GLPOST

AFRIKA Y’EPFO: UBWICANYI BWA PAUL KAGAME BWATUMYE AHABWA AKATO MU MUHANGO WO GUSEZERA KURI MANDELA!

11 décembre 2013

Mu gitabo cy’ Imana bita Bibiliya, handitswe ngo umucyo wasesekaye mw’ Isi, umwijima urahunga (Yohani 1:5)! Niyo mpamvu, nta narimwe umwijima ujya wifuza gukandagira aho inteko y’ umucyo yateraniye. Umwijima urarindira, ugacunga ko umucyo wagiye, maze nawo ukabona kuhatera amatako!

Afrika y’epfo yabwiye Kagame ko niyumva afite ubushake yazaza gusezera kuri Mandela kuri Union Building

 

Ibi nibyo byaraye bigaragaye ubwo umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda, Paul Kagame yangiwe kugera kuri Sitade ya Soccer City, aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 100 bari bateraniye, tariki ya 10 ukuboza 2013, bunamira Intwari Nelson Madiba Mandela.

 

Ubwo umukuru w’ Igihugu cy’ Afrika y’Epfo, Jacob Zuma, yatangazaga ku mugaragaro ko Umukambwe, Intwari y’ Amahoro Nelson Madiba Mandela yitabye Imana ku itariki 5 Ukuboza 2013, abantu bose bahise batekereza k’ umuhango udasanzwe ugiye guhuza abakuru b’ibihugu bitandukanye by’ Isi.

 

Niko byagenze, kuko abakuru b’ibihungu na za guverinoma basaga 100 bafashe iy’ ikirere bahurira i Johannesburg muri Afrika y’ Epfo aho imbaga y’abantu barenga ibihumbi 80.000 bari bateraniye mu muhango wo kunamira iyo Ntwari yaharaniye amahoro n’ukwibohoza kw’ abirabura bo muri Afrika y’ Epfo.

 

Abakuru b’ibihugu byose byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bitabiriye umuhango wo kunamira Intwari Mandela, usibye Paul Kagame. Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo/RDC yari ihagarariwe na Prezida Joseph, Uganda ihagarariwe na Prezida Yoweli Museveni, Kenya ihagarariwe na Prezida Uhuru Kenyata, Tanzaniya ihagarariwe na Prezida Jakaya Kikwete, Uburundi buhagararirwe na Prezida Pierre Nkurunziza, u Rwanda rwo rwahagarariwe na Pierre Damien Habumuremyi, Ministre w’ Intebe, wari uyoboye Itsinda rigizwe na Francois Ngarambe, Secretaire mukuru wa FPR na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’ Epfo.

 

Habumuremyi P.D, ni muntu ki wo guhagararira Paul Kagame mu munsi udasanzwe nk’ uriya?

 

Umuntu wese wakurikiraniye hafi uko umuhango wo kunamira Intwari Mandela wagenze, yibajije Pierre Damien Habumuremyi yaba ari muntu ki ku buryo Paul Kagame amwohereza kumuhagararira imbere y’ abantu b’ibihangange kw’ Isi ndetse n’imbere y’abakuru b’ibihugu bikomeye cyane nka Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yari ihagarariwe na Prezida Barack Obama (ari kumwe n’abandi ba prezida 3 bigeze kuyobora Amerika!), Ubwongereza bwari buhagarariwe na Ministre w’ Intebe David Cameron (ari kumwe na Prince Charles!), Canada yari ihagarariwe na Ministe w’ Intebe Steven Harper (ari kumwe na Michael Jean wigeze kuba Governor wa Canada) n’abandi.

 

Pierre Damien ni Ministre w’ Intebe mu Rwanda. Imwe mu nshingano zikomeye ahabwa n’ Itegeko Nshinga ry’ U Rwanda ni Ukuyobora Inama ya Guverinoma. Icyo gihe aba abonye umwanya uhagije wo guhagarara imbere nk’umuyobozi, agakoresha inama abaministre barenga 25. Ariko, amateka atwereka ko kuva Pierre Damien yaba Ministre w’ Intebe mu Rwanda, inama amaze gukoresha ni mbarwa kandi nazo akaba ari bene za nama zidafatirwamo ibyemezo bikomeye.

 

Igihe cyose, inama za Guverinoma ziyoborwa na Paul Kagame, Pierre Damien akazitabira nk’abandi ba ministre bose. None umuntu yakwibaza ati, bishoboka gute ko umuntu Paul Kagame atizera, ngo akoreshe kandi ayobore inama ya Guverinoma (dore ko anabihererwa ububasha n’Itegeko-Nshinga), ashobora kumwizera ngo ajye muri Afrika y’ Epfo kumuhagararira imbere ya Obama na Ban Ki-moon (nawe yari ahari!)

