Muhanga: Abikorera mu gihombo kubera ibura ry’amashanyarazi
Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga, batangarije Umuseke ko bafite igihombo gikomeye bari guterwa n’ibura rya hato na hato ry’umuriro, rituma batabasha gukora cyane cyane mu masaha y’umugoroba, barasaba EWSA kugira icyo ibikoraho. Hashize ukwezi kurenga amashanyarazi muri uyu mujyi wa Muhanga ataboneka guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba akagaruka ahagana saa ine za nijoro.
Abacuruzi bafite bafite imashini bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro zikorana n’amashanyarazi, abafite inzu zicuruza interineti, salon zitunganya imisatsi, aho bafatira amafunguro n’abandi bacuruzi bakenera amashanyarazi bavuga ko iyo umugoroba ugeze batangira kubara igihombo kuko umuriro uhita ugenda.
Aba bacuruzi bavuga ko ibura ry’umuriro mu masaha y’umugoroba ngo byorohereza abajura kuko umuriro ushobora kumara amasaha menshi y’ijoro utaragaruka, umwijima waganje ahenshi mu mujyi no mu ngo z’abantu.
Nubwo aba bacuruzi bavuga ko bazi ikibazo cy’uko amashanyarazi ari macye mu gihugu ariko ko uburyo aburamo i Muhanga bukabije cyane kandi ingaruka zimaze kuba nyinshi kuri bo.
Mpaka Vincent Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amashanyarazi, yavuze mu bituma ibura ry’umuriro ribaho harimo imiyoboro ndetse n’inganda zirimo gusanwa, yongeraho ko umubare w’abafatabuguzi wiyongereye cyane ukaruta cyane ingufu z’amashanyarazi zihari, bityo amashanyarazi ahari agasaranganywa hashingiye ku ngano yawo.
Uyu muyobozi yirinze kugira icyo atangaza kijyanye n’aya masaha umuriro uburiraho mu mujyi wa Muhanga, ndetse ntiyatangaje n’icyo bagiye gukora kugirango amasaha amashanyarazi aburiraho ahindurwe, yavuze gusa ko hari EWSA igiye kwihutisha imirimo yo gutunganya inganda nshya zizatanga ingufu nyinshi z’amashanyarazi kuruta izihari ubu.
Mu rwego rwo gushakira igisubizo kirambye cy’ibura ry’umuriro harimo kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro muri aka karere ka Muhanga ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 28.
Muhizi Elisée
| |