Bamwe mu bafashije FPR kubohora u Rwanda bari he ? Prof. Nshuti Manasseh yatanze igisubizo Ubwanditsi : Mu nimero ya 109 ya Rwanda Today (The East African) hasohotse inkuru ifite umutwe ugira uti “Tracking Rwanda Liberation Icons who fell off the Limelight ?” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Gukurikirana aho ba kizigenza mu babohoye u Rwanda baherereye”, aho uwo mutwe kandi wibaza ikibazo ngo “Ese aba babohoye u Rwanda baherereye he ?”, Umwanditsi agaruka ku mazina yamenyekanye mu Rwanda nka Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagara, Pasteur Bizimungu, Rose Kabuye, Maj. Gen. Sam Kaka, Tharcisse Karugarama, Majyambere Silas, Tribert Rujugiro, Joseph Bideri, Rosemary Museminali na Mary Baine, aho icyo bose bahuriyeho ari ukuba baragize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu kubohora u Rwanda.Muri iyo nyandiko umwanditsi yibaza aho basigaye baba kuko batakigaragara mu ruhando rwa politiki, aho ahuza gukurwa ku myanya kwabo n’ibihano ku makosa runaka.
Inkuru ikurikira igaragaza igisubizo ku byibajijwe n’umwanditsi wa Rwanda Today, yanditswe mu Cyongereza na Prof. Nshuti Manasseh, impuguke mu by’ubukungu yahoze muri Guverinoma y’u Rwanda, kuri ubu akaba ari Umuyobozi muri Kaminuza ya Kigali. Iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda n’Umunyamakuru wa IGIHE.
Gushakisha ababohoye u Rwanda batakiri mu ruhando rwa politiki (The East African)
Iyi nkuru yasohotse ku gifubiko cya Rwanda Today ya East African (yo kuya 7-14 Nyakanga 2014) iraburamo ubugenzuzi kinyamwuga umuntu aba yiteze ku munyamakuru usobanutse kandi yuzuye amarangamutima. Icya mbere, abanyamuryango ba FPR bavugwa muri iyo nkuru, ntibagiye muri FPR kubera imyanya ikomeye nk’uko umwanditsi ashaka kubyumvisha abantu, ahubwo bari bafite impamvu ikomeye. Niko bahoze kandi niko abakada (cadres/ abarwanashyaka b’imena) bari, impamvu yabo ntaho ihuriye n’imyanya bari bafite.
Nibyo koko bafashije FPR n’igihugu cyabo ndetse baracyabikora mu mirimo itandukanye yihariye bakora ubu. Kuba batakiri mu ruhando rwa politiki ntibisobanuye ko bari bafite imyanya mu buyobozi ubuziraherezo.
Mu ishyaka iryo ari ryo ryose cyangwa umuryango, abayobozi bajyaho kandi bakavaho. (Ibi ntibisobanuye gukurwa mu ruhando rwa politiki, kandi ndizera ko buri wese wari muri iyi myanya (n’umwanditsi w’iyi nkuru) bazi neza ko hari igihe cyo kujya gukora ibindi byihariye bifitiye igihugu akamaro.
Basimburwa n’abayobozi bakiri bato (nk’uko bimeze muri FPR), kandi ibi ni uburyo bw’imiyoborere buba hose. Muri iyo nkuru, umwanditsi arashaka kumvikanisha ko, aba banyamuryango bakuwe amata ku munwa (from grace to grass), kandi si byo. N’ubwo mu rutonde harimo abazize imikorere idahwitse, abenshi muri abo bagaragaje ko bari kwitwara neza mu buzima bwabo bwite kurusha uko wenda bitwaraga ku buyobozi. Nta na rimwe abanyamuryango ba FPR bigeze bahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu batabanje kugenzurwa neza. Ibyo bisobanuye kandi ko bashobora gukurwaho/guhindurwa cyangwa bakajya kwikorera, kandi ni ko byagenze kuri benshi muri aba.
Kuvuga ko iyo umuntu avuye ku mwanya w’ubuyobozi aba ateshejwe agaciro ni ugutesha agaciro ubushobozi bw’abandi banyamuryango bamusimbura, kandi akenshi bakabikora neza kurushaho. Buri munyamuryango w’imena wa FPR (barenze miliyoni enye n’igice mu Rwanda no mu mahanga) afite uburenganzira n’amahirwe angana yo guhabwa imyanya y’ubuyobozi nk’abandi. Kuba hari abahageze mbere y’abandi ntibigira bamwe ‘abakomeye’(iconic) kurusha abandi. Bose bafite impamvu imwe : Iterambere ry’igihugu cyacu mu buryo bwose ryumvikanamo…iterambere.
Abanyamuryango bavuzwe muri iriya nkuru (uretse bamwe bafite ibibazo by’imikorere idahwitse [serious accountability/efficiency issues]) bahoze kandi baracyagaragara mu b’imbere nk’abakada, atari nk’abayobozi (bikaba bitewe n’impinduka). Izo mpinduka rero, ntizikwiriye gufatwa nk’iteshagaciro nk’uko umwanditsi yashatse kubyumvikanisha.
Soma iyi nkuru mu Cyongereza hano. Prof Nshuti Manasseh
Source: Igihe.com |