Dore bimwe mubyo abanyarwanda bavuze ku nkuru yasohotse ku kinyamakuru Igihe.com cya Kagame na FPR bavuze ku rupfu rwa Rwigara:
Mwirinde amarangamutima! Yego birarabaje arikose Rwigara araruta abantu bose mumpanuka tutangarizwa buri munsi na Polisi y’Urwanda. Urugero abaguye ejo ninjoro muri bisi ibugande? Reka dushimire uruhare rwa polisi yacu mukurwanya ibyaha
Birababaje kuba Rwigara ya tuvuyemo, ariko twirinde amarangamutima yacu ataza gutuma duta umurongo. birumvikana yar’afashije abantu benshi, ariko hari ikintu kimwe duhuriyeho twese, n’uko ari umuntu nkabandi. niba ar’umuntu nkabandi, n’ukuvagako kuba yavuye muri uyu mubiri, ntagitangaza kirimo, kuko niyo nzira y’abantu bose. birashoboka ko iyo mpanuka yaba yayitejwe n’umugizi wa nabi, birashoboka ko ari we wenyine wayiteje cyangwase biturutse ku makosa y’umushoferi. mugihe iperereza rigikomeje, numvako amaranga mutima yacu twaba tuyashyize iruhande, tukirinda kugira uwo dutwerera urwo rupfu, igihe cyose iperereza ritari ryatanga imyanzuro yaryo. Gusa, Imana imwakire!
Kubwangye numva Rwigara arumuntu nkabandi bose batuvamo bazize impanuka zitandukanye….Ubuse impanuka zabantu mumabisi ibugande zapfiriyemo abanyarwanda bangahe? Twihanganire amarangamutima, tugye dushima akamaro Polisi yigihugu idufitiye.
Birashobokako yaba ar’impanuka cg arigikorwa cyagambiriwe, police ndayisaba gukora iperereza ryigenga kandi ryihariye kur’iki kibazo.
Ndashimira Polisi y’Igihugu, ko ikura murujijo abantu kandi bagasobanura neza impamvu zumviakan n’ingene impanuka yagenze, impanuka ntiteguza kandi n’ibyago ntibiteguza, si ubwambere rero impanuka idutwara abo twakundaga, ndetse no mu bihugu by’amahanga impanuka ziraba, nkaba nsabiye umuryango wabuze kugira kwihangana no kwirinda impuha zitagira ishingiro, kuko uwo musaza atuvuyemo yatangaga umusanzu we mukubaka igihugu.
R.P Aho ntakuri kurimo kuko ntabwo twavuga ko ari umuvuduko kandi bavugako bakiri gukora iperereza hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma yaba ari ambushi igikamwo cyamuriye mwitonde!
Ariko se koko n’uwaba injiji ate yabura kwibaza kuby’iri gondwa? Imodoka iragonze mwanze kuvuga umwirondoro wayo!Umushoferi aragonze mwanze kumuvuga ndetse aho yizaniye muhishe amazina ye n’aho afungiye! Nzaba numva!
Arikose Iyo comment yambere uyisomye wagirango uwayanditse haribyo azi bibi uyu musaza yakoraga kukiwunvako bamurangije? Mwivugiracyane kuwigendeye kuko ubu icyo umuryango we ukeneye nukwihanganishwa Naho ibindi nukubirekera abakoriperereza kuriyompanuka ibyomurimo ninkogushaka kubyazumubyeyi ufitinda yamezatatu. Umuryango wumusaza ukomeze kwihangana kandi wirindamatiku yabashaka kubashyushyimitwe.
nkundimana igisagara eee! esubwo uwomushoferi mutatweretse yabahaye iki? aho nubuvugizi twa police butamutangaza ahaaa ,gusa mwe abanyamakuru nicyomumaze nimudukurikiranire uwomushoferi muzaduhe amakuruye neza erega mama umurya ngo wuriya mushoramali mwibukeko ntaho usigaye kuba babuze umubosi nkuriya.
RWIGARA, GUSA IMANA IKWAKIRE MUBAYO, NAHO IBYIY’ISI N’AMAYOBERA.
nonese ko mbona mugonga mutamwerekana ntago mwamubonye muramuduhisha sitwe reta?