 

Ntabwo kuba ari Ministre w’Intebe aricyo cyatumye Paul Kagame yohereza Pierre Damien Habumuremyi kumuhagararira mu muhango wo kunamira Intwari Mandela. Ahubwo Paul Kagame yamwohereje nk’ifoto, kubera ko we yari yangiwe kujyayo. Paul Kagame umaze kuba ruvumwa mu karere, Afrika y’epfo yanze ko uyu mwicanyi ruharwa yaza guteza umutekano mucye mu bakuru b’ibihugu, cyane cyane ko leta y’Afrika y’epfo yari yamaze kumenya urunturuntu Paul Kagame yari yateje mu nama ya EAST Africa Community yabereye i Kampala, tariki ya 30 ugushyingo 2013, ubwo abakuru b’ibihugu 4 bigize uyu muryango, basinyaga ko ibihugu byabo bigiye kuzajya bikoresha ifaranga rimwe. http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/12/11/letter-from-the-north-state-secrets-from-kigali-kampala-kinshasa-and-news-from-south-africa/

 

Ubwicanyi bwa Paul Kagame bwatumye ahezwa mu bandi bagabo

 

Umuhango wo kunamira Intwari Mandela ku rwego rw’ Igihugu ndetse no ku rwego rw’ Isi wari uteganyijwe kumara amasaha atarenga ane, niyo mpamvu abakuru b’ ibihugu benshi bihutiye kujya i Johannesburg kugirango uwo muhango utabacika. Kuri Paul Kagame we siko byagenze, kubera ko yahuye n’uruva gusenya.

 

Paul Kagame usanzwe amenyereye kwifotoza, yategereje ko leta ya Afrika y’epfo yamuha ikaze i Johanesbourg. Araheba. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuye mu bakozi bo muri Village Urugwiro, aravuga ko nyuma y’inama ya EAST Africa Community iherutse kubera i Kampala, abakuru b’ibihugu bo mu karere, batishimiye na gato imyitwarire ya Paul Kagame, akaba ariyo mpamvu Afrika y’epfo yirinze ko haba impanuka ikomeye mu bya diplomasi, bahitamo kureka Kagame ku bwende.

I Kampala, umwuka nti wari mwiza hagati y’abakuru b’ibihugu bya EAST Afrika.

 

Nkuko twabitangaje mu nyandiko yacu y’ubushize, perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, ndetse na Petero Nkurunziza w’Uburundi, ntibagishaka guhurira mu manama na Paul Kagame, kuva aho bamenyeye umugambi mubisha afite wo kuzica Kikwete. Mu nama ya Kampala, no ku mafoto byaragaragaye ko Paul Kagame yabaga yegereye Museveni, ku buryo atigeze aganira n’abandi.

 

Afrika y’epfo rero yahisemo inshuti nziza, birinda umuntu uzaza akaduruvaya abandi. Inzego z’iperereza za Tanzaniya zizi neza ko DMI, y’u Rwanda uretse no kurasa, ahubwo ikoresha n’uburozi. Kuri izo mpamvu rero, ubu Kagame nta kiri umuntu wo kwikorereza. Ushobora kumwikururira akagukorera ishyiga rishyushye.

 

Tugarutse mu Rugwiro rero, abashinzwe ingendo za perezida n’ububanyi n’amahanga bategereje ko Afrika y’epfo ibaha gahunda baraheba, maze mu guhisha ikimwaro bohereza Pierre Damien Habumuremyi aherekejwe na Ngarambe, kugira ngo ajye kuneka neza ngo amenye ikihishe inyuma y’icyemezo cya leta y’Afrika y’epfo. Ubu rero Paul Kagame ngo yemerewe kujya Pretoria igihe cyose azashakira, mbere y’uko intwari Nelson Mandela ashyingurwa mu karere akomokamo. http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/perezida-kagame-azajya-kunamira

 

Ni akumiro kandi n’akaga ku Rwanda no ku banyarwanda, kugira umuperezida w’igicibwa mu bandi, kubera ubwicanyi. Ubuse niba atagitumirwa no mu cyunamo ninde uzongera kumutumira mu munsi mukuru usanzwe? Utuzi twe tumukozeho, ariko n’abanyarwanda twese ntadusize amahoro. Umuperezida nk’uyu ntakwiye gukomeza kuyobora igihugu, ahubwo akwiye kwegura vuba na bwangu, bitaba ibyo akeguzwa ku ngufu.

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version