Ku wa Gatanu taliki 13 Ukuboza 2013: Kagame yunamiye Mandela arangije afunga Victoire Ingabire imyaka 15. Njye mbona bitazumugwa neza!

PK_Friday12-13-2013VI_Friday12-13-2013PK_Friday12-13-2013GU
Umuherwe Generali Kagame yunamiye MandelaArangije afunga Victoire Victoire Ingabire imyaka 15None se wowe urabona iyi photo isobanura iki?

Ejo mbere y’amasaha macye mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Victoire Ingabire twagerageje kugenekereza uko icyemezo Kagame n’agatsiko ke bari bufate. Dore uburyo bune hasi hano twumvaga ko Kagame n’agatsiko ke bashobora guhuza guhitamo. Ntabwo navuga ko byadutangaje kuba nta nimwe twahuje n’abo gusa ikigaragara nuko bahisemo uburyo bwa 3 ariko aho kugabanya igifungo baracyongera. Twe twumvago ko bari buruce bumwe muri buno burya:

 

1) URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE YAREKURWA.

 

2) URUKIKO RW’IKIRENGA RWONGEYE GUSUBIKA ISOMWA RY’URUBANZA RWA VICTOIRE INGABIRE RUKABA RWIMURIWE KW’ITALIKI YA 14 WERURWE UMWAKA UTAHA 2014.

 

3) URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE AKOMEZA GUFUNGWA ARIKO RUMUGABANYIRIZA IGIFUNGO YARI YAHAWE BUKIVANA KU MYAKA 8 BUGISHYIRA KU MYAKA 5.

 

4) URUKIKO RW’IKIRENGA RWEMEJE KO VICTOIRE INGABIRE AKOMEZA GUFUNGWA IMYAKA 8 NKUKO BYARI BYEMEJWE N’INKIKO ZO HASI.

 

Twe twari twahisemo uburyo bwa kabili ariko uburyo bahisemo bo bwatweretse byinshi. Nkuko benshi babivuze ikigaragara nuko mu guhitamo kongera igifungo cya Ingabire baashaka gutera ubwoba abantu bashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda.
Ariko maze kumva ibyo bakoze, hari imigani myinshi migufi y’ikinyarwanda natekereje ishobora kuvuga mu magambo arambuye ibyo ntekereza cyangwa se ibyo abantu benshi batekereza. Dore imwe muri iyo migani ariko kubera ikinyarwanda cyanjye atari kinshi nukumbabarira haramutse harimo imigani itajyanye n’isomwa ryuru rubanza rwa Victoire Ingabire kuruyu wa gatanu taliki 13 Ukuboza 2013:

 

Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

Nta gahora gahanze.

Haguma umwami, ingoma irabazwa.

Akamasa kazaca inka kazivukamo.

Akarenze umunwa karushya ihamagara.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara.

Ukuboko kwafashe ingoma ntikuyirekura keretse baguciye.

Uca mw’ishyamba utazi ugaca inkoni utazi.

Udapfuye arakira.

Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.

Umugabo yatutse undi ati uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo.

Utabusya abwita ubumera.

Utazi ubwenge ashima ubwe.

Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera.

Wima igihugu amaraso, ,imbwa zikayanwera ubuntu.

Wirukana imbwa akari cyera ukayimara ubwoba.

Urucira mukaso rugatwara nyoko.

Urugiye kera ruhinyuza intwari.

Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta.

Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.

Umutindi ntacyira niyo akize ntakira uko yabaye.

Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora.

Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.

Umusaza uhaze akina n’imyenge y’inzu.

Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye.

Umuntu yibyarira ikishi.

Umuntu asiga akamwirukaho ntasiga akamwirukamo.

Umukobwa aba umwe agatukisha bose.

Ukuri kunyura mu ziko ntigushye.

Ubwenge buza ubujiji buhise.

Ubutegetsi si ubukonde.

Nta mwami uba akabeba.

Nta kurama kudapfa.

Iyo umuntu agukoreye nabi abakwigishije.

Inkono ihira igihe, n’aho wacanira ute.

Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara.

Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso.

Imbaraga nke zitera imico myiza.

Imana ifasha uwifashije.

Akagabo gahimba akandi kataraza.

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

 

Niba hari umugani wumva utagobye kuba kurino lisiti cyangwa se twaba twibagiwe watwandikira ukoresheje contact form kuri paje yacu itangira.

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo