GLPOST

“Abishe umugabo wanjye amaraso ye azabahame kandi bajye bayisasira banayiyorose…”, Leah Karegeya

Uyu munsi taliki ya 14 Mutarama 2014 nibwo umuryango n’inshuti bitabiriye misa yo gusezera kuri nyakwigendera Col Karegeya yabareye muri Afurika Yepfo. Muri uwo muhango harimo Jane Kanimba, Umubyeyi wa Col. Karegeya ufite imyaka 80.

 

Mw’ijambo rivanzemo icyongereza nu runyakitara, Rev. Isabirye Moses yibajije ukuntu abantu bazima bashobora kugirira ubwoba umubiri utakirimo umwuka. Hano Rev. Isabirye yibazaga impamvu leta ya Uganda yakwanga ko umurambo w’umuntu w’intwari nka Col Karegeya warwaniye kubohoza igihugu cya Uganda muri National Resistance Army (NRA) bamwangira gushyingurwa murugo aho yavukiye.

 

Rev. Isabirye yavuze ko urupfu rwa Col. Karegeya rwamubabaje cyane kuburyo atabona uko abisobanura. Col. Karegeya akaba yaravukiye i Ntungamo, Uganda ku babyeyi John na Jane Kanimba akaba yari umwe mubana 12 aba babyeyi bibarutse.

 

Rev. Isabirye yagize icyo abwira abishe Col. Karegeya. Tugenekereje umugani yabaciriye, yababwiye ko nabo vuba aha bazamusangayo. Ubwo yashimangiraga ko abamwishe nabo igihe cyabo kiri hafi bakamusangayo, abantu bari muruwo muhango nubwo bari bababaye bahise bakoma amashyi y’urufaya. Yongeyeho ko kuba abamwishe bagaragara nk’ibihangange kubera abasirikari babarinda, igihe cyabo ntikigera abo babarinda ntacyo bazabamarira.

 

Asoma mu gitabo cya Matayo guhera k’umurongo wa 27:45, aho Yezu yibajije impamvu Imana yamutereranye, byatumye Rev. Isabirye yibaza icyo Col. Karegeya yavuze cyangwa yatekereje mu gihe barimo bamuniga.

 

Isabirye yasabye abari aho kutagira impungenge kubera ibiri kubera muri Uganda. Yagize ati: “abavandimwe barimo kwica abandi abavandimwe, abo mu bwoko bwa ba Dinkas bari kwica abo mu bwoko bwabo ndetse nabo mu bwoko bwa ba Luo barimo kwica abo mu bwoko bwa ba Kikuyu. Yasabye abari aho ko bagarukira imana kugirango igire icyo yakora muri Uganda no mu Rwanda.

 

Rev. Isabirye yahamgariye umuryango wa Col. Karegeya kutavumira ku gahera abamwishe. Justice Kenneth Kakuru yatanze ubuhamya busingiza nyakwigendara avuga ko yari umugabo ucisha mukuri kandi akaba yari inyanga mugayo. Yongeraho ko yari intwari yarwaniye kubohora Uganda muri NRA hanyuma akaza kujya mu Rwanda kubera impamvu zitamuturetseho.

 

Justice Kakuru yavuze ko kubera imyumvire ye yo kuba umuntu apfa rimwe aricyo cyatumaga Col. Karegeya agenda ntacyo yishisha ahantu hose. Yavuze ko kera Col. Karegeya yatwaraga imbunda ahantu hose ariko ntabwo yigeze arasa n’isasu na rimwe kandi icyo gihe yari umuntu ukurikiza ukuri kandi wishyira hasi n’ikimenyi menyi akaba ataranagiraga n’imodoka.

 

Mw’izina ry’umufasha wa Karegeya, Tracy Kakuru yasomye ijambo rye ryatumye abantu benshi bari aho bongorerana. Mu kababaro kenshi Leah yatatse umugabo we ko yari umuntu wakundaga ubutabera n’ukuri ariko akaba yaraciwe intege n’igitugu kiri mu Rwanda.

 

Leah yagize ati: “Abishe umugabo wanjye amaraso ye azabahame kandi bajye bayisasira banayiyorose. Abana babo n’imiryango yabo  bajye bagira inzozi mbi z’ urupfu rwe aho bari hose baba bari kurya ibya mugitondo, ku manywa na n’ijoro.”

 

Ubwanditsi

Exit mobile version