GLPOST

Me Bernard Ntaganda: Arangije imyaka ine y’igifungo azira ko yashatse kuba Perezida w’u Rwanda!

 

 Nyuma y’imyaka ine mu buroko, Me Ntaganda Bernard asanze iki hanze?

 

Me Bernard Ntaganda washinze PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaza guhanishwa gufungwa imyaka ine n’Urukiko Rukuru aho yari yahamwe n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya, azasoza igihano cye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2014 ; Ntaganda yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010.

 

Urubanza rwa Me Ntaganda ntirwatinze ndetse nyuma yo gukatirwa yajuririye Urukiko rw’Ikirenga ariko rumutera utwatsi, ahubwo rwemeza ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru.

 

Ubwo urubanza rwa Me Ntaganda rwatangiraga, abantu benshi bibwiraga ko rushobora gutinda bitewe n’uko uyu mugabo asanzwe ari umunyamategeko. Gusa si ko byaje kugenda kuko abakurikiranye urubanza rwe bavuga ko aho gufata umwanya yisobanura ku byaha aregwa, ahubwo yakomezaga kunenga ubutabera bw’u Rwanda ndetse agakomeza gushimangira ibitekerezo bye bya politiki, aho yakundaga kuvuga ko afite ‘akayihayiho ka politiki.

 

Me Bernard Ntaganda

 

Imyaka ine irashize Me Bernard Ntaganda afunze kubera ibyaha yahamijwe n’ubushinjacyaha. Ese uyu munyapolitiki asanze iki hanze ? Reka turebere hamwe bimwe mu bintu bishya azasanga hanze :

 

Muri politiki…

-PS Imberakuri yacitsemo ibice

Muri Werurwe 2010 ni bwo nyuma gato y’uko ishyaka PS Imberakuri ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda (Nyakanga 2009) ryacitsemo ibice. Ibi byabaye ubwo abanyamuryango baryo bakoraga kongere maze bakura Me Bernard Ntaganda ku buyobozi bw’ishyaka, asimburwa na Mukabunani Christine, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’iri shyaka.

 

Mukabunani yasobanuye ko Ntaganda akuweho kuko asigaye anyuranya n’amahame y’ishyaka ndetse akorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.

 

Nyuma y’ibi, ishyaka ryahise ricikamo ibice bibiri, bamwe bakurikira Me Ntaganda Bernard abandi basigara ku ruhande rwa Christine Mukabunani.

 

Si ibi gusa kuko no mu mwaka wa 2013 iri shyaka ryongeye kubamo akaduruvayo, aho uwitwa Niyitegeka Augustin yatangaje ko abaye Umuyobozi w’ishyaka na ho Pasiteri Hakizimfura Noel akagirwa Umunyamabanga Mukuru n’umuvugizi w’ishyaka PS Imberakuri. Aba bagabo bombi bakaba baravugaga ko banenga imikorere ya Mukabunani, bakamugaya gukora ibikorwa bigamije inyungu ze bwite.

 

Mukabunani Christine

 

Gusa icyo gihe Mukabunani yatangaje ko aba bagabo birukanywe mu ishyaka kubera imyitwarire mibi ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda, Kayigema Anicet, avuga ko aba bagabo nta bushobozi bafite bwo gukuraho umuyobozi wa PS Imberakuri kuko uriho azwi, akaba ari Mukabunani.

 

 PS Imberakuri mu mikoranire na FDLR

 

Tariki ya 12 Mutarama 2014, ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Ntaganda Bernard ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro. Muri ubu bufatanye havugwagamo kandi andi mashyaka nka RDI Rwanda Nziza iyobowe na Twagiramungu Faustin na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

 

Muri iri tangazo, Visi Perezida wa PS Imberakuri, Bakunzibake Alexis asobanura ko iyi tariki atari yo batangiriyeho ubufatanye na FDLR ahubwo ko bumaze imyaka 2, agasobanura ko bari bategereje ko uyu mutwe ushyira intwaro hasi kugirango batangire icyo bise « Impinduramatwara itamena amaraso ».

 

Kwifatanya na FDLR bifatwa n’amahanga ndetse n’u Rwanda by’umwihariko nk’icyaha kuko uyu mutwe ugizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo za Habyarimana basize bahekuye u Rwanda, ubwo abatutsi bagera kuri miliyoni bicwaga muri jenoside yo muri Mata 1994.

 

Uretse jenoside yakorewe abatutsi, FDLR iregwa kandi ibyaha byibasira inyokomuntu bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kugeza ubu uyu mutwe washyizwe mu mitwe y’iterabwoba ku isi igomba guhashywa.

 

Gusa nyuma y’uko amakuru abereye kimomo ko PS Imberakuri yifatanije na FDLR, Christine Mukabunani uyobora PS Imberakuri yemewe, yafashe iya mbere yamagana abakomeje gukoresha iri zina mu bikorwa bibi, avuga ko PS Imberakuri idashobora gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

 

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, Mukabunani yamaganye abantu birukanywe mu ishyaka ariko bagakomeza kwiyitirira izina ryaryo.

