Kubera kubeshya cyane ameherezo leta ya Kagame izageraho yibeshyere itabizi. Nkuko byumvikanye kuri imwe muri za radiyo zo mu Rwanda ndetse na bimwe mu binyamakuru bya Kagame nabyo bikabyandika, abanyarwanda benshi bakomeje gushimutwa hirya no hino mu gihugu.
Leta ya Kagame ibunyujije kuri Minisitiri wayo ushinzwe ubutegetsi bw’igihu Musa Fazili nawe akaba yatangaje ko bahangayikishijwe n’ishumutwa rikomeje gukorerwa mu gihugu. Njye ntabwo nashidikanya cyangwa ngo nibeshye k’umuntu ubashimuta kuko ntawundi wabishobora utari Kagame na DMI ye. Nibabwire abanyarwanda rero aho abo bantu bashimuswe babajyanye. Niba batabonetse ubwo barabishe. Iyumvire nawe icyo abanyamakuru mu Rwanda bavuga kuri iri shumutwa:
Ariko icyadutangaje n’uburyo polisi yihaye kubihakana nyuma yaho byananditswe n’imwe mu miryango ikomeye irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Uyu muryango wavugaga ko uhangayikishijwe n’ishimutwa rikomeje gukorerwa abanyarwanda benshi.
Kanda hano hasi kuri iyo foto wirebere bimwe duhora tuvuga ko leta ya Kagame iba ishaka gutekinika no kubeshya kuri buri kintu cyose kivuzwe kitagenda neza mu Rwanda ibi akaba ari ikimenyetso kerekana ko Kagame n’agatsiko bafata abanyarwanda nk’abantu batabona amafuti yabo:
Source: Igihe.com and Radiyo Flash FM