Amafaranga ya leta yanyerejwe 2012/2013 aruta kure ayanyerejwe umwaka ushize
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo igaragaza ko amafaranga ya leta arenga miliyari n’igice yanyerejwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013.
Ubwo Umugenzuzi w’imari yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’uko imari ya leta yakoreshejwe mu 2012/2013 kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014, yavuze ko hanyerejwe amafaranga menshi ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Mu igenzura ryatangiye muri Kamena 2013 kugeza muri Mata 2014, ryagaragaje ko amafaranga yose hamwe yanyerejwe mu bigo bya Leta 139 byakorewemo igenzura, amafaranga arenga miliyari 1,5 ntagaragara aho yakoreshejwe mu gihe mu mwaka wa 2011/2012 bwo ayaburiwe irengero yari miliyari 1,37.
Muri iyi raporo ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, Biraro yongeye gutunga agatoki ibigo bimwe birimo EWSA, ONATRACOM, icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’icyahoze ari KIST, kuba byaragaragayemo amakosa akomeye mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Uretse ibyo bigo, mu nzego z’ibanze Biraro yavuze ko Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gatsibo, Gasabo na Ngororero na byo byagaragaweho amakosa akomeye. Umugenzuzi w’imari ya leta ahereye kuri EWSA yagarutse kuri porogaramu ya mudasobwa yiswe ’Oracle’ yaguze miliyoni zisaga 680 z’amafaranga y’u Rwanda yifashishwa mu ibaruramari yari kuba yaratangiye gukora muri Gicurasi 2010 ariko ubwo hakorwaga igenzura muri Kamena muri 2013 yari itaratangira gukoreshwa.
Biraro yakomeje avuga ko muri EWSA nta bitabo by’ibaruramari yahasanze, hagaragara amakosa akomeye mu kugaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, amafaranga arenga miliyoni 28,9 nta bwo agaragazwa uburyo yakoreshejwe.
Muri EWSA kandi hagaragajwe ko nta buryo buhamye bafite bakoresha mu gutanga inyemezabuguzi, bikaba byarateye ibura ry’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 115,500,000.
Ingomero zirindwi zatanzweho amafaranga agera kuri miliyoni 23 z’amadorali y’Amerika nazo ntabwo zari zatangira gukora.
Muri iki kigo kandi ngo basanze abaguzi b’amazi bagera ku bihumbi 40 badahabwa inyemezabuguzi, amafaranga arishyurwa ariko ntuhamenyekane aho ajya.
Ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu, ONATRACOM, na cyo ngo gisa naho kiri mu marembera, aho mu myaka ine ishize cyasabwaga kwinjiriza leta amafaranga agera kuri miliyari eshanu ariko kikaba kitabasha no kwinjiza imwe.
Umugenzuzi w’Imari ya Leta yanagaragaje ko hari ibigo bikoresha amafaranga y’igihugu byarangiza bigashaka kubeshya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Biraro yatanze urugero rwa KIST yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 50 ikaziha rwiyemezamirimo ngo ayikorere ibitabo bigaragaza neza uko bakoresheje amafaranga ariko nabyo ntibyaboneka. Icyahoze ari UNR nticyagaragaje uko cyakoresheje amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 242.
Biraro yavuze ko hari n’ibikoresho byo kwa muganga n’imiti bigurwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko bikarinda byangirika bidakoreshejwe, aha hatanzwe urugero rw’ibitaro bya Bushenge, ibitaro bya Butare (CHUB) na King Faisal. Biraro atunga urutoki Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Gatsibo, Ngororero nk’inzego zibanze zagaragayemo gusesagura umutungo wa Leta, yageze ku Karere ka Gasabo avuga ko kasanzwe kagira konti zigera kuri 13 mu gihe uturere ubundi dusabwa kugira konti ebyiri gusa.
Aganira n’abanyamakuru Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ugereranije n’umwaka wa 2012/2013 ibigo bya Leta bigenda bitera imbere mu gukoresha amafaranga neza, kuko 65% y’ibigo byakorewe igenzura nta bibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta byigeze bigaragaramo mu gihe mwaka wabanje byari 17% gusa Minisiteri zose ngo nta bibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta byigeze bigaragaramo.
Kuba amafaranga yakoreshejwe nabi uyu mwaka aruta ayakoreshejwe nabi mu wabanje, Biraro yasobanuye ko uyu mwaka hagenzuwe ibigo byinshi bigera kuri 79% mu gihe muri 2011/2012 hari hagenzuwe 75% by’ibigo bya leta byose.
Abadepite bo barasaba ko abantu baba baragize uruhare mu gukoresha nabi ibya rubanda, bo bita “kwiba amafaranga ya Leta” bagezwa imbere y’ubutabera.”
Depite Bamporiki Edouard yagize ati : “Ntabwo amafaranga aba ari mu kintu ngo gitoboke ameneke nk’amazi hari abantu bayasinyira agasohoka kuki abantu bagira uruhare mu kunyereza amafaranga ya Leta batayaryozwa ?”
Depite Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta (PAC), yagarutse ku magambo abayobozi b’ibigo bakunda gukoresha bavuga ko bagiye kwikosora, ati : “Ubu bazatubwira ko byagenze gute ko ku bavuzwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta baba barabishyizeho umukono babyemera ?”
Nkusi yakomeje avuga ko abayobozi b’ibigo bazasobanura impamvu badakurikiza inama bahabwa.
Ibigo byatunzwe agatoki gukoresha nabi umutungo wa rubanda byose bizitaba PAC mu gihe kiri imbere, byisobanure.
rubibi@igihe.rw |