Boniface Twagirimana Vice Perezida wa FDU Inkingi
Abantu bambaye imyenda ya gisivile ariko bambwiye ko ari abashinzwe umutekano bamaze kunyambura ibyangombwa byajye(irangamuntu),ndetse na telefone ibyiri harimo iyanjye bwite ndetse na telefone y’akazi(telefone y’ishyaka FDU-Inkingi). Ibi bibaye muri aya ma saaha ya saa sita ubwo nari nsohotse muri gereza ya Remera(Kimironko) mvuye gusura umunyamabanga w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain uhafungiye.
Ubwo rero nari ndangije gusura nasohotse nerekeza kuri reception aho bakirira abantu baje gusura bakandika imyirondora yabo ndetse bakahasiga telefone kuko ntawemerewe kuyinjirana muri gereza. Nageze kuri iyo reception maze gutanga agapapuro baba banditseho numero zibafasha kumenya telefone ya buri muntu maze umucungarereza wazibikaga uyu munsi arazishaka azibonye mbona azihereje umusore wari wambaye civil mubajije ntese ko uziha utazibikije aransubiza ati uyu arazishaka mbajije uwo musore nti telefone zanjye n’irangamuntu ubijyanye he, aransubiza ati ndabishaka kandi singombwa ko nkubwira icyo mbishakira! Mbonye bigenze bityo ubwo mfata inzira ndataha!
Source: Urubuga rwa Facebook – RNC France |