Pangarasi ukekwaho kwica aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka (Ifoto/Umuhoza G)
Kuri Sitasiyo ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo w’imyaka 34 ukurikiranyweho kwica umuntu amuziza ko yamututse.
Mutangana Evariste bakunze kwita Pangarasi, wo mu kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, avuga ko yagiye mu kabari agiye kwaka isigara agahurirayo na Nsabimana ari bwo ngo yamututse. Pangarasi uvuga ko yari aturanye na Nsabimana, ngo yahise asohoka ataha ari bwo Nsabimana nawe yabakurikiye ngo bageze ahantu hari umugina ni bwo batangiye gufatana barwana. Ati “twarasohotse dutaha, tugeze hepfo ubwo ahita amfata mu ijosi ubwo hari akagina duhita tugatirimukaho twituramo hasi ahita anjya hejuru. Ubwo umugabo twari kumwe ahita azana igiti akimukubita mu mutwe”. Pangarasi avuga ko nyuma yo kumukubita igiti babonye adapfuye, aribwo yahise afata icyuma akamukata umuhogo bagahita bajya kuryama bamusize aho. Pangarasi yongeraho ko kuba yarishe uyu Nsabimana ntacyo bapfaga ngo ahubwo yabitewe n’uko yamututse kandi yari yahaze urwagwa ubusanzwe ngo yari amenyereye kunywa ikigage. Iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 27 Kamena 2014. SP Janvier Ntakirutimana umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko nyuma yo gusaka mu rugo rw’uyu ukurikiranwe hakabonwa ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe mu rupfu rwa Nsabimana, uyu yafashwe ashaka gutoroka ngo hakaba hagikorwa iperereza ku bo baba barafatanije. SP Janvier Ntakirutimana yongeraho ko polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gushakisha umugizi wa nabi aho yaba ari hose, bityo ko uwumva wese afite uwo mugambi wo gukora ibyaha agatoroka atazabigeraho. Asaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya batanga amakuru y’ahari amakimbirane kugirango ibyaha bikumirwe hakiri kare. Uyu aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ukoze icyaha cyo kwica yabigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu. Iki cyuma ngo ni cyo yakoresheje mu kumukata ingoto (Ifoto/Umuhoza G)
|