https://www.youtube.com/watch?v=Usn3XI2z5yM Nimushakire assurance(UBWISHINGIZI) y’ ubugingo bwanyu muri Yesu Christu, kandi mushakire ubuhungiro k’ Uwiteka, kuko ntahandi hari ubuhungiro! (Abashoboye kubona ubu butumwa ndabinginze mubugeze no kubandi, rubyiruko mubwire ababyeyi banyu. Imana ibahe umugisha) Uyu mubyeyi agitangjra gutanga ubu butumwa muri 2007, nta muntu numwe wamwumvaga, ndetse benshi banavugaga ko yasaze; yajyendaga abuvuga mu modaka yose yajyagamo, kandi! Ni ukuri iyo urebye uko byari bimeze icyo gihe, ukareba nukuntu nubungu abuvuga ashishikaye kandi ashize amanga, rwose ntiwahakana ko atari ubutumwa buturutse kuri Uhoraho! Kandi nubundi intego nyamukuru yubu butumwa ni inshingano nyamuku ya buri mukristu wese ” Nimushakire assurance yubugingo bwanyu muri Christu, kandi mushakire ubuhungiro k’ Uwiteka, kuko ntahandi hari ubuhungiro, kereka k’ Uwiteka! Dore muri make uko we abyivugira: Uwiteka Imana yampaye ubutumwa ngomba kubwira abanyarwanda bose, hari mu w’2007 mu kwezi kwa 7, Uwiteka Imana yampaye ubutumwa, hari ninjoro ndyamye, nerekwa ndi mu isoko, buri wese wacuruzaga ari imbere y’ibintu bye, buri wese wari muri iryo soko yari mubye, nanjye nari ndirimo, ndetse hari abantu benshi nabonaga hari nabacuruzaga itabi. N’uko tukiraho ngaho twese nagiye kubona mbona ikirere cy’urwanda cyose gihindutse amaraso menshi cyane, kandi ayo maraso yari ateye ubwoba, buri muntu wese wayabonye yahise yikanga, arashiduka amera nkugiye kwiruka; kuburyo byari biteye ubwoba buri wese ubona ko bimuteye ubwoba. Nyuma ayo maraso avuyeho, ikirere cyasaga ubururu gisa neza, cyari cyeyutse kuburyo ntagihu na kimwe kiriho. Nuko mbona kuri icyo kirere harambuyeho umwenda wa gisirikare mushyashya, urambuyeho kuburyo ikirere cyose cyari cyizengurutswe n’uwo mwenda, abantu bose bawubonye bahise bagira ubwoba bwinshi barashiduka barikanga bamera nk’abagiye kwiruka. Hashize umwanya wa mwenda urazingwa, uvaho, umaze kuzingwa cya kirere cyirongera gisa neza kiba ubururu bwiza, ngiye kubona mbona mu kirere cy’i Kanombe; nta misozi yari inkingirije naraharebaga namaso, mbona haturutse abaganga benshi, buri wese yari ashoroye akagare ke kabaga karimo imiti, ibinini, amapamba, inshinge, amaserumu, mbega imiti yose ikoreshwa kwa muganga. Buri wese yabaga ashoreye ake, nabonaga bari ku kirere cy’u Rwanda aho hejuru kuva ikanombe kugera i Jali niho barenganaga, kuburyo buri wese yabaga ashoreye akagare ke nimiti ye ariko ntakindi agamije gukora, nabonaga ari uko bimeze. Nuko igihe babantu barangiye, Uwiteka arambwira ati: “Kamabera Kamabera, biriya wabyitegereje wabibonye?†Ndasubiza nti nabibonye! Arambwira ati: “Dore biriya byose ubonye ni ibitegereje abanyarwanda, none tangira umbwirire abanyarwanda uti dore abanyarwanda MWIHUGIYEHO! Abanyarwanda murishakira assurance z’amazu, abanyarwanda murishakira assurance z’amamodoka, abanyarwanda mwishakira assurance z’imitungo, ariko mbwirira abanyarwanda uti: â€NIMUSHAKE ASSURANCE Y’UBUGINGO BWANYU MURI YESU, KANDI UMBWIRIRE ABANYARWANDA BOSE UTI NTAHANDI UBUHUNGIRO BURI, CYERETSE K’UWITEKA!” Nkimara kubwirwa ayo magambo nahise nkanguka, numva ngize ubwoba mbanza guhangayika, mvuga nti biriya bintu ko biteye ubwoba natinyuka kubibwira abanyarwanda, ahari ntibakeka ibindi bintu wenda ko hari undi muntu tuba tubivugana? Byanteye ubwoba ariko igihe cyarageze uwiteka agahora abinyibutsa ati ntawundi murimo naguhaye gukora; kandi koko ibyo nageragezaga gukora byose byarangaga, ubwo imirimo yanjye yari yaramaze guhagarikwa kubera ubutumwa; Imana yarambwiraga iti ndashaka ko uzankorera, ariko sinibaze umurimo nzakorera Uwiteka. Uwo munsi rero nibwo Imana yampaye uwo murimo, nari maze iminsi ibiri ndi mu masengesho, ndimwo mbaza Imana nti kuki ntashobora kubona icyo gukora ngo mbeho? Kandi ibyo byose byabaga mfite abana nta kintu cyo kubaha mfite, ariko nkavuga nti Mana niki gituma abana banjye bicwa ninzara kandi mfite amaboko? Ariko Uwiteka akansubiza ati ndashaka ko