri abo 15 bashinjwa gukorana na FDLR, haarimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana.

 

Ubushinjacyaha bwabashinje abakurikiranwe bose ibyaha birindwi, birimo ubwicanyi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi.

 

Umwe muri bo witwa Nsengiyumva Jotham yemeye imbere y’urukiko ko ari umurwanyi wa FDLR, kandi ko ari we warashe Umwofisiye Umupolisi wari ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Musanze, yemera ko yanateye gerenade mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, igitero cyahitanye umwana w’umwaka n’igice.

 

Muri abo 15 bakurikiranwe gukorana na FDLR no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, harimo ab’igitsina gore batatu, babiri bemera ko bazanaga ibisasu babikuye muri FDLR babihawe n’uwitwa Maj. Noheli.

 

15 bashinjwa gukorana na FDLR, uwicaye yahindukiye inyuma yahoze ari Gitifu wa Cyuve
Source: Igihe.com

 

Exit mobile version