Bikomeje kuvugwa ariko gihamya iracyabura, ko Gen Laurent Nkundabatware, usanzwe afite ipeta rya Jenerali mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko wigometse ku butegetsi bw’igihugu cye aharanira uburenganzira bw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanrwa bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri icyo gihugu, yishwe.
Amakuru yanditswe ku rubuga rw’Abanyekongo rwitwa Direct Congo, arahamya ko uyu mugabo w’imyaka 47, yasanzwe aho uru rubuga rwise iwe muri Kigali, yapfuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2014, bikavugwa ko yaba yishwe na servise z’ubutasi za Congo-Kinshasa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, adahakanye cyangwa ngo yemeze yatangaje ko aya makuru y’urupfu rwa Nkunda ntayo baramenya. Ati “Ayo makuru ntabwo turayamenya.”
Gen Laurent Nkunda, nkuko akunze kwitwa, yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za CNDP, zarwanyaga ubugetsi bwa Congo-Kinshasa, ziharanira uburengenzira bw’Abavuga Ikinyarwanda muri icyo Gihugu kugeza mu 2009, tariki 2 Mutarama, ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda agerageza kwinjira mu Rwanda.
Tariki ya 26 Werurwe 2010, Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda rwanzuye ko Nkunda ataburanishwa n’inkiko za Gisivile zisanzwe, kuko inzego za gisirikare arizo zamufashe.
General Laurent Nkunda ni muntu ki ?
Laurent Nkunda yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Nyuma Gen Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yigumira mu mashyamba yo mu karere ka Masisi, aho yashyizeho ubutegetsi bwihariye bwo kuyobora utwo duce, abushyiriraho n’urwego rwa Politiki yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).
Imyemerere ya General Laurent Nkunda
General Laurent Nkunda yavugaga ko yakiriye agakiza kandi ajya yambara agapesi kanditseho ngo “Rebels for Christ” kandi ngo ari Pastoro mu idini ry’Abadiventi b’umunsi wa karindwi.
Mu mwaka wa 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.
Ibi byose ariko, Gen Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Source: http://www.igihe.com/amakuru/article/biravugwa-ko-gen-laurent-nkunda?page=article_mobile