uzankorera, sinshaka iyo yindi mirimo ushaka gukora, ndashaka ko uzankorera umurimo wo kubwira abanyarwanda ubutumwa. Ariko sinari nakamenya ubutumwa ubwo aribwo, uwo munsi nibwo Imana yanyeretse icyo gukora, irambwira iti mbwirira abanyarwanda ubwo butumwa. Ni ukuri rero abanyarwanda nibo Imana yantumyeho, ntago yigeze intuma kubanyamahanga bandi, ahubwo yarambwiye ngo ni abanyarwanda, kuko ahari yabonaga ibyo ari ibitegereje abanyarwanda, kuko we abona ibintu mbere yuko biba kugirango nibiba tuzamenye ko ari Uwiteka wari wabiduhishuriye, kandi Uwiteka icyo gihe aba ashaka ko twihana. Niyo mpamvu rero bene data mbasaba kugirango ubu butumwa mukimara kubwumva ntimushidikanye ko Atari ubutumwa bwanyu, ahubwo ni Uwiteka wabinyujije muri jye kugira ngo umunyarwanda uwo ariwe wese,aho ari hose ku isi amenye ko ubwo butumwa ari bwe, ashake assurance yubugingo bwe muri Yesu kandi yishakire ubuhungiro k’Uwiteka. Kandi ntago ari amagambo yiki gihe gusa, kuko no muri 1988 Uwiteka Imana yarabinyeretse, anyereka abantu uburyo bagiye kuzapfa, ariko ntabyo nari nzi kuko nari ntarabona ikintu muri iki gihugu giteye ubwoba. Nari ndyamye nabwo ngiye kubona mbona ishusho y’inuma iramanutse ingeraho, nyijya kumugongo, nuko ndamanuka ngera ahantu kuruzi rwitwaga Mwogo, ahahoze ari ku Gikongoro, nuko Malayika arambwira ati mwana w’umuntu wabonye ibibera ku isi? Mbona muri ayo mazi huzuyemo intumbi nyinshi, nabonaga bisa nkaho ari mu kwa kane; kuko igishanga cyose cyari cyuzuyemo amazi menshi, nuko nkibikubita amaso ubwoba bwaranyishe, ndakanguka. Nkimara gukanguka ubwoba bwakomeje kundya nkaho nabwiye umuntu turi kumwe, ibyo mbonye, nkaba ndongeye nkabona ibindi, noneho mbona abasirikare benshi buzuye ku misozi, bagose buri wese afite imbunda, ari benshi bateye ubwoba, najya kugira ngo mbwire uwo turi kumwe nkaba ndakangutse, ubwa gatatu mbona indege zuzuye ikirere harimo nabazungu ndetse umuzungu yakuyemo umutwe aradupepera. Ariko nkagira ngo wenda ni inzozi zisanzwe, nyuma yaho nabonye imisozi yose yubatseho utuzu twa burende, ziriya impunzi zabagamo, buri muntu wese atetse kandi yicaye ntacyo akora, ndetse nanjye nabonaga ndimo, ariko igihe cyarageze byose birasohora, bimwe Imana yanyerekaga mbona byose birasohoye. Ni nayo mpamvu nyimara kumva ubu butumwa nahise nibwira nti ahari Uwiteka yanyeretse ibya mbere nibingibi hari icyo ashaka kunyereka, niyo mpamvu benedata rero ubu butumwa ari ubw’umunyarwanda uwo ariwe wese, ntabwo ari ubwitorero runaka, cyangwa idini runaka, cyangwa ubw’umuntu runaka, ahubwo ni ubw’umunyarwanda uwo ariwe wese, aho ari hose ku isi, kugirango ashake assurance y’ubugingo bwe muri Yesu kandi ashakire ubuhungiro k’Uwiteka, kuko yarambwiye ati ntahandi hari ubuhungiro cyeretse k’Uwiteka. Akimara kuma ubu butumwa yampaye amagambo yo muri Luka 10…….. Ikindi gihe Uwiteka yigeze antuma mu bayobozi bamwe bigihugu, ndumva hari abantu bamwe babizi kuko Uwiteka aho naho yahankoresheje, njya kuri perezidanse, icyo gihe nari ntumwe kuri BIZIMUNGU niwe wayoboraga igihugu, kandi Uwiteka icyo yari agamije kuri we cyarasohoye!†Nagerageje kwandika ibyo nshoboye muri make, kugira ngo abadafite Youtube bashobore kubyumva, ababishoboye babyiyumvira neza kuri link iri hasi. Icyo navuga kuri ubu butumwa nuko koko buri wese akwiye gushakira assurance(ubwishingizi) y’ubuzima bwe muri Yesu, kandi agashakira ubuhungiro k’Uwiteka! Ababashije kumva ubu butumwa mwagerageza no gusangiza abandi, bukagera kuri benshi. Uwagira ikindi ashaka kumwibariza yamuhamagara kuri nomero ye: 0783619026 ( 250-783619026) Imana ikomeze ibarinde! https://www.youtube.com/watch?v=Usn3XI2z5yM
mujye mwitonda kuvuga no kwandika kuko bible iravugango ujye ubanza utekereze ibyo ugiye kuvuga cg gukora niba byubaka
uyu muntu ngo yagize igihunga ajya kwihisha none yigaruye. ese yari yamenye ko agonze Rwigara? Hanyuma abatangaga amakuru ko Rwigara yari kumwe n’abandi bantu bari bayakuye he? Bon, nta bisubizo nkeneye kuri ibi bibazo. Merci