Kagame, nubwo kuyobora bitajyana n’imyaka ufite cyangwa umaze ku butegetsi ariko byanze bikunze bijyana no kubahiriza itegeko nshinga wasinye!

Kuyobora ntibijyana n’imyaka ufite cyangwa iyo umaze ku butegetsi – Kagame

 

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu, i Kigali igahuza abayobozi batandukanye bitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki nyafurika itsura amajyambere, ikiganiro cyabaye kuri uyu mugoroba cyavugaga ku “Umuyobozi Africa icyeneye” , Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba wayobora igihugu ukakigeza kuri byinshi bitajyana n’imyaka ufite cyangwa iyo umaze ku butgetsi ahubwo ngo igikenewe ari uko umuyobozi akura mu bukene abo ayobora.

Perezida Kagame mu kiganiro cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye Visi Perezida wa mbere wa Kenya William Ruto, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe,  Thabo Mvuyekwa Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Olusegun Obasanjo wahoze Perezida wa Nigeria, Benjamin Mkapa, wahoze ayobora Tanzania, umuherwe w’umunyasudani Dr Mo Ibrahim, umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere Donald Kaberuka n’abandi.

Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo muri iki gihe abanyafurika barimo kuganira kuri Afurika bifuza n’ubuyobozi bubereye iyo afurika bifuza atari ubwa mbere biganiriweho ariko bitigeze bitanga umusaruro.

Impamvu ituma byaragiye biganirwa ariko ntibigerweho, ngo byatewe n’uko usanga habaho kuganira ikibazo n’igisubizo cyacyo bikagaragara ariko ntihashyirweho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa bufatika.

Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko abayobozi bariho bari abo kureba inyungu zabo gusa, bagakoresha abaturage mu nzira mbi, ndetse rimwe na rimwe bakanabafatirana mu bukene barimo.

Ati “Tugomba gusubiramo uburyo abaturage bari bayobowe,….umuyobozi agomba kubaho kubera impamvu kandi impamvu ikaba kuyobora abaturage bakagera ku iterambere, bakava mu bukene.”

Perezida Kagame asa n’utebya yavuze ko kenshi ahura n’ibibazo bimubaza ngo “Uzagenda ryari?”, “Urateganya kuguma ku butegetsi?”, “Cyangwa ntuzagenda?”. Ariko nyamara ngo ntabazwe ibyo ari gukora n’icyo amariye igihugu cye. Iki we yita ko aricyo umuyobozi yagakwiye kubazwa mbere y’ibindi.

Kuri Perezida Kagame kandi ikibazo ngo ntigikwiye kuba gusimburana kw’abayobozi ahubwo icyo basize inyuma yabo mu gihe basimbuwe.

Uko abandi bayobozi babona ubuyobozi bubereye Afurika

Tabo Mbeki, asanga kugira ngo Afurika izira intambara n’amacakubiri, Afurika izira ruswa n’ubusumbane bw’abagabo n’abagore Abanyafurika bifuza igerweho Abanyafurika ubwabo bagomba kwigenzura.

Dukwiye kujya twicara tukajorana, umuyobozi utakoze ibijyanye n’iyi Afurika dushaka tukabimuba, uwitwaye nabi, uwunyereza amafaranga y’abaturage tukabimubwira.

Ariko ntidushobora kubikora kuko dufite ubwoba, dufite ubwoba bwo kubwizanya ukuri , kandi nitutabikora tuzongera twicare ikindi kinyejana tuvuga kuri ibi.” Thabo Mbeki.

Thabo Mbeki avuga ku bayobozi bakwiye Africa kuri uyu mugoroba

Ku ruhande rwe, uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa we asanga ibyo abanyafurika bifuza bidashobora kugerwaho mu gihe hakiriho ubuyobozi bwikunda.

Abayobozi ngo bashimishwa no kuba bari ku butegetsi, barengera inyungu zabo n’ubuyobozi bwabo.

Naho, Visi perezida wa Kenya, William Ruto we asanga Afurika ikeneye aboyobozi bereba inyungu z’abaturage, bikaba byatuma banafata imyanzuro ikomeye.

Aha yatanze ingero z’imyanzuro yagiye ifatwa n’abayobozi b’u Rwanda, Kenya na Uganda mu mwaka ushize, ndetse n’amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya moshi.

Gari ya moshi mu karere ntabwo yubatswe no mu kinyejana gishize, ahubwo mu kinyejana cyabanje. Nyamara tuzi neza ko gari ya moshi igabanya ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi ho 70%, ariko ejo bundi nibwo abayobozi ba Uganda u Rwanda na Kenya basinye ku masezerano yo kubaka iyi nzira.”  William Ruto.

Avuga ko nubwo imyanzuro nk’iyi iri gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe ariko nibura bitanga ikizere kigaragaza abayobozi Africa ikeneye.

Ku kibazo cy’abayobozi  bakuze baguma ku buyobozi igihe kirekira aho kubuha abakiri bato bashobora no gutegura ibihugu by’ejo hazaza bazabamo n’abana babo.

Dr Nkosazana Clarice Dlamini Zuma umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yavuze ko igikuru atari ugusimburana cyangwa guha ubuyobozi abakiri bato, ahubwo icyiza ari uko abato n’abakuru bahuriza hamwe imbaraga z’umubiri n’izo mu mutwe bakazamura ibihugu byabo.

Yagize ati “Hakenewe ubuyobozi bwiha intego y’ibyo buzakora n’aho bushaka kugeza abaturage,….niduha ubushobozi urubyiruko rwacu ruzabona ibisubizo by’ibibazo dufite.”

Dlamini-Zuma kandi akangurira abayobozi ba Afurika gukorera hamwe kuko bari hamwe aribwo bakomera.

Atanga ibitekerezo byo ku bayobozi Africa ikeneye uwahoze ayobora Tanzania yagize ati “Birabaje kubona Africa ikungahaye kuri buri kimwe ariko bikagirira akamaro ibihugu bitari ibya Africa, byose biterwa n’abayobozi babi. Africa kwiye guhinduka.” Benjamin Mkapa.

Nyuma y’iki kiganiro hakurikiyeho ikiganiro bamwe mu bayobozi b’ibihugu, abashyitsi bakuru n’abatuiwe muri iyi nama bo ku rwego rwo hejuru bagirana n’abayobozi bakiri bato b’imishinga imwe n’imwe y’iterambere.

Kuwa kane tariki 22 Mata nibwo iyi nama kuru ya Banki Nyafrika itsura amajyambere, BAD, iri butangizwe ku mugaragaro, ni nabwo kandi hateganyijwe imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi banki imaze ishinzwe.

Dr Donald Kaberuka atangiza iki kiganiro Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cyo kuri uyu mugoroba Benjamin Mkapa avuga ko ababazwa no kuba Africa ifite byose ariko ikabura byinshi Abantu batandukanye bitabiriye iki kiganiro Ministre w'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akurikiye iki kiganiro Nkosazana Dlamini Zuma uyoboye Komisiyo y'Umuryango wa Africa yunze ubumwe Dr Ntawukuriryayo uyobora Sena y'u Rwanda na Prof Sam Rugege uyobora Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda Perezida Paul Kagame

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UMUSEKE

Venuste KAMANZI UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo