GLPOST

Arusha : Gen. Ndindiliyimana na Maj. Nzuwonemeye bagizwe abere

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwagize aberere abagabo babiri bahoze muri Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu rubanza rwari mu rugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko.

Gen Augustin Ndindiriyimana, wahoze ari Umukuru wa Gendarmerie, mu Rukiko rw’ibanze yari yakatiwe imyaka 11, naho Maj. Francois-Xavier Nzuwonemeye we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20, bahamijwe icyo gihe ibyaha byo kuba baragize uruhare rukomeje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bujurire, kandi rwanagabanyirije ibihano Capt Innocent Sagahutu nawe wahoze mu ngabo za Perezida Habyarimana, igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe mu rw’ibanze, igezwa ku myaka 15, naho ubujurire bwa Gen Augustin Bizimungu wasabye ko yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka 30 yari yarahawe, urukiko rwemeje ko bizarebwaho ikindi gihe.

Augustin Bizimungu mu rukiko i Arusha

Exit mobile version