GLPOST

Audio: Turibaza icyatumye Patrick Ndengera a.k.a Kayijamahe asubira i Kigali nyuma yo kuvuga ko ntawa mutongoza ngo amugure nkaba Rwigema n’abandi!

Nyuma yaho Patrick Ndengera asubiriye i Kigali akagaruka muri Canada ariko mucuti we Evode Uwizeyimana agahitamo kugumayo, twashatse kongera kumva icyo uyu Patrick yivugiye mbere yuko bamutongoza akemera guhindukira kuburiri. Ubundi baravuga mu kinyarwanda ngo nta mugabo uhindukira kw’ijambo ahindukira kuburiri none turabona ariko Kayijamahe yabigenje.

 

Iyumvire nawe muri iyi audio aho yikoma Twagiramungu ko afite ubwoba ko we na Evode babonanye na nyakwigendera Inyumba yabatongoza akabasubiza i Kigali. Yego Ndengera we yaragarutse ariko turagira ngo tumwibutse aya magambo mugihe nawe yazaba afashe icyemezo cyo kongera gusubira mu Rwanda gukorana nabo yarwanyaga:

 

https://www.glpost.com/wp-content/uploads/2014/02/Patrick-Ndengera-aka-Kayijamahe-yaratongojwe.mp3?_=1

 

Uramutse ushatse kumva ibyo Patrick Ndengera yavuze icyo gihe umwaka urarenze, wabona iyo audio hano hasi. Ubundi hari bintu byinshi Twagiramungu avuga ntibibe ariko ibyo kuba yari afite ubwoba bwuko Ndengera Patrick na Uwizeyimana Evode babatongoza bakemera yarabiketse ndetse agaragaza impungenge birangije biraba.

 

 

Source: Radiyo Itahuka

 

 

 

Exit mobile version