AMASEZERANO HAGATI YA LETA YA CONGO NA M23 ASHOBORA KUDASINYWA.

Nkuko byari biteganijwe, imishyikirano yahuzaga leta ya Congo n’umutwe wa M23, yagombaga gusinywa uyu munsi tariki ya 11 ugushyingo, 2013, umunsi ntarengwa abashyikirana bombi bahawe n’umuryango mpuzamahanga. Nkuko na none mwabikurikiye, umutwe wa M23 wakomeje kujya ushyira amananiza muri ibi biganiro, kugeza nubwo byahagaze burundu, maze intambara irubura.

AMASEZERANO HAGATI YA LETA YA CONGO NA M23 ASHOBORA KUDASINYWA. dans Ububanyi n'amahanga 1466195_10203090568931989_1805650759_n

Intumwa za leta ya Congo ziyicariye muri Sheraton Hotel, aho zitegereje ko umuhuza ababwira niba yamaze guhindura inyandiko yo gusinyaho.

Iyi ntambara yubuwe na M23 yarangiye tariki ya 5 ugushyingo 2013, M23 itsinzwe burundu, abasirikari bayo bahungira mu Rwanda no mu Buganda. Nubwo leta ya Congo yatsinze intambara ntiyirengagije icyo yasezeraniye umuryango mpuzamahanga. Uyu munsi yaje i Kampala gushyira umukono ku nyandiko isoza iyo mishyikirano.

Ikibazo cyavutse nuko inyandiko yari yarateguwe mbere y’uko intambara yubura yitwaga amasezerano hagati ya leta n’umutwe wa M23. None ubu umutwe wa M23 ntukibaho. Leta yasabye umuhuza ari we ministre w’ingabo wa Uganda, guhindura iyo nyandiko, bitaba ibyo ntibasinye. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kampala, aravuga ko intumwa za leta ya Congo zikiyicariye muri Hotel Sheraton, kandi Yoweri Museveni we abategerereje Entebbe ngo basinye, umuhango wo gusinya wari uteganijwe ku isaha ya 18h00.

sheraton-kampala dans Ububanyi n'amahanga

Sheraton Hotel i Kampala

Abari bagitegereje isinywa ry’amasezerano ya Kampala rero mwaba mushubije amerwe mu isaho; Leta ya Congo ishobora kwanga gusinya burundu. Ubu Raymond Tchibanda uhagarariye Leta ya Congo kuri iyi saha arimo gushyirwaho igitutu ngo nasinye amasezerano atanga imbabazi rusange ku barwanyi ba M23, kwinjiza abasirikare ba M23 muri FARDC no kwemerera abo ashaka imyanya i Kinshasa. Ese araza gukira iki gitutu cy’amahanga (Monusco+Uganda)? Cyangwa araza kuva ku izima? Mureke dutegereze.

1465262_10203089730431027_470244080_n

Hano intumwa za leta ya Congo zari zije kuri Hotel Sheraton

1470114_10203089874034617_1023220534_n

Hano barimo basuhuzanya

1467238_10203089873274598_761840087_n

Raymond Tshibanda, uyoboye intumwa za leta ya Congo, aganira na bagenzi be

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo