Aya mafaranga yose yibwa nakoreshwa mu kujya kwica ba Col Karegeya, Gen Kayumba n’ abandi bose batavuga rumwe na Kagame.

BNR yibwe miliyoni 260 n’abakozi bayo

Icyicaro gikuru cya BNR

 

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu minsi ishize uburyo bushaje yakoreragamo (system) bwatumye yibwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 260 n’abakozi bayo babiri, ubu hari gushakishwa yagaruzwa.

 

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko abakozi babiri[batatangajwe amazina] bibye BNR, umwe aratoroka, undi we yatangiye gukurikiranwa na banki.

 

Rwangombwa yavuze ko umwe muri aba bakozi yagombaga kwishyura amafaranga ku mukiriya wo hanze, arangije akorana n’abatekamutwe bayohereza kuri konti aho amafaranga atagombaga kujya, naho undi we ngo yinjiye mu buryo BNR ikoresha (system) amafaranga ayohereza kuri konti ye, arangije aratoroka ariko akomeje gushakishwa.

 

Kwibwa kwa BNR ngo byatewe ahanini n’uburyo banki yakoreshaga (system) bwari bushaje ari nayo mpamvu iyi system irimo guhindurwa.

 

Guverineri Rwangombwa yagize ati “Uburyo twakoreshaga bwari burimo ikibazo ubu turimo gushyiraho system nshya idufasha gusiba imiyoboro yose umuntu yanyuzamo tukaba twizeye ko ku itariki 20 Mata uburyo bushya system dukoresha izaba imeze neza nta kibazo kirimo.”

 

Rwangombwa yavuze ko icyihutirwa ari ugushaka uburyo amafaranga yatwawe n’aba bakozi yagaruzwa mu isanduka ya Leta.

 

rubibi@igihe.rw

 

 

Source: http://www.igihe.com/ubukungu/article/bnr-yibwe-miliyoni-260-n-abakozi

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo