Nyuma y’iyicwa rya Col Patrick karegeya, nakomeje gukurikirana amagambo y’agashinyaguro, ambasaderi Karega yakomeje gutangaza mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, maze bituma ntekereza ko indwara y’ibisazi bituruka ku gusinda ubutegetsi (la folie du pouvoir) yaba imaze kumugera mu bwonko.
Umuhanga witwa ALBERT EINSTEIN yaragize ati la foli. c’est se comporter de la même manière et s’attendre à un résultat différent” tugenekereje mu kinyarwanda,Ibisazi byonyine nibyo bishobora gushuka umuntu akibwirako ashobora gukora ibintu bimwe bigatanga ibisubizo bitandukanye”
Ibisazi byonyine, ni byo bishobora gushuka Karega akibwirako azanezeza Kagame kuruta Gen Kayumba Nyamwasa wamutoraguye mu rutoki I Bugande abandi bamutaye ngo yicwe kubera ubugome bwe, nyamara inyiturano nisezerano yahaye Kayumba nuko atazasinzira ataramwivugana.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza gushuka Karega akibwirako azaba umutoni kwa Kagame kuruta uko INyumba Aloyisiya winjije Karega muri FPR akamufasha kuzamurwa mu ntera nyamara ingororano kagame yamwituye ikaba kukumuha twa tuzi inzogera ikirenga.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gushuka Karega bikamwibagiza ko “ntabapfira gushira” ko we na shebuja ibyo bakora byose badashobora kwica abayoboke ba RNC bose ngo babamare, kuko n’interahamwe ndetse n’impuzamugambi ntako batagize ngo batsembe abatutsi, nyamara ntihatabuze abarokoka, mu gihe interahamwe zakwiye imishwaro, zigatana, zigata igihugu zirirwaga ziririmba ko isi nibiyirimo byose ariby’abahutu.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza gushuka Karega, akibwirako shebuja Kagame ari “URUTARE RUTAMENEKA”. Nk’uko Habyarimana yari yariyise “IKINANI” cyananiye abagome n’abagambanyi, nyamara amateka yaba umuhamwa w’uburyo IKINANI bakinanguye.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza gushuka Karega akibwirako azaba umudipolomate w’igitangaza, maze Kagame ntamuharurukwe nk’uko yabikoreye Patrick Mazimpaka cyangwa Yakobo BIHOZAGARA ubu wahisemo kujya gushaka imibereho yiyororera ingurube iwabo ku Gikongoro.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza gushuka Karega bikamwumvisha ko abayoboke ba RNC tuzahora duteze amajosi bakica umwe bakiyongeza undi uboshye inkoko zitegereje kubagwa.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza kumvisha ubwonko bwa Karega ko na nyina w’undi atabyara umuhungu.
Ibisazi byonyine, nibyo bishobora gukomeza gushuka Karega bikamwereka ko ubu yabaye igitangaza, maze agakerensa abayoboke ba RNC ko badateze gutsinda, ibyo bisazi bikamwibagizako igihe yigaga muri Afrika y’Epfo yajyaga asohorwa mu nzu aho yari acumbitse mu “rusisiro” rwa “Hillbrow” kuberako yabaga yatinze kubona amafaranga y’ubukode.
Ibisazi byonyine, nibyo byibagiza Karega ko INKONI IKUBISE MU CYEBA UYIRENZA URUGO.
Visenti Karega, abaye afite ubwenjye, yagakwiye kubona ko ikimodoka arimo cyacitse fer, maze agasimbuka hakiri kare niba adashaka kurohamana n’umushoferi wacyo kuko we yamaze gusinda ubutegetsi ku buryo imitsi yo mu bwonko bwe itagikora neza.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO
Source: http://rncnewsonline.blogspot.com/2014/02/ambasaderi-karega-vincent-mu-bisazi.html