GLPOST

Agashya mu rubanza rwa Dr. Mugesera. Kabuhembe umushinja ngo ntakibuka amazina y’abana be bishwe mu w’i 1991!

 

 

Uyu Kabuhembe ushinja Dr. Leon Mugesera abajijwe amazina y’abana be bishwe muri 1991, yavuze ko atacyiyibuka kuko hashize igihe kirekire. Iki n’ikinyoma cyambaye ubusa! Nta mezi abiri arashira Kabuhembe nawe yibutse abe bishwe kandi hashize imyaka 20 abibuka none yageze mu rukiko ubwonko bwe buramutamaza. Iki n’ikindi kimenyetso ko Kagame ashatse yarekura Dr. Mugesera kuko yarangije kubatsinda. Amagambo barimo bamuziza ngo yaba yaravuze, uyagereranije nayo Kagame amaze kuvuga kugeza ubu wasanga Mugesera ari marayika. Iyumvire nawe uko mu makuru i Kigali bavuze iby’uru rubanza rwa Dr. Leon Mugesera:

 

 

Urukiko rukuru mu Rwanda rwakomeje kumva abatangabuhamya b’ubushinjacyaha mu rubanza Dr.Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya genocide. Iburanisha ry’umunsi ryaranzwe n’impaka ndende ku baburanyi bombi. Dr. Mugesera yasabaga urukiko gutesha agaciro Amiel Kabuhembe kuko ngo mu nyandiko mvugo ye yagarutse ku bo mu muryango we benshi bapfuye ; agafata ubuhamya bwe nko kwihorera. Ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo byaguma mu bushishozi bw’urukiko.

 

Amiel Kabuhembe, umutangabuhamya w’ubushinjacya yazinduwe no kwihorera, abeshya ubutabera, uko ikinyoma kiguma gisubirwamo kigeraho kikiganza umutima nama kigahinduka ukuri. Ndasaba urukiko ko Uyu mutangabuhamya atakumvwa. Uwo ni wo murongo Dr Leon Mugesera yatangiranye mu iburanisha ry’umunsi ryatangiye ku isaha ya sa tanu na 40 za mugitondo.

 

Uyu mutangabuhamya mu ikostume y’umukara,n’ingofero y’urugara ya kaki, akigera mu rukiko ataragira icyo abazwa n’ababuranyi bombi, Dr Leon Mugesera Yavuze ko ashingiye ku nyandikomvugo yo kuwa 12, 4/ 2012 ngo yasanze Amiel Kabuhembe yaragiye agaruka kenshi ku be bapfuye ndetse ngo yavugaga ko byinshi mu byabaye yabibwiwe ; akavuga ko umutangabuhamya arangwa no kuvuga ibyo yahagazeho, yiyumviye cyangwa yiboneye.

 

Urukiko rwabwiye Uregwa ko igifatwa nk’ubuhamya ari ikivugirwa mu rukiko ,ibikubiye mu nyandiko mvugo ngo si ubuhamya, byazarebwa mu gihe cyabyo. Atanase Bakuzakundi, Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabajije Dr Leon Mugesera icyo yaba apfa n’umutangabuhamya, bitabaye ibyo ngo yaba yamwise umuhozi mu gihe kitaricyo. Ibyo Umucamanza yise gukoresha amagambo akakaye mu rukiko kuri Mugesera .

 

Ubushinjacyaha bufata imvugo ya Mugesera nk’itesha agaciro umutangabuhamya ikanamutera ubwoba. Buvuga ko ari amagambo adakwiye kwihanganirwa mu rukiko kuko ngo si inshingano y’ababuranyi kwita umutangabuhamya umuhozi , umubeshyi n’ibindi mu gihe nta cyo yari yavuga ku buhamya bwe. Butunga agatoki Mugesera guca urubanza mbere.

 

Urukiko rwasoje izi mpaka ndende rutegeka Uregwa kugumana ibyo avuga ko yasomye mu nyandiko mvugo y’uwo mutangabuhamya, bikazagarukwaho mu gihe cyabyo ,bitavuze ko byamukumira mu buhamya. Asobanura uburyo yamenye Dr, Kabuhembe yabwiye urukiko ko yari muri meeting ya Kabaya aho Uregwa yavuze ijambo ashishikariza abahutu kwica abatutsi. kubanyuza muri Nyabaro bagasubizwa iwabo muri Ethiopia ngo ni ryo jambo yumvise, ahaguruka igitaraganya ajya kwihisha.

 

Mugesera yikomye ubushinjacyaha avuga ko bubaza ibibazo mu buryo agereranya no gufata ibisubizo bukabitamika umutangabuhamya. Ubushinjacyaha bwasabye uyu mutangabuhamya wasubizanyaga igihunga kugaragaza ingaruka zakurikiye ijambo rya Mugesera. Hamwe avuga ko Mugesera yavuze ijambo mu kwezi kwa 2 mu 1992,Ubwicanyi butangira mu kweizi kwa 3 muri uwo mwaka 92. Mu gihe hari n’aho avuga ko ubwicanyi bwabaye mu gitondo cy’umunsi uregwa yavuzeho ijambo.

 

Agarukaku bo mu muryango we bishwe n’abahutu kubera ubwoko bwabo , Kabuhembe yabwiye urukiko ko umugore we Nyirankima n’abana babishe muri 91.Amakuru y’iyicwa ryabo ngo yayakesheje abandi. Mugesera yamubajije amazina y’abana be, Kabuhembe avuga ko haciye igihe kirekire atabibuka.

 

Uregwa yongeye kumubaza icyari cyabaye kidasanzwe cyatumye hagaragara ubwicanyi ku Gisenyi muri 91. Asubiza ko bavugaga ko abatutsi bateye uRwanda bigatuma babahiga. Mugesera yamukurikiranye amubaza abo yumvanaga iyo mvugo, amusubiza ko ntawe. Iki kibazo Mugesera yatinzeho asaba kuvugana n’umwunganira Me Rudakemwa kuko ngo ibisubizo by’urukiko bitamunyuraga. Umucamanza amusaba kujya ku bikurikira. Uregwa yasabye urukiko kwandika ko rumutegetse ku kireka kandi igifata nk’ingenzi kinakurikije amategeko.Urukiko rubigenza rutyo , ruvuga ko gikumiriwe n’igisubizo yahawe n’umutangabuhamya.

 

Amiel Kabuhembe ni umutangabuhamya wa 24 muri 28 bateganyijwe ku bushinjacyaha bavuga ku byaha Dr.Leon Mugesera aregwa.Iburanisha rizasubukurwa ku itariki ya 16/z’uku kwezi.

 

 



Exit mobile version