Nta mezi abiri arashira Nyampinga w’ U Rwanda Colombe Akiwacu yambitswe ikamaba, kuri ubu yamaze gutangaza ko ibyo yatanzweho byose; imodoka, amafaranga n’ibindi byose agiye kubisubiza kuko ibi bitajyanye n’ imyemerere ye.
Ubusanzwe uyu wari Nyampinga ni umukristo wo mu itorero rya UCC riyoborwa na pastor Rwandamura. Colombe aganira na The Newtimes yavuze ko adashobora kugurisha cyangwa kugurana indangagaciro z’ ubukristo asanzwe afite nko kwiyambika ubusa n’ ibindi.
Akiwacu w’ imyaka 19 y’ amavuko avuga ko imodoka yahawe, amafaranga n’ impano yahawe agiye kubisubiza ba nyirabyo ndetse n’ amasezerano yari amaze gusinya na yo ahagarare.
Ni ubwa mbere mu mateka Nyampinga w’ u Rwanda atanga ikamba ari we ubyibwirije kuko abona bitandukanye n’ indangagaciro nyobokamana.
Kugeza ubu Minisiteri y’ umuco na sport nta cyo iratangaza kuri iri yegura no gutanga ikamba kwa Colombe Akiwacu.
Igitangazamakuru cyatangaje iyi nkuru gisoza kivuga ko nubwo bimeze bityo Colombe yifurije abafana be umunsi mwiza wo kubeshya.
Jean Paul KAYITARE
kaypaul202@yahoo.fr
Tel: (+250) 785972747
Source: http://agakiza.com/index.php/k2/amakuru/item/1362-miss-rwanda-colombe-akiwacu-yatanze-ikamba-anasubiza-ibyo-yahawe-byose