Uwajyaga ashidikanya ingaruka zatewe no guhubuka kwa Kagame na leta ye igihe bakuragaho igifaransa, natege amatwi iki kiganiro maze yiyumvire uko abanyarwanda benshi babibona n’impungenge bafite. Guhora leta ya Kigali ihora ivuza induru ngo u Rwanda rwateye imbere si bibi ariko byaboneka neza umunsi umwe Kagame avuze ko yahubutse igihe yakuragaho igifaransa. Ariko kuba ategekesha igitugu akumva ko ariwe mana y’abanyarwanda, ndakeka ko we yibwira ko atajya akosa cyangwa ngo abone ko hari igihe afata ibyemezo ahubutse.
Ikibabaje iyo afashe ibyemezo ahubutse cyangwa bitewe nuko aba yaramutse cyangwa yirebera inyungu ze ku giti cye n’agatsiko ke k’abasajya, abaharenganira cyane n’abanyarwanda b’abakene. Umuntu rero akaba atatinya kuvuga ko u Rwanda ntaho rugana kuko igihugu gifite uburezi budahamye cyangwa bucumbangira ni kimwe nko kubaka inzu k’umusenyi. Kagame na leta ye nibatangire babwize ukuri abanyarwanda bemere ko bakoze amakosa noneho batangire barebe ukuntu amakosa yakosorwa hakiri kare. Tega amatwi rero wumve impungenge aba banyarwanda bahamagaye hagati muri iki kiganiro bagaragaje:
Source: Radiyo Flash FM