 

-Amashyaka ya politiki muri forum

 

Mbere y’uko Me Ntaganda Bernard akatirwa n’urukiko, amwe mu mashyaka ya politiki cyane cyane atavuga rumwe na guverinoma ntiyumvaga ibyo kwifatanya n’andi mashyaka ngo basangire urubuga rw’ibitekerezo.

 

Ibi byaje guhinduka kuko kugeza ubu amashyaka yose yemewe mu gihugu yinjiye mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki mu Rwanda ; Green Party akaba ari ryo shyaka rya 11 ryakiriwe mu ihuriro, rihita rizamura ibendera ku cyicaro cy’ihuriro.

 

Nyuma yo kwakirwa mu ihuriro, Frank Habineza yatangarije abanyamakuru ko kuba ishyaka rye ryinjijwe mu ihuriro nta cyo bizabangamira ku kuba batavuga rumwe na leta, ahubwo ko ari amahirwe bahawe yo kubona aho bazajya basangirira ibitekerezo byubaka igihugu n’abandi banyapolitiki.

 

Ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Christine Mukabunani naryo ni umunyamuryango wa forum y’amashyaka yemewe mu Rwanda.

 

Mu iterambere…

 

Imyaka ine si myinshi cyane ariko ku muntu wari ufunze ni myinshi cyane ku buryo ikintu cya mbere Me Ntaganda azabanza kubona ari impinduka zabayeho mu rwego rw’iterambere.

 

Mu rwego rw’ibikorwa remezo : Imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo yashyizwemo kaburimbo, ndetse hazamurwa inyubako ndende nka Kigali City Tower, ifite inyubako zigera kuri 20 zigerekeranye ; yafunguye imiryango mu mwaka wa 2011.

 

Azasanga u Rwanda rwarafashe gahunda zikomeye zijyanye n’iterambere nk’ Agaciro Development Fund, gahunda yatekerejweho kandi igatangizwa n’Umukuru w’Igihugu igamije kwigisha Abanyarwanda umuco wo kwigira, aho gutegereza ak’I Muhana. Kuri ubu iyi gahunda ikaba imaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda arenga 21,499,778,998 azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

 

Azasanga muri gahunda yo kuzamura ubukungu, binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu u Rwanda rwaratangije iyubakwa ry’ umuhanda wa gari ya moshi uruhuza n’ibihugu by’ibituranyi bya Uganda na Kenya.

 

Ndi Umunyarwanda…

 

Me Bernard Ntaganda azasanga mu Rwanda haratangijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gushishikariza Abanyarwanda bose kwiyumvamo ubunyarwanda, bakareka gushyira imbere amoko, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe bubaka u Rwanda, hashingiwe ku kwizerana n’ukuri.

 

U Rwanda muri EAC…

 

Me Bernard Ntaganda azasanga u Rwanda rwarashyize mu bikorwa zimwe muri gahunda z’Umuryango w’Ibihugu by’I Burasirazuba (EAC) aho ubu abaturage b’u Rwanda, Uganda na Kenya basigaye bambuka imipaka y’ibi bihugu bakoresheje indangamuntu gusa ; izindi gahunda zo gushyiraho ifaranga rimwe nazo zikaba ziri kwihutishwa.

 

Azasanga kuri ubu Umunyafurika uwo ari wese ushaka gusura u Rwanda afata igikapu cye akurira indege akaza gusura u Rwanda, hanyuma agahabwa viza ageze ku marembo y’igihugu.

Uretse ibi tuvuze haruguru, Me Bernard Ntaganda kandi azasanga umubyeyi we yaritabye Imana.

 

Agnes Nyiramondo, kimwe n’abandi bo mu muryango w’uyu munyapolitiki, uyu mukecuru yari azwiho kuba yaritabiraga urubanza rw’umuhungu we, aho yakundaga kwicara mu myanya y’imbere. Nyiramondo yitabye Imana kuri Noheri y’umwaka ushize, tariki ya 25 Ukuboza 2013 isaa sita z’amanywa.

 

Umwanzuro

 

Mu gihe ishyaka rya politiki rya PS Imberakuri ryashingwaga, Me Bernard Ntaganda yari afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2010 ariko ntibyamuhira. No mu gihe urubanza rwe rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, uyu munyapolitiki yagaragazaga gutsimbarara ku bitekerezo bye, aho yavugaga ko agambiriye impinduramatwara muri politiki y’u Rwanda

 

Icyo umuntu yakwibaza ni niba Me Ntaganda azakomeza imirimo ye ya politiki ndetse n’ inzira azanyuzamo ibitekerezo bye mu gihe yaba akomeje kubikora, dore ko adashobora kugira umwanya wa politiki yiyamamariza mu Rwanda ngo awutsindire bitewe n’uko yakatiwe n’inkiko.

 

Source: Igihe.com

 




 

 

Exit mobile version