Nkuko byari biteganijwe, imishyikirano yahuzaga leta ya Congo n’umutwe wa M23, yagombaga gusinywa uyu munsi tariki ya 11 ugushyingo, 2013, umunsi ntarengwa abashyikirana bombi bahawe n’umuryango mpuzamahanga. Nkuko na none mwabikurikiye, umutwe wa M23 wakomeje kujya ushyira amananiza muri ibi biganiro, kugeza nubwo byahagaze burundu, maze intambara irubura.
Intumwa za leta ya Congo ziyicariye muri Sheraton Hotel, aho zitegereje ko umuhuza ababwira niba yamaze guhindura inyandiko yo gusinyaho.
Iyi ntambara yubuwe na M23 yarangiye tariki ya 5 ugushyingo 2013, M23 itsinzwe burundu, abasirikari bayo bahungira mu Rwanda no mu Buganda. Nubwo leta ya Congo yatsinze intambara ntiyirengagije icyo yasezeraniye umuryango mpuzamahanga. Uyu munsi yaje i Kampala gushyira umukono ku nyandiko isoza iyo mishyikirano.
Ikibazo cyavutse nuko inyandiko yari yarateguwe mbere y’uko intambara yubura yitwaga amasezerano hagati ya leta n’umutwe wa M23. None ubu umutwe wa M23 ntukibaho. Leta yasabye umuhuza ari we ministre w’ingabo wa Uganda, guhindura iyo nyandiko, bitaba ibyo ntibasinye. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kampala, aravuga ko intumwa za leta ya Congo zikiyicariye muri Hotel Sheraton, kandi Yoweri Museveni we abategerereje Entebbe ngo basinye, umuhango wo gusinya wari uteganijwe ku isaha ya 18h00.
Sheraton Hotel i Kampala
Abari bagitegereje isinywa ry’amasezerano ya Kampala rero mwaba mushubije amerwe mu isaho; Leta ya Congo ishobora kwanga gusinya burundu. Ubu Raymond Tchibanda uhagarariye Leta ya Congo kuri iyi saha arimo gushyirwaho igitutu ngo nasinye amasezerano atanga imbabazi rusange ku barwanyi ba M23, kwinjiza abasirikare ba M23 muri FARDC no kwemerera abo ashaka imyanya i Kinshasa. Ese araza gukira iki gitutu cy’amahanga (Monusco+Uganda)? Cyangwa araza kuva ku izima? Mureke dutegereze.
Hano intumwa za leta ya Congo zari zije kuri Hotel Sheraton
Hano barimo basuhuzanya
Raymond Tshibanda, uyoboye intumwa za leta ya Congo, aganira na bagenzi be