Akarengane karakomeje muri Kicukiro aho abaturage bari gusenyerwa amazu barimo batabaza.

Gahanga:Gusenyerwa amazu byabateye kurira ayo kwarika

Abaturage bo mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro barajwe inshinga n’ ikibazo cyo gusenyerwa amazu barenganyijwe mu gihe hari abandi barimo kubaka bitwaje ko bahawe icyangombwa cyo gusana, ariko na none hakavugwa ruswa ihabwa abayobozi.

 

Mu mazu aherutse gusenywa, harimo n’inzu y’ababikira bitwa “Inshuti z’ Abakene”, basanzwe bafasha abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cyabo, iyi nzu yashenywe yari ije kunganira indi nto yari isanzwe aho ifasha aba bana.

Nubwo aya mazu arimo gusenywa, hari abandi bahabwa ibyemezo byo gusana mu gihe ngo nta n’amazu bari bafite.

Mu murenge wa Gahanga haravugwa kandi abantu bubaka mu kajagari igitangaje ni uko bamwe basenyerwa, nk’ uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga bwagiye butanga ibyangombwa byo gusana amazu kandi nta nzu zishaje bari barubatse ngo zibe zikeneye gusanwa, ariko mu rwego rwo kubakingira ikibaba ngo badasenyerwa bagahabwa ibyangombwa byo gusana.

 

Abasenyewe baratabaza

 

Abaturage basanzwe bose bavuga ko barenganyijwe mu gihe hari abandi barimo kubaka amazu nta burenganzira babiherewe, barasaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro ndetse n’Umujyi wa Kigali kwegera abaturage ba Gahanga bagiye barengana, ubwo bamwe basenyerwaga amazu mu buryo budafututse, mu gihe babona bagenzi babo bazamura amazu ubutitsa.

 

Amayobera

 

Abaturage bavuze ko babajwe cyane no kubona hari abantu bamwe bazamura amazu badafite ibyangombwa bakaza kubihabwa ari uko bayujuje.

 

Isesengura ryacu ryimbitse rihuza n’amakuru yakomeje kutugeraho avuga ko Ubuyobozi bw’ubutugari n’abashinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Gahanga basaba abaturage amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 na 200 ya ruswa kugira ngo babashe kubaka.

 

Aha bavuga ko abatarayatanze aribo basenyewe byihuse. N’ikimenyimenyi ngo hari amazu yubatswe byitirirwa imisarani, ibiraro n’ibindi, ariko bikarangari ari amazu manini kandi atuwemo n’imiryango.

Umuyobozi wa Kagali ka Kagasa azira aherutse gutabwa muri yombi azira ruswa

 

Urugero rufatika ni rw’Umuyobozi w’akagari ka Kagasa, Uwizeye Chantal, wafunzwe mu mwaka wa 2013 azira amafaranga yahawe n’umuturage abanje kuyafotora, icyo gihe yahamagaje abashinzwe umutekano uwo muyobozi atabwa muri yombi.

 

Igiteye urujijo ni uko uyu muyobozi yaje gusubizwa mu kazi nubwo umurenge wari wajijishije ko wamuhagaritse amezi 2.

Mu mudugudu wa Kabidandi,Akagali ka Kagasa abaturage bubatse mu materasi y’ indinganire, yashowemo amafaranga na Leta, ngo afashe mu kurwanya isuri yari muri ako gace.

Mu rwego rwo kumenya amakuru y’ impamo ,Ushinzwe ibikorwa remezo mu Murenge wa Gahanga, Murwanashaka Anicet, avuga ko izo nzu zubatswe ari ibiraro, ariko muri ayo ma terreye muri ayo materasi usanga hatuwe n’abantu benshi ku buryo ntaho bitaniye n’umudugudu nyirizina.

 

Uyu muyobozi akomeza gutungwa agatoki, kuko ngo afite uruhare mu kwaka abaturage ruswa kugira ngo bahabwe icyo yita icyemezo cyo gusana, kandi ari icyo kubaka.

Abaturage bareze Murwanashaka ku buyobozi bw’ Umurenge ko atsinza igikorwa cyo kubaha ibyangombwa aho hari n’aho umuturage ashobora kumara amezi arenga 5 atarabibona.

Uyu muyobozi bakomeza bamushinja gutanga serivisi mbi bahamya ko zibananiza kugira ngo bamushake bamupfumbatishe ikintu.

 

Mu gihe twageraga muri Gahanga muri rusange, twasanze hari abaturage basenyerwa kandi hari ayandi mazu ari kubakwa kuva hasi mu gihe ba nyirubwite batabifitiye ibyangombwa.

Akarere ka Kicukiro kaba kagiye kurenganura abasenyewe ?

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo bamwe mu baturage bavuga ko ari akarengane, Umuyobozi w’ Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, we yatwemereye ko mu minsi itarenze 3 agiye gushyiraho komisiyo izagenzura ibijyanye n’iyo mikorere ivugwa ko ari mibi inavugwamo ruswa muri uyu murenge wa Gahanga.

 

Yagize ati : “Nibigaragara ko habayeho ruswa, mbijeje ko abayakiriye n’abayitanze bose bazahanwa kimwe ; byumvikane ko niba hari n’uwasenyewe kandi atarubatse mu kajagari, nawe azarenganurwa bidakuraho ko uwubatse mu kajagaii akaza gusenyerwa nta kundi azaba ahombye (nta ndishyi azahabwa)”.

 

Muri rusange Umurenge wa Gahanga utuwe n’abaturage bimuwe bavanwa mu duce twa Ruli na Musasa, batunzwe n’ubuhinzi ubworozi bw’amatungo magufi.

 

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyateganyije ko uyu murenge uzubakwamo inganda ziciriritse ndetse na sitade mpuzamahanga n’ubwo harimo guturwa n’abaturage.

 

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo