Rwanda: Urukiko rwarekuye byagateganyo Kantengwa
Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kurekura by’agateganyo Kantengwa Angelique wahoze ayobora ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi n’ubwishingizi n’indwara.
Kantegwa uregwa icyaha cyo gutanga ibya Leta ku buntu no kunyereza umutungo Leta, ku munsi w’ejo yaje mu rukiko atwawe na zimwe mu mfungwa zimurwaje agaragara nk’urembye cyane.
Iyi akaba ari nayo mpamvu we n’umwunganira bakomeje gusaba urukiko ko rwaba rumurekuye by’agateganyo akivuza, aho yavugaga ko yari asanzwe avurirwa hanze y’ u Rwanda.
Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Kantengwa Angelique aba arekuwe by’agategateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi bukomeye we n’umwunganira Me SHEMA GAKUBA bamaze iminsi bagaragariza urukiko. SOMA INKURU YOSE