Ejo ku wa kabiri tariki ya 5 ugushyingo nibwo ingabo z’u Rwanda zari zigihanyanyaza ku misozi ya Runyoni na Chanzu, ngo zirebe ko zasubiza FARDC inyuma, zananiwe, ziyabangira ingata zihungira mu Rugano, aho zimwe muri zo zajyaga zitera u Rwanda ziturutse mu myaka ya za ’90-93.
Byatangiye ari APR, ubu byari M23, none wabona bisubiye i Kigali bikongera kuba APR
Igitangaje ariko n’ukuntu muri izi ntambara zatewe na FPR Inkotanyi mu karere k’ibiyaga bigari, amateka agenda yisubiramo. Igihe abanyarwanda bagira ngo birarangiye, bagiye gutuza, ujya kubona ukabona haje ibikorwa cyangwa za gahunda za politiki zakorwaga cyera. Ubu usanga leta ivuga ko abanyarwanda baba hanze ari abanzi, kandi no muri za ’90 niko byari bimeze.
Usanga leta ivuga ko FDLR ari abantu b’imbwa batanashoboye intambara, ko ntacyo bakwigezaho. Uku nako niko leta ya Habyalimana yavugaga. Ngo Inkotanyi n’abantu bishwe n’inzara, ntibatsinda urugamba. Ikindi noneho kijyanye n’amateka y’iyi ntambara n’uburyo ingabo za FPR zibigenza iyo zitsinzwe ahantu zari zimaze igihe zarigaruriye.
Abazi iby’intamabara ya Congo, igihe u Rwanda rwari rwarigaruriye uburasirazuba bwa Congo, rwihishe inyuma ya RCD, bibuka ko mu 1999 ahitwa i MUTOTOMOYA, ubwo Abacunguzi ba FDLR, botsaga igitutu, ingabo za APR Inkotanyi, bahisemo kuyabangira ingata bagahunga batareba inyuma. Ariko mbere y’uko bahunga batwitse ububiko bw’intwaro bari bafite aho hantu, banatwika abasirikari babo bari bakomeretse batashoboraga kwikorera ngo babajyane. Icyo gihe n’imbunda Inkotanyi zari zambuye abasirikari ba Zimbabwe, Abacunguzi ba FDLR nibo bazigaruriye, banafunguye kandi imfungwa z’abasirikari ba Zimbabwe, Inkotanyi zari zafatiye ku rugamba.
Ibi nibyo byaraye bibaye nanone i Chanzu na Runyoni. Mbere yo guhunga RDF yatwitse ububiko bw’intwaro banatwikira mu mazu inkomere zabo babonaga ko batashobora kugeza mu Rwanda. Ubu bugome burakabije, niba batari bashoboye kubajyana ngo babavure iyo babareka imana ikaba ariyo izabagenera, aho kubakorera iki gikorwa cya bunyamaswa.
Ikindi kijyanye n’amateka yisubiramo n’ibyitso. Muziko muri za ’90-94 havugwaga ibyitso bikorera FPR kandi biri muri leta ya Habyalimana. N’ubu niko bimeze. Nyuma y’itsindwa rya RDF/M23 muri Congo, ngo Paul kagame n’inkoramutima ze bavumbuye ko muri RDF harimo ibyitso byinshi. Ubu ngo uwo bavumbuye, tutaramenya neza amazina ye ni uwazanye igitekerezo cyo kujya gukora ububiko bw’imbunda muri Congo.
Uyu musirikari ngo wo mu rwego rwo hejuru, mu gihe biteguraga iyi ntambara batsinzwe, yababwiye ko kugira ngo bashobore gukwepa za ndege zitwara, zagombaga gutangira akazi kazo ku itariki 1 ugushyingo 2013, aruko bafata intwaro nyinshi cyane zarwana nk’amezi 6, bakazishyira muri Congo ahantu hatandukanye, maze bagatangira intambara, nta kintu na kimwe cyambuka umupaka, bityo ngo za ndege zari kuzajya zibona ko M23/RDF nta ntwaro ivana mu Rwanda.
Ibi barabikoze, bashyira ububiko bumwe i Chanzu na Runyoni, ubundi babushyira mu kigo cya Rumangabo. Mwese mwiboneye ko intwaro babitse i Rumangabo zasigayeyo zose. Izari i Chanzu ejo barazitwitse, ariko ntizashira. Umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Olivier Hamuli, yavuze ko basanze nibura amatoni arenga ijana y’intwaro z’ubwoko butandukanye zitahiye.
Kuri Kagame rero n’inkoramutima ze ngo uwazanye icyo gitekerezo, ngo yari icyitso agomba kubambwa. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, avuye mu basirikari ba RDF, aravuga ko uwo musirikari mukuru yatawe muri yombi ejo tariki ya 5 ugushyingo 2013. Turacyakurikirana iyi kocokoco iri muri RDF, tuzabagezaho amakuru nituzaba twayabonye. Ubuse noneho n’ayahe mateka agiye kwisubiramo? Kurasa Paul Kagame, nkuko Habyalimana Juvenal yarashwe? Tubitege amaso.
Gasigwa Norbert
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr