Amwe mu mabanga ya RNC yakoreshwaga n’abanyamuryango

Urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rumaze igihe kigera ku mezi 10 ruburanisha itsinda ry’abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhngabanya umutekano w’igihugu. Muri iri buranisha hagaragajwe ko hari uburyo butandukanye bwakoreshwaga ku banyamuryango ba RNC ngo hatagira utahura imigambi yabo.

 

Kuwa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2014, ni bwo haburanishijwe Simon Pierre Mahirwe, umwe mu banyeshuri b’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakurikiranweho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugambanyi n’ubufatanyacyaha mu guhungabaya umutekano w’igihugu.

 

Mahirwe yaburanishijwe nyuma y’abandi 15 barimo Lt. Joel Mutabazi, Pvt Joseph Nshimyimana, Eugene Mutamba, Diane Gahongayire, Kalisa Innocent, Rukundo Patrick, Jackson Karemera, Rwisanga Nibishaka Cyprien, Jean de Dieu Nizigiyeyo Alias Camarade, Numvayabo Chadrack, Anselme Nimusabe, Imaniriho Balthazar, Dative Murekeyisoni, Pelagie Nizeyimana.

 

Lt Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu na Pvt Joseph Nshimyimana bafite umwihariko ku byaha bakurikiranweho kuko bashinjwa kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu mu Rwanda. Bose bakurikiranweho ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

 

Abanyuze imbere y’urukiko bagiye bahakana ibyaha bashinjwa raiko Jean de Dieu Nizigiyeyo yemera ko yagize uruhare muri ibi bikorwa ndetse anemeza ko abaregwa cyane cyane abari abanyeshuri ba kaminuza bakoranye ibikorwa bitandukanye birimo ubugambanyi.

 

Nizigiyeyo avuga ibihuye cyane n’ibyo Ubushinjacyaha bugenderaho mu gushinja abakekwa bose. Mu myiregurire ya benshi bemezaga ko bazi Nizigiyeyo ariko bamwe bagahakana ko babanje gukorana na we bataramumenya bamara kumenya ko akorana na RNC bakabihagarika, mu gihe abandi bo babaga baratangiye no gutanga ubufasha bw’ubukangurambaga mu kwinjiza abanyamuryango bashya.

 

Muri bo bari abari baramaze guhabwa amakarita y’ubunyamuryango nk’uko byagaragajwe mu rukiko, bari bayatunze barayaatanwa, afitwe mu rukiko. Nizigiyeyo yagaragaje amabanga bakoreshaga cyane kugira ngo habe hatagira utahura abo bari bo. Muri yo harimo imibare y’ibaga (codes) n’imvugo yihariye yo kugira ngo batazatahurwa igihe bazaba bashaka guhanahana amakuru hagati yabo.

 

Nizigiyeyo wemera ko yarakoze icyaha kuba yarifatanyije n’umutwe ushaka guhirika ubutegetsi buriho, yasobanuye ko ari umwe mu banyamuryango bakomeye bakoranaga na Nibishaka Cyprien mu gushakisha abanyamuryango ba RNC muri Kaminuza y’u Rwanda. Yemeje ko buri gihe yavuganaga na Nibishaka igihe cyose akamugezaho abanyeshuri yabaga amaze kwizera ko bashobora kutamena amabanga.

 

Nibishaka wari umucuruzi mu Karere ka Musaneze ngo ni we watangaga imfashanyigisho nk’uko byagaragajwe mu rukiko, ariko akaba yemeza ko Nibishaka ari we watangaga codes kuri buri munyamuryango. Iby’ibanze bigaragara muri izo codes Nizigiyeyo yemeje ko ko code zahabwaga abanyamuryango zabaga zikubiyemo ibintu bitandukanye, anavuga ko uretse abazihabwaga mu Rwanda ari zo zikoreshwa n’abanyamuryango ba RNC hanze y’igihugu ndetse n’abari mu mutwe wa FDLR.

 

Yasobanuye ko izi codes zabaga zigizwe n’inyajwe ya I (igaragaza ko ari ishami rya RNC riba mu Rwanda), umubare uhagarariye ibyari Perefegitura ya kera, uhagarariye ibyari Komini, amashuri y’umuyamuryango, n’ibindi. Nizigiyeyo yagaragaje ko muri code yari afite harimo Perefegitura ya Ruhengeri ihagarariwe n’umubare 9, Komini Burera ndetse n’uko yarangije amashuri yisumbuye gusa. Ku bari muri Kamimuza ho hagaragaragamo icyiciro cya kaminuza bari kwiga.

 

Imvugo yihariye yakoreshwaga

 

Nizigiyeyo wemeye ibyaha byose akurikiranweho yagaragaje ko ubwo yabaga ari kuvugana na Nibishaka bakoreshga imvugo izimije ku buryo nta wamenyaga ibyo bashatse kuvuga. Rumwe mu ngero yatanze kuwa Gatanu ni uko bavugaga “abavandimwe” bashaka kuvuga abanyamuryango ba RNC na FDLR. Yakomeje avuga ko ubwo babaga bafite gahunda yo kujya mu nama hanze y’igihugu umwe yabwiraga undi ati “ Nzajya gusura abavandimwe muri Congo, Uganda…”

 

Ubwo mahirwe yumvaga ibyavugwaga na Nizigiyeyo yavuze ko bimutunguye cyane kuko atari asanzwe azi ko ari ubwo buryo bakoreshaga cyane ko na we yari mu bategurirwaga kujya mu mahugurwa muri Congo. Ubwo hasozwaga impaka ku birego hagati y’Ubushinjacyaha n’abaregwa, umwe mu banyeshuri yagaragaje impungenge z’uko bakemanga Nizigiyeyo, kuko ashobora kuba yaragiye ku ruhande rw’ababashinja akurikiye inyungu nk’amafaranga n’ibindi.

 

Uyu munyeshuri yavugaga ko yigeze kumva Nizigiyeyo avuga ko yagiye mu ruhande rubashinja kugira ngo azahabwe amafaranga, ndetse anasaba urukiko ko rwakurikirana imyirondoro aburaniraho kuko ishobora kuba atari iye. Ubushinjacyaha bwavuze ko buri wese afite uburengnzira bwo kuburana yemera ibyaha cyangwa abihakana.

 

Byitezwe ko ababurana bazatanga imyanzuro y’imiburanire yabo ku wa 30 Nyakanga 2014 mu mvugo no mu nyandiko.

 

ntawiclaude@igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo