GLPOST

Biragaragara ko Jeannette Kagame we yatangiye kwiyamamaza mu matora azaba mu w’ i 2017!

Busogo : Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage muri “Global Umuganda”

 

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Werurwe 2014, yifatanyije n’Abanyamusanze mu gikorwa cy’umuganda utegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, igikorwa cyiswe “Global Umuganda” kuko cyakozwe mu mpande zitandukanye ku Isi.

Madamu Kagame muri iki gikorwa yifatanyije n’abagera ku bihumbi bitatu batuye umurenge wa Busogo, aho ku munsi ubanziriza uyu hari habaye ikindi gikorwa cyahuje urubyiruko rugera kuri 350 ruganira ku kwibuka, mu gikorwa cyiswe “Ibiganiro byo kwibuka”.

 

Muri uyu muganda udasanzwe, hakozwe ibikorwa byibanze ku gutunganya umuhanda no gusana amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside, harimo n’iy’umukecuru w’imyaka 83 witwa Esther Nyiramategeko wapfakajwe na Jenoside.

 

Madamu Jeannette Kagame kandi yanatanze inka cumi z’inzungu ku miryango ikennye yo mu murenge wa Busogo.

 

Mu ijambo rye yagejeje intashyo za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku baturage b’i Busogo, maze yibutsa urubyiruko rwari rwitabiriye uwo muganda ko arirwo maboko y’igihugu, kandi ko igihugu kibizeye kandi ko kiteguye gukomeza kubafasha ngo barusheho kugera ku byiza byisumbuyeho.

 

Yongeye guhamagarira abari bitabiriye uyu muganda, ko bazahatana ntihakongere kuba Jenoside ukundi, ndetse anabashimira kuba bakomeza kurangwa n’umurava mu bikorwa byabo byo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

 

Muri uyu muganda kandi Madamu Jeannette Kagame yari aherekejwe na Meya w’akarere ka Musanze, Winfrida Mpembyemungu, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, ndetse na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philibert Nsengimana.

 

Minisitiri Nsengimana, mu butumwa bwe yibukije aba baturage ko urungano rwa none rugomba guharanira ko nta na rimwe Jenoside yazongera kubaho ukundi.

 

Uyu muganda udasanzwe wiswe “Global Umuganda” ndetse n’ibikorwa biwubanziriza by’ibiganiro byiswe “Kwibuka Conversation” byose byateguwe mu rwego rwo gutegura igikorwa nyamukru kiri mu kwezi gutaha kwa Mata cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20, aho ibi byose byagize uruhare mu kugaragaza ubufatanye n’abacitse ku icumu, ndetse no kubaha ubufasha bwose bushoboka.

Exit mobile version