Rubavu : Ababaji mu gihombo cya miliyoni zirenga 17 nyuma yo gusenyerwa igitaraganya
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababaji COAME – (Cooperative des Artisans abénistes Menuisiers – Abishyizehamwe) ryakoreraga mu kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu baratabariza igihombo cya miliyoni zisaga 17 nyuma yo gusenyerwa n’akarere baguwe gitumo.
Inyubako za COAME zasenywe n’intumwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu guhera ku itariki 28 Mutarama 2014 kandi iri shyirahamwe ryari rikimara guhabwa ibaruwa yemeze ko bazageza ku itariki ya 31 Mutarama bakabona gusenyerwa.
Aba banyamuryango 35 bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabatunguje imashini zisenya ku munsi bazaniweho ibaruwa ibahereza iminsi itatu yo kwitegura bimura ibikoresho by’ububaji bwabo babikura aho rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka aho bakabijyana aho bazakorera ha kijyambere.
Uwimana Claver umwe muri aba babaji yagize ati “Mu banyamuryango bose nta wahombye amafaranga ari hasi y’ibihumbi 500 y’u Rwanda.”
Ibi bivuze ko uyakubye n’umubare w’abanyamuryango ari bwo agera kuri iki kigero n’ubwo ubuyobozi bwa COAME bwo bubarura ayikubye kabiri.
Byabaye ngombwa ko batanguranwa n’abasenyaga gutabara bimwe mu bikoresho, babirunda mu kajagari, ubuyobozi bufata ingamba zo kubimurira mu mujyi rwagati mu isoko rya kijyambere rikiri kubakwa aho bemeza ko na cyo ari ikindi gihombo kuko abakiriya bazahamenyera bitinze.
Ndababaye Silas, umwe muri aba banyamuryango avuga ko muri uku gusenyerwa batakarijemo ibyuma by’imashini zibaza bigoye kubonera ibibisimbura, imbaho, utubati n’ibitanda byasenywe byuzuye n’ibindi bikoresho byahangirikiye bikomeye ku buryo bibagoye no gusubiza imyenda bari barafashe.
Ndababaye yagize ati “Imodoka turiha zidutundira imbaho, gusenya amazu twakoreragamo, imbaho n’ibyuma by’imashini byatabwe, ibikoresho twari twujuje byasenywe, n’ibindi byose ni ibihombo.”
Umuybozi wa COAME Nahimana Nanzimpaka Emmanuel, we avuga ko bahombye miliyoni zigeze kuri 35 akurikije ibyangijwe n’uburyo bari kubakisha imbaho z’igishoro, kuko buri munyamuryango abarirwa kuba yarahombye miliyoni isaga y’amafaranga y’u Rwanda.
Mazimpaka ati “Twarahohotewe kuko ubwo bazaga kudusenyera tariki ya 28 Mutarama twarabinginze ngo byibuze baduhe ukwezi ariko baranga, n’iminsi itatu bari bandintse mu ibaruwa ntibayikurikije.”
Aba babaji bavuga ko nubwo babonye aho kwikinga, bahangayikishijwe n’umutekano w’ibikoresho byabo bicyandagaye hasi, kutabona amashanyarazi n’ibyuma bisimbura ibyatakaye n’ibindi.
Gasominari Javan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari yemeza ko yabonye ibaruwa y’Akarere ka Rubavu yerekana ko ababaji bari bemerewe kugeza ku itariki ya 31 Mutarama 2014 bakabona gusenyerwa kuko rwiyemezamirimo yari gutangira kubaka ku itariki ya 1 Gashyantare.
Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ku murongo wa telefoni, ntibitaba ndetse n’ubutumwa twaboherereje ntibabusubije kugeza ubu.