Nyuma yaho hasohokeye urutonde rw’ abasirikare basezerewe harimo abofisiye 33, abasirikare ba su- ofisiye 46 n’abasirikare 642 basezerewe ku mpamvu zitandukanye mu muhango wayobowe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, hari inkuru yateye urujijo yavugaga ko Lt Gen. Charles Muhire na Brig.Gen Gumisiriza nabo baba barirukanywe muri RDF biturutse ku makosa bakoze.
Itohoza ryigenga rya Rushyashya.net rirahamya ko yaba Lt.Gen Charles Muhire na Brig.Gen Wilson Gumisiriza bakiri mu ngabo za RDF kuko bagihabwa imishahara ndetse n’ ibindi bigenerwa abayobozi bakuru mu ngabo z’ igihugu zikiri mu mirimo.
Ibi bikaba bitandukanye n’ amakuru yari yasohotse ndetse yanavugaga ko aba basirikare bashobora gutabwa muri yombi kubera ko bashobora kuba barirukanywe kubw’amakosa bakoze.
Brig.Gen W Gumisiriza
Nyuma yibyavugwaga ;icyaje gutangaza abantu benshi ni ukuntu yaba Lt. Gen . Muhire na Brig .Gen Gumisiriza batagaragaye k’ urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ ingabo ndetse ngo banagaragare mu muhango nyir’ izina wabahawe Certificat zishimwe k’ umurimo bakoreye igihugu nk’ uko biteganywa n’ amategeko agenga isezererwa ry’ abasirikare bageze mu zabukuru ,nk’uko kandi byemejwe n’inama y’abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Tubibutse ko Lt Gen Charles Muhire, yahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere naho Brig. Gen Wilson Gumisiriza akaba yarahoze ayoboye ingabo muri Diviziyo ikorera mu burasirazuba bw’u Rwanda abo bombi bakaba bakibarizwa mu ngabo z’ igihugu n’ ubwo nta kazi bafite kazwi.
rushyashya@gmail.com