Yanditswe kuya 1er-12-2013 – Saa 12:09′ na <b_gh_author>Rene Anthere Rwanyange
Abavandimwe batatu b’abanyamategeko bihakanye nyina wabo, kubera gushaka kwikubira imitungo ya Sekuru bavuga ko yaguzwe n’umubyeyi wabo ubwo yari igiye gutezwa cyamunara mu 1985. Ibi byatumye inkiko zo ubwazo zigaragaza ko uwo mubyeyi avukana na nyina w’abo bavandimwe, ariko bagana inkiko kubera imitungo y’ababyeyi be bo bavuga ko nta ruhare ayifiteho.
Mu rukiko rwisumbuye rwa Huye hari urubanza abavandimwe batatu, Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre uyu akaba yaragobokeshejwe mu rubanza, baburana na nyina wabo Gahongayire Agnes w’imyaka 72 y’amavuko, bapfa imitungo yasizwe na sekuru wabo Badege Pierre ari we se wa Gahongayire Agnes. Ikiburanwa ni isambu iri mu murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza.
Uru rubanza rwageze mu rukiko rwisumbuye rwa Huye rujuririwe ku cyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Busasamana, ku mikirize y’urubanza rwo ku wa 10 Nyakanga 2013, aho urwo rukiko rwanzuye ko nta bubasha rufite ku rubanza abo bavandimwe baburana na nyina wabo, rwemeza ko rwimurirwa mu rukiko rwibanze rwa Ruhango, bivugwa ko arirwo rufite ububasha kuko ikiburanwa kiri mu ifasi y’urwo rukiko.
Me Mbera Ferdinand uhagarariye Gahongayire Agnes, ari na we wajuriye, avuga ko urukiko rwiyambuye ububasha rufite, kuko rwashingiye ku itegeko rishya, ariko urubanza rwaratangiye kuburanishwa. Ati “Urukiko rwiyambuye ububasha kandi rwari rubufite.”
Aha ashingira ku mabwiriza No 001 yo ku wa 29 Nyakanga 2013 ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, agenga iyimurwa ry’imanza hashingiwe ku bubasha bushya bw’inkiko, nk’uko bugenwa n’itegeko ngenga No 02/2013/OL ryo ku wa 16 Kamena 2013, rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 51/2008 ryo ku wa 09 Nzeri 2008 rigena imiterere, imikorere n’ububasha bw’inkiko nk’uko ryahinduwe kandi ryuzujwe kugeza ubu.
Mu ngingo ya mbere, ayo mabwiriza agaragaza imanza zoherezwa mu zindi nkiko n’izitoherezwa, ko imanza zose ziri mu nkiko zari zitarajyanwa mu iburanisha ku munsi iryo tegeko ngega ryatangarijweho mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda, zitari mu bubasha bwazo hakurikijwe iryo tegeko ngenga zoherezwa mu nkiko zifite ububasha bwo kuziburanisha. Ikomeza ivuga ko imanza zari zaratangiye gusuzumwa mu iburanisha zizakomeza kuburanishwa n’inkiko zisanzwemo hatitawe ku bubasha bushya, itegeko ngenga rishya rizigenera.
Me Rumanzi Jean uhagarariye Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre, we avuga ko urwo rubanza rutigeze ruburanishwa, kuko umucamanza yanze kwakira amabwiriza mashya yari yasohotse. Ati “Njye nahise nisohokera sinaburanye, kuko nari mfite amabwiriza andengera umucamanza yarimo kwirengagiza.” Akavuga ko ntacyabuza ko urwo rubanza rujyanwa mu rukiko rubifitiye ububasha.
Me Mbera akavuga ko n’ubwo Me Rumanzi yasohotse urubanza rwari rwatangiye gusuzumwa, bivuze ko urukiko rutagombaga kwiyambura ububasha, ahubwo rwari kubahiriza amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Akifuza ko urubanza rwakomereza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana aho kugira ngo rwimurirwe mu rwa Ruhango nk’uko umucamanza yabitegetse.
Uru rubanza rukomoka ku kunanirwa kumvikana hagati y’abavandimwe batatu Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre bavugaga ko Gahongayire Agnes nta burenganzira afite bwo kuzungura mu isambu ya Badege Petero yiyitirira ko ari se nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 14 Ukwakira 2010, abazungura ba Mukaburezi Donatilla bandikiye Nsengiyumva Yussuf Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, iyo baruwa ikaba yarashyizeho umukono na Kayitare Jean Pierre ubahagarariye.
Mbere y’uko bigenda bityo ku itariki ya 14 Ukuboza 2009, mu rugo rwa Kayitare Narcisse habereye inama y’umuryango wa Badege Petero yiga ku igabana ry’isambu hagati y’abana batatu aribo Mukaburezi Donatilla (Nyina wa Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre), Gahongayire Agnes na Mujawamariya Maria Yozefa.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abantu bagera ku 10, Kayitare Jean Pierre akaba ari we wari umwanditsi wayo. Abari bayirimo bemeranyijwe ko isambu ya Badege Petero mu 1985 yari igiye gutezwa cyamunara igacungurwa na Kayitare Narcisse atanze amafaranga 320.000, abazungura akaba aribo bagomba kuyasubiza, buri wese agatanga 1/3 ; Gahongayire akaba yari yemeye kuyatanga ku munsi w’igabana ry’isambu, ariko ibyo ntibyashobotse kuko igabana ritabayeho.
Kayitare Jean Pierre yitambitse mu irangiza ry’ikibazo
Mu mwaka wa 2010, Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, ibaruwa No omb03/1701/10.10/NS, ko bashingiye ku cyemezo cy’inama yahuje umuryango wa Badege n’Urwego rw’Umuvunyi ku wa 05 Ukwakira 2010, rwasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge gutumiza uw’akagari ka Butatsinda n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Shusho ku wa 17 Ukwakira 2010 saa tatu za mugitondo, kugira ngo bahurire n’umuryango wa Badege ku murenge wa Kigoma bashake umuti urambye w’icyo kibazo.
Mu yindi baruwa No Omb03/0182/02.13/MC yongeye kwandikirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Urwego rw’Umuvunyi rusaba ko uwo muyobozi yafatanya n’uw’Akagari ka Butansinda ndetse n’uw’Umudugudu wa Shusho, kugabanya isambu yahoze ari iya Badege Petero, Gahongayire Agnes akayibonaho umugabane, ibyo bikaba byaragombaga gukorwa ku wa 21 Gashyantare 2013, ntibyashobotse kuko Kayitare Jean Pierre yandikiye Umuvunyi Mukuru, ibaruwa yo ku wa 18 Gashyantare 2013, amusaba guhagarika icyo cyemezo bagomba gutegereza icyemezo cy’inkiko, agaragaza ko cyajemo inyandiko mpimbano. Ikibazo koko nticyarangijwe, imanza ziracyakomeza.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zirimo n’izasabiweho amafaranga ya Pansiyo ya Badege Pierre, Mukaburezi Donatilla (Nyina wa Kayitare Serge, Kayitare Richard na Kayitare Jean Pierre) ni mwene Badege Petero na Kamondo Bernadette ; aba babyeyi bakaba ari na bo ba Gahongayire Agnes, bivuze ko bariya bavandimwe baburana isambu na we ari abuzukuru b’uwo muryango, na ho Gahongayire akaba ababereye nyinawabo.
anthere@igihe.rw